Kwakira intumwa

KU WA 4 W’ICYA 4 CYA PASIKA 29/04/2021.

Amasomo:  Intu 13, 13-25; Zab 102; Yh 13, 16-20.

Kwakira intumwa za Yezu ni ko kumwakira

Twishimire cyane ukuntu Pawulo intumwa yakoze umurimo wo kwamamaza Inkuru Nziza mu ntangiriro za Kiliziya. Uburyo yakoresheje, natwe muri iki gihe dukwiye kubukomeza.

Ikigaragara mu kwigisha Abanya Antiyokiya, yakoresheje uburyo bw’amateka. I Antiyokiya hari uruhurirane rw’abantu bava impande nyinshi. Abayahudi n’abanyamahanga bandi barahahuriraga. Abayahudi bari bafite icyo bazi ku buryo Imana yari yaratoye Umuryango wayo. Benshi muri bo bari bafite agashashi k’amateka Yezu yavukiyemo. Nyamara abantu benshi, abo banyamahanga cyane cyane, nta n’akanunu rwose k’Imana ya Isiraheli bari bafite. Nyamara kumenya amateka y’Imana n’abantu, ni urufunguzo rw’ukwemera. Pawulo rero abigisha ku munsi w’isabato, yabatekerereje amateka yose y’Umuryango wa Isiraheli. Yabagaragarije uko Imana ubwayo ari yo yatoye iryo hanga ryabyawe na Aburahamu. Yabasobanuriye ko iryo hanga ry’Uhoraho ryacakarijwe mu Misiri imyaka irenga magana ane. Amateka yaryo yaryoshye mu gihe ryagobotowe mu nzara za Farawo ku bw’ingabire n’imbaraga Imana yashyize muri Musa. Aho Pawulo azageza ni ku buryo Imana yohereje Umwana wayo avukira mu Muryango wa Isiraheli. Ni we wawumurikiye maze urumuri rwe rukwira ku isi yose. Ayo mateka yaryoheye abantu, Abayahudi n’abapagani. Bifuje ko Pawulo na Barinaba bazagaruka ku yindi Sabato. Tuzi ko ariko basubiyeyo maze abanangizi bamwe bo mu bayahudi bakabagambanira ngo babashushubikanye. Ntacyo bitwaye, nta cyabaciye intege mu gukomeza kwamamaza Yezu Kirisitu.

Ikindi cyagaragaye mu kwigisha kwe, Pawulo ntiyigeze atinya. Avuga ijambo ashize amanga nta muntu n’umwe atinya. Azi neza ko benshi mu Bayahudi bagambaniye Yezu bakanamubambisha ariko ntatinya gusubiramo iyo nkuru. Abagome bari barishe Yezu, ntibishimiraga kongera kumva inkuru ze kuko akenshi bumvaga zibashinja. Pawulo atanga urugero mu kudatinya. Yigisha abantu ahereye ku mateka nta guca ku ruhande. Birazwi ko abishi ba Yezu amaze kuzuka bahimbye ikinyoma kidafite shinge na rugero. Twibuke ko bagambanye n’abari barinze imva ya Yezu. Barumvikanye bakwiza ikinyoma ngo benewe baje bahuniye biba umurambo wa Yezu. Ibyo byose Pawulo yari abizi. Ntiyarumye ahuha. Yari azi ibyo abategetsi bicishije Yezu batekereza. Ntiyatinye kwamamaza ukuri. Impamvu kandi atatinyaga yiyumvagamo imbaraga za Yezu wazutse zimutera ingabo mu bitugu.

Pawulo yashyize mu bikorwa ijambo Yezu yatubwiye mu Ivanjili. Nta mugaragu usumba shebuja kandi intumwa ntisumba uwayitumye. Aho ni ho Yezu ashingira guhirwa hamwe na we. Ati: “Ubwo mumenye ibyo muzahirwa nimubikurikiza”. Ayo mahirwe, Yuda yarayivukije kuko yamugambaniye kandi yari yarahawe gusangira na we kimwe n’izindi ntumwa. Yezu ati: “Uwo dusangira umugati ni we wanteye umugeri”. Niba dushaka kuba abakirisitu koko mu rugero Pawulo yaduhaye, dukomere ku kuri kw’amateka y’ugucungurwa kwacu. Twigishe abo duhura na bo uko kuri bareke kuyoba. Kuba intumwa nyayo ya Yezu kandi, ni uguhora tumwitwaraho tukirinda kemera nka Yuda utarigeze yicisha bugufi ngo akurikire Uwamutoye.

Pawulo yatumikiye Yezu. Abamwakiriye neza ni Yezu ubwe bakiriye. Ni we wabitwibwiriye ati: “uwakiriye uwo ntumye, ni jye aba yakiriye, kandi unyakiriye aba yakiriye uwantumye”. Duhore dusaba imbaraga zo kwumva neza ubutumwa abahagarariye Yezu muri iyi si batugezaho. Mu ijambo rimwe, ni Kiliziya. Dukunde ibyo Kiliziya itwigisha. Kuyumvira no kuyubaha ni ko kubaha Yezu. Ni uko yabishatse. Ntakorera mu kavuyo. Agira abo atuma. Na bo tubasabire guhora bamamaza neza Ijambo rya Yezu. Ntibazigere biyamamaza bo ubwabo kubera amaronko y’iyi si. Dusabire n’abatuye isi kuva mu bujiji bamenye Imana yabahamagaye iyo ari yo. Cyane dusabire abategetsi kwirinda kuba ba Nyamurwanyakirisitu. Bumve inyigisho z’intumwa bazumvire baharanire na bo kwinjira mu bwami bw’ijuru.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Yozefu Mutagatifu na we atubere umuvugizi. Abatagatifu duhimbaza, Gatarina wa Siyeni, Petero wa Verone, Antoniya, Hugo na Tikiko, badusabire kuri Data Ushoborabyose. Amina.  

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho