Kwamamaza Ivanjili bisaba ubwigenge no guhuguka

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya  XXVIII  Gisanzwe

Ku wa 18 Ukwakira 2017

Amasomo:

2Tim4, 9-17a, Z 144,10-13.17-18 Lk 10, 1-9

Uyu munsi turahimbaza Mutagatifu Luka umwanditsi w’Ivanjili. Yezu arohereza abigishwa mirongo irindwi na babiri mu butumwa. Arabaha impamvu, akababwira ibyo bitwararika, akababwira n’ibyo bavuga.
Imirima yeze ni myinshi
Umuryango w’Imana uhora ukeneye abakora ubutumwa. Buri gihe Yezu akeneye abo yohereza kwamamaza Ivanjili, byaba kuyibwira abatarayimenya, n’abayimenye bagikeneye gusobanukirwa n’ubwiza bw’Imana yemwe n’abaiyibagiwe. Umurimo w’abatwaye Ivanjili ugapimirwa ku mbuto z’aho banyura n’aho banyuze. Bakagomba kwitwararika kuko si ukwitemberera kuko harimo ingorane. Ibirura ni iby’ibihe byose. Intama gutumwa ku birura zikabibwira amahoro y’Imana ntibyoroshye. Ni amahirwe iyo ibyo birura bihindutse. Abatwaye Ivanjili ntibatumwe gukina umukino w’ibirura.
Utwaye Ivanjili agira uko agenda
Kugira ngo utwaye Ivanjili adakina umukino w’ibirura hari ibyo agomba kwitwararika. Harimo ibyiciro bibiri: icya mbere ibyo we yitwaza n’uko yitwara icya kabiri ni uko ashyikirana n’abo ashyiriye Ivanjili. Uwareba atitonze yagira ngo biriya ujyanye ubutumwa yitwaza ntabwo byatuma akina umukino w’ibirura. Ibyo atwaye birerekana ubutunzi bw’iyi si, bubangamira cyane kwamamaza Ivanjili. Uko yabyita kose; yabyita ko ari ibyo kwifashisha mu kwamamaza Ivanjili, hari ubwo ari byo bisigara nk’ibikorwa bye by’ingenzi. Ubutunzi bwinshi bubuza ubwigenge bugapfuka umunwa abatwaye Ivanjili. Bya birura twavugaga byifashisha ubwo butunzi ngo bibohe intumwa. Hari ubwo kwamamaza Ivanjili biba bibangamiranye n’ibyifuzo by’abakoresha ubwo butunzi. Bityo bakaboha ngo intumwa, bazipfuka umunwa bakoresheje ubwo butunzi, kuko nk’uko abavandimwe b’Abarundi babivuga “Ntawuvugana injya mu kanwa”. Kwamamaza Ivanjili bisaba kuvuga. Ubutunzi bw’isi rero ni igikoresho cyiza cyo gucecekesha abamamaza Ivanjili. Aha abamamaza Ivanjili ni abamenye Kristu bose ntibivuze ko hari umukristu wemerewe gusaya mu by’isi kugeza ubwo abura uko yamamaza ukwemera kwe. Iyaba abakristu bibazaga kenshi niba bari kumwe na Yezu Kristu mu byo barimo. Yaba adahari bakabireka. Icyo gihe bazabasha kuvuga amahoro ya Kristu no kwereka abataramumenya cyangwa abamwibagiwe ko Ingoma y’Imana ibari hagati.
Ivanjili ni amateka y’urukundo rw’Imana n’abantu
Turahimbaza Mutagatifu Luka umwanditsi w’Ivanjili. Twibukeko Ivanjili ubwayo ari izingiro,intango, agasongero n’umusozo w’amateka y’urukundo rw’Imana n’abantu. Kuba umukristu ni ukugerageza gusa na Kristu. Ubuzima bwe bukerekana Kristu mu bantu. Kristu akamwigaragarizamo nk’uko Imana yigaragarija abantu muri Kristu mu rukundo rwayo rusendereye. N’iyo utakwandika ivanjili ingana n’iyo tumeneyereye nibura azaba amapaji icumi, agaragaza urukundo rw’Imana kuri wowe no mu bantu muri rusange. Abakristu bose baba abanditsi b’ivanjili. Wowe ugeze ku ipaji ya kangahe? Ntarirarenga, tangira ukore uko ushoboye, ugire uko werekana urukundo rw’Imana mu bantu nibura uzadusigire “ ivanjili yanditswe……..”
Mugire amahoro y’Imana
Padiri Hakorimana Karoli
Madrid/ España

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho