Inyigisho: Kwakira neza abo Imana idutumaho

Ku wa gatanu w’icyumweru cya 17 gisanzwe, C, 2013

Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Bavandimwe,

Ivanjili y’uyu munsi irakomeza kudushishikariza kumenya Yezu uwo ari we. Abantu b’i Nazareti baribwira ko bamuzi neza nyamara baribeshya. Kubera kwanga gutera intambwe mu kwemera, ntibashobora gucengera ibanga rye. Barashingira kubyo babona n’amaso yabo n’ibyo bumva n’amatwi yabo. Hirya y’ibigaragara hari ukuri kuboneshwe amaso y’umutima, amaso y’ukwemera.

Reka tugergeze kurushaho gusobanukirwa n’iyi Vanjili no gukuramo inyigisho zitwubaka muri iki gihe.

  1. Aho iby’ivanjili itubwira byabereye

Ni mu gihugu cya Yezu, mu rusengero rw’i Nazareti. Muribuka ko Yezu yavukiye i Betelehemu muri Yudeya, agakurira i Nazareti mu Galileya, mu rugo rwa Yozefu na Mariya. Yezu amaze kugira imyaka nka 30 yavuye iwabo i Nazareti, ajya kwigisha Inkuru nziza y’Ingoma y’Imana ahereye ku mupaka wa Galileya, i Kafarinawumu. Inyigisho za Yezu zaherekezwaga n’ibitangaza. Nta gushidikanya ko iyo nkuru yari yarageze i Nazareti bityo urusengero rukaba rwari rwuzuye abantu benshi. Muri iki gihe, aho ruriya rusegero rwari rwubatse harasurwa. Abagira amahirwe yu gusura Igihugu cya Yezu bajya kuhasengera.

  1. Abo Ivanjili itubwira

  • Abantu b’i Nazareti

Baje mu isengero kwigishwa. Bumvise ibitangaza Yezu yakoze. Bakeka ko ari ibyo kubajijisha, nta gihambye kirimo. Bumva ko ubwo buhanuzi bazavumbura ubucakura akoresha abeshya abatamuzi. Icyakora naboo baratangarira inyigisho za Yezu. Baribaza ibibazo byinshi : Yezu ko tumuzi kuva ari agahinja, ubu buhanga n’ubu bubasha bwinshi abikomora he ? Uriya si umwana wa wa mubaji Yozefu ? Nyina si Mariya mwenewabo wa Elizabeti ? Benewabo bose ntiduturanye ? None se biriya byose abikomora he ? ». Yezu abatera imbogamizi. Mu yandi magambo inkomoko ya Yezu mu bwicishebugufi yababereye ibuye basitaraho.

  • Yezu

Arigisha abantu bo mu karere k’iwabo nk’uko yigishije ahandi hose. Abonye banze kumwemera abacira umugani ko nta handi umuhanuzi asuzugurirwa keretse mu gihugu cye no muri benewabo. Ni nk’aho yababwiye ati nibura mwanyakiriye nk’umuhanuzi. Uwo mugani wenda uzabafasha kwibaza. Kubera ukutemera kwabo, nta bitangaza byinshi Yezu azahakorera. Ntashaka kubahatira kumwemera.

  1. Inyigisho twakuramo

  • Kumenya Yezu by’ukuri

Kumenya Yezu by’ukuri si ukumenya nyina na benewabo n’aho akomoka. Nabyo ni byiza ariko ntibihagije. Ubwabyo ntibegeza ku mukiro Yezu atuzaniye. Kumenya Yezu by’ukuri ni ukumwemera. Ukwemera niko kutumurikira, tukagenda duhumuka buhoro buhoro tukamenya ko Yezu n’ubwo ari umuntu arenze kure abantu basanzwe. Ni Imana. Iyo ni intambwe umuntu atera ku giti cye. Ntawe uyitera mu mwanya w’undi. Ibitabo dusoma kuri Yezu bishobora kubidufashamo ariko ubwabyo nti bihagije. Kumenya Yezu ni ukumwemera kandi ukwemera n’impano Imana iduha ku buntu tukaba dusabwa kuyakira. Uwemera Yezu aramuzi kurusha uwasomye ibitabo byinshi bimuvuga, ariko ntahinduke ngo amwemere, abe umukristu. Kwemera Yezu by’ukuri bijyana no kumukunda no kumukundisha abandi. Kubera ko Yezu ari Imana, kumumenya ni uguhozaho.

  • Kwakira neza abo Imana idutumaho

Ubu buhanga n’ubu bubasha bwinshi abikomora he?” Iki kibazo ntabwo kigamije gusobanukirwa. Kirimo ihinyu. Mbese ni byabindi bita gupinga. Aha twasaba inema yo kwakira mu kwemera abo Imana idutumaho. No muri kino gihe hari ubwo Imana idutumaho benewacu , abantu tuzi inkomoko. Natwe bishobora kutubera inzitizi. Abapadiri bakibuhabwa bakunda gukundwa no kwakirwa neza. Ariko hari aho bagera abakristu b’abasaza bati “Njye nabatijwe na Padiri naka,nkomezwa na Musenyeri naka, kuva icyo gihe ni uku dukora! Ibyo uzanye ubikuye he? » Aha bisaba guca bugufi no kujya mu mishyikirano, bakareba ikibazo aho kureba umuntu.

Hari n’indi myifatire idahwitse iba cyane mu bihugu by’Afurika. Iyo Yezu aba yarakuriye muri Afurika, akaza iwabo, bari kumwakira neza. « Ni uko mwana wacu. Twumvise ibyo ukora n’ibyo wigisha. Uri igitangaza. Ahubwo dore intebe. Ntuzasubire i Kafarinawumu. Ibyo byiza nitwe ugomba kubigezaho mbere na mbere. Abandi bajye bakora urugendo bagusange hano ». Gukorera ku cyenewabo byibandwaho cyane mu mibanire no mu mikorere muri Afurika. Abo padiri cyangwa musenyeri yoherejweho mu butumwa, babanza kureba aho akomoka no kumwibazaho. Basanga ari uwo mu bwoko bwabo bagashimira Imana, bati” Uyu ni uwacu”. Bakiyibagiza ko padiri, ari uw’abantu bose. Ntiyubatse ku bwoko, ku muryango, ku gihugu… ni intore y’Imana itumwa hose no kuri bose. Ntiyoherejwe ku bwoko ubu n’ubu, ku karere aka n’aka, ku gihugu iki n’iki. Hari ubwo iyo babonye atari uwo mu bwoko bwabo batangira gushaka impamvu zo kumwanga, kumusuzugura, kumupinga no kumunaniza. Aha baba biyibagije ko ataje kwigisha politiki y’ubwoko akomokamo, y’igihugu akomokamo. Ahubwo aje kwigisha ubutumwa butari ubwe, budashingiye kuri we, ahubwo bukomoka ku Mana.

Dusabirane kugira ngo turusheho kumenya Yezu by’ukuri, kumwemera, kumukunda no kumukundisha abandi. Dasabirane kugira ngo dushoboe kurangwa n’ubushishozi mu kwakira abo Imana idutumaho aho baba baturutse hose. Dushobore gutandukanya intumwa nk’umuntu n’ubutumwa bukomoka ku Mana. Dusabire n’abo bose Imana iha ubutumwa kutagedera ku marangamutima.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho