Kwanga akarengane

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 8 gisanzwe, B; 26 Gicurasi 2015

Amasomo: Sir 35, 1-12; Mk 10, 28-31

Hari inyigisho nyinshi zikubiye mu masomo twumvise none. Irya mbere rigamije kugorora imibereho yacu ishingiye ku buyobokamana bujyanye n’amatwara meza hagati yacu n’abandi. Ivanjili na yo igamije kutubwira ko iyo umuntu yirengagije ibintu byose bimufitiye inyungu ku giti cye maze akihatira imibereho yo kumenyekanisha ibyiza by’Imana mu bantu, aba yizigamiye igihembo kiruta ibindi cy’Ubugingo bw’iteka.

Kwanga akarengane. Mu nama nyinshi duhawe none n’Igitabo cya Mwene Siraki, iyo duhisemo kuzirikanaho, ni itubwiriza kwanga akarengane. Kwanga akarengane, ni nk’igitambo cyo kwicuza. Dukwiye kuzirikana igihe cyose twagiye duhemukira abandi: kwigorora na bo nyabyo no kwicuza, ni ukwiyemeza kutazongera kugira uwo duhemukira uko byagenda kose. Umuntu wacengewe n’iby’Imana ashobora kwihanganira akarengane kamukorewe ariko nta na rimwe yemerera imigirire muri we irenganya abandi. Nta n’ubwo yakwishimira ko hagira urengana. Kubaha Imana, gutura ibitambo n’amasengesho menshi…ibyo byose nta kamaro bifite iyo twimitse akarengane. Nta kintu na kimwe twakora ngo kigirire akamaro roho zacu mu gihe tutimitse Urukundo rw’Imana muri twe kuko urwo Rukundo, nta na rimwe rwishimira akarengane nk’uko Pawulo Intumwa abitubwira (1 Kor 13, 6).

Dore inabi, ibinyoma n’akarengane. Iyi nyigisho tuyumvise mu gihe hirya no hino mu bihugu inabi igarika ingogo akarengane kakarenza urugero; ikinyoma cyahawe intebe n’uburyarya bushyirwa imbere; ibikomere ni byinshi mu mitima kuko hari benshi badafite kirengera mu karengane barimo ntibagire n’ubumva abahumuriza; benshi bari mu marira nta we ubitayeho…Ni ngombwa ko twebwe twitwa abakirisitu duhagurukira gusenga mu kuri no mu Rukundo kugira ngo tubone imbaraga zo kubabarana n’ababaye twamaganire kure akarengane n’aho katuruka hose.

Hari abiyemeje kubirwanya. Tugira amahirwe kuko hariho abantu biyemeje gusiga byose bijyanye n’inyungu zabo kugira ngo begukire Nyagasani ubatuma gushyira Inkuru Nziza abakene bose, gutangariza imbohe ko zibohowe no guhumuriza abapfukiranywe. Kiliziya Umubyeyi wacu yakiriye ubutumwa bwo kwamamaza hose ibyiza bya Nyagasani, yihatira kurera abashaka kwegukira ubwo butumwa. Abiyemeje kuba abasaseridoti, ngaho nibahuguke babeho bavuga Ukuri kwa YEZU KIRISITU; nibabohoke babohore abandi; nibizibukire akarengane bavugire abarengana bamagane ibinyoma byose bipfukirana abatishoboye. Ntibakwiye kuvuga ko ibyo batabishoboye kuko biyemeje gutura ubuzima bwabo bwose Imana Ishoborabyose kugira ngo abatayizi bayimenye bafungurirwe irembo ry’ijuru. Ariko si na bo bonyine bireba gusa, twese ababatijwe, buri wese mu gace aherereyemo, afite inshingano zo kugira uruhare muri iryo bohorwa ryamaganira kure akarengane.

Twakire Roho Mutagatifu tubone izo mbaraga. Nibitaba ibyo, ibyo dukora byose nta gaciro bizagira mu kuturonkera ijuru. YEZU KIRISITU ari kumwe natwe, ntitugire ubwoba. Nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu duhimbaza none ari bo Diyoniziyo Sebuggwaho, Andereya Kaggwa, Ponsiyani Ngondwe, Elewuteri, Mariya-Anna, Filipo Neri na Felisisima badusabire.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho