Inyigisho yo ku wa 6 w’icyumweru cya 2 cya Adiventi,
Ku ya 15 ukuboza 2012
Amasomo matagatifu: Si 48, 1-4.9-11; Mt 17, 10-13
Yateguwe na Diyakoni Théoneste NZAYISENGA, Seminari ya Nyakibanda
Twibukiranye
Kuri uyu wa gatandatu, dusoje icyumweru cya kabiri cya Adiventi. Turi hafi gutangira icyumweru cya gatatu kidushishikariza gutegereza Umukiza mu byishimo. Kuva kera Abayisraheli bizeye ko bazabona Imana ivuye mu ijuru, ikaza iwabo. Bizera nta shiti ko byose byagenda neza kurushaho Imana ubwayo izanye umugisha wayo ikerekana n’ububasha bwayo. Uko kwizera kubona Imana yigaragaza mu mibereho y’abantu, kwashinze imizi mu mutima wabo, kuko ari Imana ubwayo yakubashyizemo. Icyifuzo cyo kunga ubumwe n’Imana ni ikimenyetso gikomeye cy’umugambi wayo mu bantu. Ni ijwi ry’Ijambo yatubwiye mu mutima wacu igihe igize iti : « nimwumva ibyo mbabwira muzaba abanjye bwite n’ubwo isi yose ari iyanjye» ( Iyim 19,5).
N‘ubwo wari ufite amasengesho ahimbaje, umuryango wa Israheli wasengaga kenshi ugira uti: «Uhoraho kuki ureka duteshuka inzira zawe … Dore igihe kibaye kirekire utakidutegeka nk’aho tutakitirirwa izina ryawe. None iyaba wari ukinguye ijuru, ngo umanuke, imisozi yose yarindimukira imbere yawe » (Iz 63, 17. 19). Koko rero, ukuza kw’Imana mu bayo ni ryo herezo ry’amasezerano akomeye Israheli yazirikanye mu masekuruza n’amasekuruza. Abahanuzi benshi na bo bavuze kuri iri sezerano kandi barishishikariza Abayisraheli bose. Kuva icyo gihe kugeza n’ubu ayo masezerano yarujujwe muri Yezu wigize umuntu ngo abane natwe( Yh 1,14), ariko cyane cyane mu bubabare, urupfu n’izuka rye. Abamwakiriye bose biboneye ubuhangange bw’Imana mu mateka yabo.
Igitabo cya Mwene Siraki mu mitwe yacyo ya nyuma (44-51) kidutekerereza ubuhangange bw’Imana mu mateka ya Israheli, kikanahunda ibisingizo ababaye intaganzwa muri uwo mugambi wo kwakira Imana. Uyu munsi kiratubwira ubuhangange bwa Eliya umuhanuzi wagaragaje ububasha n’ubushobozi by’Imana, agakora ibitangaza byinshi ku bw’ijambo ryayo. Uyu Eliya yajyanywe mu ijuru abikesha kwakira ijambo ry’Imana no kuryamamaza. No mu gihe cya Yezu, abantu benshi bari bazi ko amaza y’Umucunguzi azabanzirizwa n’ukugaruka kwa Eliya. Mu Ivanjili, turumva intumwa zibaza Yezu ibya Eliya zigira ziti: « kuki abigishamategeko bavuga ko Eliya ari we ugomba kubanza kuza?» Yezu arabasubiza ati: «Eliya yaraje, ntibamumenyaahubwo bamugirira nabi uko bishakiye». Nuko abigishwa bamenya ko ari Yohani Batisita yababwiraga. Koko rero Eliya (Yohani Batisita) yaraje, ateguriza Yezu inzira, yamamaza ko yegereje kandi amwerekana aho amariye kuza agira ati:«nguyu uwo navuze nti‘Uje ankurikiye, aranduta, kuko yariho mbere yanjye»(Yh 1, 15). Arongera ati : «Dore Ntama w’Imana» ( Yh 1, 36)
Dukomeje urugendo
Bavandimwe dukomeje urugendo rwo kwitegura kwakira Yezu Kristu uje muri twe.Buri wese muri twe azi aho arugejeje. Icyakora igihe turangije ngo twizihize ibirori bya Noheli ni cyo kirekire kurusha igisigaye. Ubu noneho rugeze ahakomeye. Ni ngombwa ko buri wese ashyiraho umwete muri iyo myiteguro. N’uwaba yaracikanywe, igihe ni iki. Nta kindi cyadufasha kwitegura bya hafi kitari ukwakira Inkuru nziza, cyane cyane kuyumva, kuyizirikana no gufata umugambi. Izi ntambwe eshatu ni zo Bikira Mariya yateye ubwo yakiraga Umucunguzi wacu. Bikira Mariya natubere urugero.
Birashoboka ko Mariya yari mu turimo two mu rugo twa buri munsi nk’utwo tubamo, mu mateka y’igihugu cye no mu iyobokamana ry’umuryango we. Nuko agira atya yumva ahamagawe n’Umamalayika mw’izina rye, aramubwira ati: «Ndakuramutsa Mutoni w’Imana, Nyagasani ari kumwe nawe». Mbega Inkuru Nziza! Itandukanye kure cyane n’uwakubwira ati: « nguhaye inka, nguhaye imodoka, nguhaye indege» ejo bugacya bikora impanuka, cyangwa nk’umusore wabwira umukobwa ati: «ndagukunda», ejo yamugeza iwe bakajya batongana cyangwa barwana. Inkuru y’ivuka rya Yezu, Bikira Mariya yamenyeshejwe na Malayika ni inkuru itanga umunezero n’amahoro bituruka kuri Roho w’Imana: wabaye umutoni mu maso y’Imana. Ubu butoni ni bwo dusabwa muri Adiventi.
Mariya na we wateze amatwi, ahama hamwe, arabyumva maze we wese arareka atwarwa n’urukundo rw’Imana. Rwagati muri ubwo bwisanzure bw’ibyishimo no kwakira, mu bwenge bwe hazamo rya Sezerano rya Kera yibuka neza ngo: «Umwana azavuka, Umuhungu azatangwa, Umwami w’amahoro » (reba Iz 9, 5). Bavandimwe, Inkuru nziza duhora twumva turusheho kuyakira muri iki gihe cya Adiventi.
Mariya rero ntabyumva gusa ahubwo anabitekerezaho ( arabizirikana). Nuko agira ubwoba. Ni ko kwibaza ati: «bizashoboka bite?» Mariya ntarangaye ahubwo ateze amatwi, maze yumva abwiwe ngo: « ugiye gusama, uzabyaraumuhungu, kandi Umusumbabyose azamwegurira ingoma ya Se Dawudi, ingoma ye ntizagira iherezo». Ibyo se bizashoboka bite? Ku mubiri yari atariha Yozefu. Ariko ku bwa Roho Mutagatifu uzamumanukiraho birashoboka. Natwe, ibitunanira ntitukibwire ko bidashoboka cyangwa abandi batabishobora. Byongeye, ntakinanira Imana.
Mu kwemera k’umuryango we no mu bwizere bw’umutima, Bikira Mariya azi ko nta kinanira Imana. Ni yo mpamvu avuga ati: «Ndi umuja wa Nyagasani byose bimbeho nk’uko ubivuze ». Mbega umwanzuro ukomeye! Mariya aremera, yemera ibyo Imana imusabye abikuye ku mutima. Muri iyi myiteguro natwe dusabwa kubigirana ukwemera.
Dusabe: Mana ishobora byose turakwinginze: icyezezi cy’ikuzo ryawe nikirasire mu mitima yacu, maze amaza y’Umwana w’ikinege yamurure ikitwa umwijima cyose, agaragaze hose ko turi abana b’urumuri. Kubwa Yezu Kristu Umwami wacu.