Pasika: Kuzukana na Kristu

Inyigisho yo ku wa 31 Werurwe 2013

 KU MUNSI MUKURU WA PASIKA

AMASOMO: 1º. Intu 10, 34a.-37-43; 2º. Kol 3, 1-4; 3º.Yh 20, 1-9 

KUZUKANA NA KRISTU 

1.Dushimiye Imana 

Duhimbaje Pasika ya YEZU KRISTU. Dushimiye Imana Data Ushoborabyose. Abagize amahirwe yo kujya mu gitaramo cya Pasika, baraye baririmbiye itara rya Pasika: umudiyakoni cyangwa umupadiri yashyize hajuru itara ryaka avuga ati: “Urumuri rwa KRISTU”. Twese twikirizaga mu ijwi riranguruye tuti: “Dushimiye Imana”.

Guhimbaza Pasika, ni uguhorana umutima ushimira Imana Data Ushoborabyose, yo yatwoherereje Umwana wayo w’ikinege YEZU KRISTU ngo atwambutse inyanja y’umutuku w’ibyaha, atwereke inzira igana mu ijuru. Ntiyayitweretse mu magambo gusa ahubwo hamwe n’inyigisho ityaye yuje ineza kandi isobanutse birenze amagambo abigishamategeko n’abaherezabitambo bari bamenyereye kwivugira bamwe muri bo babitewe n’amaco y’inda, YEZU KRISTU yabambwe ku musaraba atugaragariza atyo inzira itsinda icyaha n’urupfu. Umusaraba ni ibendera ribengerana ry’aba KRISTU bashishikajwe no kuzataha ijuru. Inzira y’umusaraba ni igikorwa gihanitse cyuje inyigisho idasumbwa YEZU KRISTU yaduhaye. Dushimiye Imana rero kuko isi yacu nta ho igihuriye n’umwijima wari uyibundikiye.

Guhimbaza Pasika, ni uko gushimira Imana bituma dusanga YEZU by’ukuri, tukihatira gusa na We kugira ngo gusangira na We buri munsi bidutere imbaraga zo guterera umusozi uduhingutsa muri Yeruzalemu Nshya.

2. Pasika ni ugusanga YEZU

Twibuke igihe Abayahudi bakuwe umutima n’amagambo arenze imyumvire y’isi YEZU yababwiraga: benshi bakuyemo akabo karenge na bambwe mu bigishwa babigenza uko ntibongera kugendana na We ukundi (Yh 6, 66). YEZU abonye ayo matwara y’ubugwari, yabajije ba Cumi na babiri niba na bo barashakaga kwigendera. Petero yaramusubije ati: “Nyagasani twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka. Twe twaremeye kandi tuzi ko uri Intungane y’Imana” (Yh 6, 68-69).

Pasika ihimbazwa buri munsi uko dutura igitambo cy’Ukarisitiya. Kuyihimbaza neza, ni uko kwigiramo amatwara ya ba Cumi na babiri bari barumvishe ko nta wundi wundi ukwiye gusangwa nka YEZU KRISTU. Isi yagize abantu b’ibihangange mu ngeri zose. N’ubu ni benshi. Abanyabwenge, abami b’abami b’ibikonyozi bari barigaruriye ingoma nyinshi, ariko nta n’umwe wari warigeze atangaza amagambo y’ubugingo bw’iteka. Ni YEZU wenyine ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka. Ni We wenyine usumba bose nyamara akagaragaza amatwara yoroheje mu mibereho ye. Ntitumusanga tugamije gusa amaronko yo ku isi. Tumusanga kuko ari we ufite urufunguzo rw’amahoro nyayo aranga Ingoma y’Imana. Kumusanga ni ko kubaho neza mu bwigenge nta bucakara bundi buturiho.

3. Pasika ni ugusa na YEZU

Guhimbaza Pasika neza, ni ukwihatira gusa na YEZU KRISTU mu rupfu rwe n’izuka rye. Kwinjira mu izuka ra YEZU KRISTU, si ibyo umuntu yihangishaho. Ni YEZU ubwe ubitanga. Abiha nyine abiyemeje kumusangana ubwiyoroshye bakamuyoboka birinda kuba ibirumirahabiri. Ni We wenyine w’ibanze kuko nta we ukeza abami babiri. Ubyumva atyo ni na we usenga by’ukuri.

