Kwakira uwo Imana yatumye

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 4 cya Pasika, 12/05/2022.

Intu 13,13-25; Zab 88; Jn 13, 16-20

“Ndababwira ukuri koko ; ubakiriye ni jye aba yakiriye, kandi unyakiriye aba yakiriye Uwantumye” 

Bavandimwe, iki cyumweru tuba tuzirikana ko Yezu ari umushumba mwiza. Ni we rugero mu butumwa no mu kuyobora umuryango w’Imana. Umushumba mwiza yitangira intama ze, agaragaza ugushaka kw’Imana. Ijambo ry’Imana tumaze kumva mu isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa, inyigisho ya Pawulo na bagenzi be iribanda kuri Yezu. Ibi bitwereka neza ko abigisha bashingira ku Byanditswe Bitagatifu kandi koko ni ho dusanga amateka y’ugucungurwa kwacu. Ibyanditswe biduhishurira Kristu Yezu. Nk’uko umwe mu bakurambere ba Kiliziya, mutagatifu Yoronimu yabivuze ati: “kutamenya Ibyanditswe Bitagatifu ni ukutamenya Kristu“. Duhugukire gutoza bagenzi bacu kurushaho kumenya Kristu wazutse we uduha umukiro wuzuye. Ni we abakurambere, abacamanza, abami n’abahanuzi bateguye nk’uko Pawulo na bagenzi be babigarutseho.

Umwakiriye aba yakiriye Imana kuko ari Imana yigize umuntu. Mu ivanjiri ya none bongeye kubitwumvisha bageza no ku kwakira abigisha Ijambo ry’Imana; ko na bo badushyikiriza Kristu bityo tuba tugejejweho ubutumwa bw’Imana. Duharanire gukomera ku kwemera Kiliziya idahwema kudutoza.Twubahe kandi dusabire abo Imana idutumaho. Bikira Mariya mwamikazi w’intumwa udusabire.

Padiri Sindayigaya Emmanuel.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho