Hahirwa abemera batabanje kwirebera

Inyigisho yo kucyumweru cya 2 cya Pasika, “Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana” Umwaka A.

Ku ya 23 Mata 2017

AMASOMO: Intu 2,42-47; 1Pet 1,3-9; Yh 20,19-31

Bakristu bavandimwe nimugire Pasika nziza! None ni icyumweru cya kabiri cya Pasika. Ni icyumweru cyahariwe ku kuzirikana ku Mpuhwe z’Imana. Imana ni urukundo, yohereje Umwana wayo mu bantu ngo abitangire, abapfire maze bakire urupfu, icyaha na shitani yo soko y’ibibi byose.  Yezu mu rupfu rwe, yapfuye urw’abagome, apfa atagira kivurira, nta we umwitaho. Abigishwa bari bakwiriye imishwaro kubera gutinya Abayahudi, kugeza ubwo bagiye kwikingiranira mu Ngoro. Igihe Yezu azutse yabasanze aho bari bikingiranye.

Nimugire amahoro

Intego nyamukuru ya Yezu wazutse ni ugutanga amahoro. Arifuriza abahangayitse, aribo bigishwa be amahoro. Iyi ni impano iruta izindi zose zabaho mu buzima bwa muntu. Kugira amahoro! Amahoro meza kandi nyayo atangwa na Yezu. Amahoro atanga ni ihumure, umudendezo kandi ni nabyo abigishwa be bari bakeneye. Yezu aza mu buzima bwacu akaduha icyo dukeneye kandi icyo dukeneye kurusha ibindi ni amahoro ya Yezu. Uwakiriye amahoro asaabwa n’ibyishimo nk’ibyaranze Intumwa za Yezu ubwo zari zimaze kumwibonera kandi nta gushidikanya ko ari we.

Amahoro Yezu Kristu aduha, ajyana n’ubutumwa aduha muri Kiliziya. Abari mu rwego rw’Ubusaseridoti Nyobozi bagatanga Amasakaramentu atagatifuza umuryango w’Imana (Soma Yh20,23), naho abafite Ubusaseridoti bwa cyami bakibumbira hamwe basingiza Imana muri Kiliziya yayo (Intu 2,47 ). Abigishwa bahawe ubutumwa bwo gukiza ibyaha mu izina rya Yezu. Bahawe inshingano zo gutagatifuza umuryango w’Imana. Ubu bubasha nabo babusigiye Abasaseridoti ngo bawukomeze muri Kiliziya y’Imana.

Hahirwa abemera batabanje kwirebera

Aya ni amagambo akomeye Yezu yabwiye Intumwa Tomasi igihe abonekeye abigishwa be noneho nawe ahibereye. Yamukozeho aranyurwa! Amagambo ya Tomasi ati: “Nyagasani, Mana yanjye!” yuzuye icyizere gihagije kuri Tomasi nawe wari waraheze mu gihirahiro cyo kubura Umwigisha Yezu Kristu. Tomasi we yabonye Nyagasani Yezu nyuma y’iminsi munani azutse mu bapfuye noneho abona kwemera. Natwe nitugire ukwemera kutajegejega, ndizera ko twe twahimbaje Pasika, hakaba hashize iminsi munani, twemera tudashidikanya ko Kristu ari muzima. Yatsinze urupfu natwe aduha kugira uruhare ku mutsindo we. Si byiza kurangwa no gushidikanya ku nkuru nziza y’izuka rya Nyagasani Yezu, ahubwo nitwemere kuzukana nawe, dupfe ku cyaha tuzuke mu buzima bw’abana b’Imana.

Ubumwe bw’Abemera

Iki ni ikimenyetso gikomeye cya Nyagasani Yezu wazutse. Abamwemera arabahamagara, abaha ubutungane n’ikuzo (soma Rom 8,30). Mu gihe Kiliziya yari igishingwa, abemera barangwaga n’umutima umwe. Ibi bikatwumvisha neza ko uyu ari umurage twasigiwe n’abakurambere bacu mu kwemera. Abakristu bakwiye guhora bunze ubumwe, kandi ubwo bumwe bukarenga imipaka, bukagera hose. Ni byiza rwose kubona mu muvandimwe isura yawe, nkuko iyo umuntu arebye mu ijisho rya mugenzi we yibona, ni nako agomba guhora abona ko basa kandi basangiye byose.

Mutagatifu Petero Intumwa, arashimira Imana mu Mpuhwe zayo z’igisagirane kuko zaduhaye ubugingo bushya. Bikatwereka ko ya sura nzima twaremanywe twageze aho tukayanduza tuyihindanya, bitewe n’icyaha twikururiye. Ariko muri Nyagasani Yezu Kristu byose bikurwaho tukagira ubuzima buzima nk’ubwe watsiratsije urupfu. Nyamara uretse kubera Impuhwe z’Imana, si ubutungane cyangwa ukwemera byacu byaduhaye ubuzima. Turasabwa ukwemera kutajegajega ngo natwe tuzagire ubuzima bwuzuye muri Nyagasani Yezu Kristu wazutse, haba muri ubu buzima no mubuzaza!

Mpuhwe z’Imana, wowe uduha ubuzima bw’iteka…Turakwiringiye

Mpuhwe z’Imana, wowe utuma intungane zitagatifuza…Turakwiringiye

Mpuhwe z’Imana, wowe banga ridahezwa ry’ukwemera…Turakwiringiye

 

Nimugire icyumweru cyiza !

 Padiri Thaddée NKURUNZIZA