Gusa na YEZU KRISTU, ni uguharanira ibyo mu ijuru. Ibyo byiza turabisonzeye ariko ntawe upfa kubigeraho atanyuze mu rupfu. Kwemera kubaho nk’uwapfuye ku by’isi ishyira imbere, ni ko guharanira ibyo mu ijuru. Ibyubahiro, indonke, ingeso mbi, ibyo byose bigomba gupfa muri twe. 

Ingorabahizi muri iyo nzira, ni irari ry’iby’isi mu mpande zose. Nta we ubaho adafite ibyo ararikiye Shitani imunyanganyirizamo. Iyi Pasika tuyihimbaze tuzirikana ibyo dukunze kurarikira, twiyumvishe ko ari byo bigiye kudutesha isaro maze duhore dutakambira YEZU n’abavandimwe badufasha mu isengesho. Nta muntu n’umwe wiyemeza gusanga YEZU no kwihatira gusa na We utsindwa n’amoshya ya Sekibi keretse iyo gusangira na We byamwihishe.

4. Pasika ni ugusangira na YEZU

Ifunguro rya YEZU duhabwa, ni ryo ridutera imbaraga. Iyo twicaranye na We ku meza matagatifu, dutahana ibyishimo birenze imivugire. Ijambo rye rifite ububasha butagatifuza bukatubuganizamo ineza. Ukarisitiya yo ni indunduro ya byose. Kuva ku wa kane mutagatifu kugeza igihe isi izashirira, abazemera gutungwa n’umubiri wa YEZU KRISTU, nta kabuza bazataha ijuru babane na We ubuziraherezo.

Pasika duhimbaza buri munsi mu gitambo gitagatifu, ni igitaramo gitagatifu YEZU adukirizamo. Ibyiza by’icyo gitaramo biraducengera bikadukongezamo ikibatsi gitwika ubuganga bwose buturimo. Ni uko bimeze aho bahimbaza neza Ukarisitiya Ntagatifu, YEZU aratambuka agakiza indwara z’amoko yose. Guhimbaza Misa byo kurangiza umuhango gusa, ni nko guta igihe. Hari indwara nyinshi zikirira mu gusangira na YEZU nk’izijyanye n’ukwiheba, ubwigunge, umutwe warenzwe n’ibibazo (dépression) tutibagiwe ibitangaza birenze ubushobozi bwa muntu bikorerwa muri Misa yihariye yo gusabira abarwayi.

Ibyo byiza, ntacyo twabigereranya. YEZU duhurira ku meza ye matagatifu aduha gutsinda urupfu rw’icyaha icyo ari cyo cyose tukazukana na We tukitegura kuzasangira na We ubuziraherezo ibyiza byo mu ijuru. YEZU atwiyereka muri ubu buzima tugakomera mu kwemera. Nta muntu n’umwe ashobora kwiyereka atemeye gusangira na We. Ni byo Petero yadusobanuriye mu isomo rya mbere: aho YEZU amariye kuzuka, ntiyigaragarije rubanda rwose. Yigaragarije gusa abariye kandi bakanywa kumwe na We aho amariye kuzuka mu bapfuye.

5. Guhimbaza Pasika, ni ukuvuga ubutumwa

Abemeye gusanga YEZU, kwihatira gusa no gusangira na We, icy’ibanze babereyeho, ni ukuvuga ubutumwa buvuguruza ibinyoma n’amareshyamugeni y’isi. Ubwo butumwa, ni ukwamamaza ko YEZU KRISTU YAPFUYE AKAZUKA. Ni ugukwiza hose iyo Nkuru Nziza y’Umukiro. Uko YEZU yabonekeraga abigishwa be amaze kuzuka, ni ko yabasabye kwamamaza no guhamya muri rubanda ko ari We washyizweho n’Imana kuba umucamanza w’abazima n’abapfuye.

Dusabirane imbaraga zo guhora dutangariza bose ibyo byiza turonka mu Rupfu n’Izuka bya KRISTU. Dusabirane kandi gutsinda ubwoba n’ubugwari kuri ubwo butumwa. Uwatuzuye mu bapfuye, azazura n’abavandimwe bacu bataramumenya.

YEZU KRISTU WAPFUYE AKAZUKA, NASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE. PASIKA NZIZA!

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho