Kuzirikana Ijambo ry’Imana mu Missa ya buri munsi

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 3 gisanzwe, A, 2014

Ku ya 01 Gashyantare 2014 – Mwayiteguriwe na Padiri Colbert NZEYIMANA

Amasomo: 2Sam 12, 1-7a.10-17; Zab 50-51; Mk 4, 35-41

Nshuti bavandimwe mwese dufatanya kuzirikana ijambo ry’Imana, Yezu Kristu akuzwe.

Nk’uko mubizi, tumaze iminsi tuzirikana mu masomo matagatifu ibitabo bya Samweli mu Isezerano rya Kera, n’Ivanjili ya Mariko.

Muri iyi minsi umwanditsi w’igitabo cya kabiri cya Samweli aradutekerereza amateka y’Umwami Dawudi. Amutubwira nk’umwami w’igihangange wa Israheli yo mu Isezerano rya Kera. Kandi koko ni mu gihe, kuko kugeza na n’ubu, hashize imyaka igera hafi ku bihumbi bitatu, abayahudi barakibuka kandi bagatangarira uwo mwami udasanzwe wayoboye imbaga ya Nyagasani. Kuva mu buto bwe, agitoranywa muri bakuru be bose, Umwuka wa Nyagasani wamumanukiyeho maze umukoresha ibikorwa by’impangare, ikibukwa cyane mu bitabo bitagatifu kikaba icyo kwica Goliyati, umufiristi w’intwari, byo byabaye intandaro n’ikimenyetso cy’umutsindo wa Israheri. Dawudi ni we wagejeje umuryango w’Imana ku mutsindo usesuye, kuko ku ngoma ye niho hujujwe isezerano ryo gutaha mu gihugu cy’isezerano ku buryo bugaragara, ubwo yahigikaga amahanga, akigarurira Yeruzalemu, maze ubushyinguro bw’Isezerano ry’Imana bukinjira mu murwa mu rwamo rw’ibyishimo. Dawudi uwo ni we Imana yagiriye isezerano iti: “Nzakubakira inzu … kandi abagukomokaho bazima ingoma ubuziraherezo”.

Dawudi yabaye igihangange mu muryango, kugeza n’ubwo icyo yashakaga, kabone n’ubwo cyaba kitemewe n’Imana n’abantu, yari afite ububasha bwo kukigeraho! Ni byo twumvise mu karengane kagiriwe Uriya umuhititi. Muri muryango w’abantu kuva kuri Dawudi, kugeza na n’ubu, hari igihe abanyabubasha bica amategeko uko bishakiye, umuryango mugari ukabura aho ubahera kuko ari abanyemari, cyangwa se bafite ibindi bikangisho isi itinya.

Nyamara ibyo byose tumaze kurondora nta na kimwe cyerekana ubuhangange nyakuri bwa Dawudi imbere y’Imana!

Icyerekana ubuhangange bwe, ari na ryo banga rikomeye ry’inyigisho y’iri somo, ni uburyo yakiriye ubutumwa bwa Natani ubwo yamwemezaga icyaha cye maze akavuga atazuyaje, nta gushakisha impamvu, nta guca hirya cyangwa hino, ati: “Koko nacumuye kuri Uhoraho”. Ngiryo ijambo ryerekana ubuhangange bwe imbere ya Nyagasani, kurusha ibindi byose binarenze ibyo twarondoye.

Kwicisha bugufi imbere y’intumwa y’Imana, ntagire ati: “wowe uri nde wo kunyemeza icyaha”, gusaba imbababazi mbere yo gushakisha no gusobanura impamvu zatumye acumura ako kageni, ng’ubwo ubuhangange buri mukristu asabwa. Kandi urebye uburyo Dawudi yasubije Umuhanuzi atazuyaje, ubona neza ko kwicisha bugufi kwe atari mbere na mbere ubwoba bw’igihano. Bityo n’isengesho rye si iryo gusaba ko igihano kitamugeraho, ahubwo ni iryo kwishyira mu biganza by’Imana no kwemera ugushaka kwayo.

