Kuzibiranya imigambi mibi yo mu mutima

Inyigisho yo ku cyumweru cya 22 gisanzwe B, 02 Nzeli 2018

Amasomo: 1º. Ivug 4, 1-2. 6-8; Zab 15 (14), 2-5; 2º. Yak 1, 17-18.21b-22.27; Mk 7, 1-8.14-15.21-23

Kuri iki cyumweru, imwe mu nyigisho tuvoma mu masomo matagatifu, ni ukwisukura imbere. Nyagasani ashaka ko tuba abantu basukuye. Twibuke ko Umwana w’Imana Data Ushoborabyose yaje mu isi kudukiza. Aduhamagarira kwisukura no guhorana isuku y’umutima. Ariko kandi uko kwisukura ntaho guhuriye n’imyisukurire y’indryarya. Indryarya ni umuntu wese wubaha Imana by’inyuma ku rurimi gusa. Yezu yabwiye abigishamategeko n’abafarizayi ati: “Uyu muryango unyubahisha akarimi gusa, na ho imitima yabo indi kure. Icyubahiro bampa ni amanjwe: inyigisho bigisha ni amategeko y’abantu gusa”.

Kuri iki cyumweru, twiyumvishe ko duhamagariwe kurangwa n’iyobokamana rikiza. Mutagatifu Yakobo ati: “Iyobokamana risukuye…ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu magorwa yabo, kwirinda ubwandu bwose bwo kuri iyi si”.

Kugira ngo dushimishwe n’iryo yobokamana riboneye rikiza, tugomba gukingurira Yezu umutima wacu kugira ngo abe ari we uwusukura. Yatuburiye agira ati: “Ikivuye mu muntu ni cyo kimuhumanya. Kuko mu mutima w’abantu ari ho haturuka imigambi mibi: ubusambanyi, ubujura, ubwicanyi, ubuhabara, umururumba, ubugome, uburyarya, ingeso mbi, ishyari, gutukana, ubwirasi n’amafuti”. Ibyo bibi byose ni byo bihindanya umuntu ugasanga yabaye igisenzegeri nta n’ibitekerezo bihamye yifitemo.

Dusabirane imbaraga z’isengesho. Turindwe kuvuga amasengesho y’urudaca, ya yandi avugwa nyamara nta kubaha Imana Data Ushoborabyose. Amasengesho meshi atajyanye n’ibikorwa, nta kamaro. Bikira Mariya aduhakirwe kugira ngo isengesho ryacu ryere imbuto nyinshi imigambi mibisha ihore iburizwano.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho