INYIGISHO YO KU WA 17 UKWAKIRA 2019
AMASOMO: Rm 3, 21-30; Z 129; Lk 11,47-54
Twakira neza abahanuzi ba Nyagasani ari na ko duhanurira abandi
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe.
Umwanya nk’uyu tubonye wo kuzirikana ijambo ry’Imana tuwishimire, tuwushimire Nyagasani uwutugabiye ari na ko twishakamo imigambi myiza yo kubaho tuyobowe na we. Tuzirikane ku ngabire y’ukwemera ituma twakira neza abahanuzi badutumweho, ikadufasha kuba intungane no kurangiza neza umurimo wa gihanuzi.
Mu mugambi w’ubudahemuka, Kiliziya umubyeyi wacu yifuriza abana bayo kubaho bayobowe n’ukwemera. Ni ingabire y’ikirenga ituma twumva Imana mu buzima bwacu, tukanaha agaciro ibyo itwifuzaho. Ntaho twari twagera mu kwemera, ni yo mpamvu duhora dusaba Nyagasani we Soko yako ngo aguhe kwiyongera kandi twoye kuzigera tugutakaza bibaho.
Uko kwemera ni ingabire y’Imana ituma umuntu atera intambwe asatira ubutungane. Imana Soko y’ubutungane, Umubyeyi wacu, yifuza kugira abana basa na yo. ‘‘Koko rero umuntu ahabwa kuba intungane n’ukwemera hatagombye ibikorwa by’amategeko’’(Rm 3,28). Niba dutangarira ubutungane bw’Imana ni uko dufite ukwemera. Niba ubwo butungane butureshya ni ku bw’iyo ngabire y’ukwemera. Ni mu kwemra kandi turwana urugamba rutoroshye twifuza gukura mu muhamagaro w’ubutungane Nyagasani aturarikira buri munsi. Kimwe mu bimenyetso by’ukwemra kugenda kuyonga nk’isabune ni ukumva impuruza y’ubutungane tugasanga nta gishya batubwiye.
Bavandimwe, ukwemera gutuma twumva abahanuzi kandi natwe tugahanura. Mu mibanire isanzwe y’abantu, hari inzangano n’amakimbirane bivuka bishingiye ku ijambo risohotse mu kanwa kacu ritakiriwe neza n’abandi cyangwa riturutse mu kanwa k’abandi tutakiriye neza. Mu ntege nke zacu nk’abantu dukunze gutinda ku mvugo zo gucira abandi urubanza ngo kuko bihaye kwivanga mu buzima bwacu. Imyitwarire nk’iyo igira ingaruka z’uko abantu benshi barebera icyibi bakicecekera ngo hatagira ubitwaraho umwikomo.
Mu buzima bwacu bwa gikristu n’aho haba ubwo usanga ubumuntu butuganza, ugasanga abo tutakira neza ari ba bandi bigeze kutubwira ijambo rituburira, ridukosora, riducyamura, riducira urubanza nyamara nta kindi bagamije kitari ukurokora ubuzima bwacu. Ibyo bakabikora babigiranye umutima mwiza bazirikana ko muri batisimu twahawe kugira uruhare ku buhanuzi bwa Kristu.
Niba rero tutakira abahanuzi badutumweho, urubanza rwacu ruzakara kurusha urw’abafarizayi n’abigishamategeko. Niba dutoteza abahanuzi badutumweho, tukabagirira nabi, kugeza n’ubwo tumena amaraso yabo, tugahitamo gupfira mu cyaha cyacu aho kumva ijwi ritugarura mu nzira nziza, urubanza rwa Nyagasani ntituzarurokoka. Yezu ati: ‘‘Ni yo mpamvu ituma ab’iyi ngoma bazaryozwa amaraso y’abahanuzi bose yamenetse kuva isi igitangira’’ (Lk 11,50).
Bavandimwe, Yezu Kristu yaduhaye urugero rwiza rwo kudacika intege mu murimo mwiza wa gihanuzi, koko rero icyatumye amanuka mu ijuru ni twe abantu no kugira ngo dukire. Ayo magambo meza tugarukaho mu ndangakwemera yacu adufashe kudacika intege mu gihe twuzuza inshingano zacu zo kuvuga mu izina ry’Imana tuburira abavandimwe bacu ngo batazabura umukiro w’iteka.
Reka nsoze nsaba buri wese kwisuzuma yibaza ibi bibazo bibiri: Ni kangahe narebereye abari mu nzira mbi singire icyo nkora ngo ntavaho niteranya? Ni kangahe nikomye abantu kuko bamburiye, yewe banabikoranye umutima mwiza wa gikristu bagamije kurokora ubuzima bwanjye?
Mutagatifu Inyasi w’Antiyokiya waranzwe no gukunda Kristu by’ukuri, akamukurikira, akamukurikiza mu nzira yo guharanira umukiro w’abantu kugeza amennye amaraso ye, adusabire ingabire y’ukwemera kugeza ku butungane.
Padiri Fraterne NAHIMANA
Valencia/ Espagne