Imbere y’Imana kutagira icyaha na kimwe byaba ari ubuhangange koko. Ariko bene ubwo ntitwabwishyikiza, kandi n’iyo twabugira ntitwaburusha “Nyir’Ubutagatifu gatatu”, ni nayo mpamvu ntaho twahera tuburata. Kwemera kutagira icyo turata imbere y’Imana, kumenya gusaba imbabazi nta gushakisha impamvu, nta kwibasira abazi amabanga y’intege nke zacu, nta guhishahisha, ngubwo ubuhangange Nyagasani adushakaho. Imyitwarire nk’iyo imbere ya Nyagasani twibuke ko ari na yo dusabwa imbere y’abavandimwe tujya tubabaza ku buryo butandukanye.

Mu Ivanjili Ntagatifu, turabona Yezu ari kumwe n’abe mu rugendo rwo kwambuka ikiyaga. Urugendo rushushanya urwacu, twe turi mu rugendo rugana mu Ijuru. Umuhengeri umeze nabi ku buryo wateye ubwoba abigishwa, n’ubwo bamwe muri bo bari basanzwe ari abarobyi bamenyereye umwuga. Nyamara Yezu we asa nk’aho ntacyo bimubwiye, arisinziriye!

Si ukunanirwa gusa, ahubwo hari irindi banga rituma atifatanya nabo mu bwoba. Twibuke ko ijambo “ikiyaga” (“inyanja”), rikunze gukoreshwa mu Byanditwe Bitagatifu rifite igisobanuro kijyana n’imyemerere y’umuco wa kiyahudi: rishaka kuvuga aho roho mbi ziganje, cyangwa se mu buryo buziguye, ibibazo byose duhura nabyo mu buzima bwa hano ku isi.

Nta rindi banga rituma Yezu atagira ubwoba usibye ukwemera, ni ukuvuga umubano afitanye na Se, We byose bikomokaho kandi bikaganaho. Ukwemera kuturinda ubwoba. Ni kimwe n’urukundo no kwizera. Ubwoba bwo butwibagiza icy’ingenzi, bugatuma ducumura mu guha agaciro ikitagakwiye, cyane cyane iyo ubuzima bwacu bwagirijwe.

Nyamara turahirwa, kuko mu rugendo turimo Yezu aturi i ruhande, n’ubwo hari igihe dukeka ko asinziriye. Kumwishingikiriza no kumutakira bitubera ubuhungiro mu mage. Ariko twibuke kugira imyumvire nk’iye: ni ukuvuga ko tutagomba kumushakisha byakomeye gusa, kuko we si ko abana na Se, si nako yabanye na We igihe yari ku isi, kuko atahwemaga gusenga; kandi ni ukwemera ugushaka kw’Imana, nk’uko yabigenje igihe yemera ko ugushaka kwa Se gukorwa imbere y’umusaraba n’urupfu; n’umwami Dawudi yabiduhayemo urugero rufatika. Nyamara iyo myitwarire nta kindi yashingiraho usibye ukwemera gukomeye, kumwe kutubwira ko mu byatugwirira byose nta na kimwe cyatugiraho ijambo rya nyuma, kandi ko Imana umubyeyi wacu idushakira ibyiza gusa, bimwe birenze n’imyumvire yacu. Kuba imyumvire yacu ikiri kure y’iy’Imana, ni byo bituma tugira ubwoba ibiri amambu tugataka cyane, byanarenga tugahemuka, tugacumura.

Dusabe Imana itwongerere ukwemera, duhore tuyizeye kandi tuyikunze, tugire mu mutima wacu imyumvire ihuye n’iy’Umwana wayo n’Umwami wacu Yezu Kristu.

Twemerere Roho Mutagatifu atume dusenga tuti: Yezu ndakwizeye! Yezu ndakwizeye! Yezu ndakwizeye!

Padiri Jean Colbert NZEYIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho