Kwemera Imana si demokarasi

Kuwa gatanu w’icyumweru cya 7 gisanzwe

Amasomo:
Sir 6,5-7
Z118,12.16.18.27.34.35
Mk 10,1-12
Ni henshi mu ivanjili dusanga Abafarizayi bajya impaka na Nyagasani. Ubu bwo baramubaza bamwinja. Kuki bamwinjaga? Ubundi kwinja bivuze kubaza umuntu utegereje ko agua igisubizo gisa n’icyo ushaka. Uwinja ntaba ashaka kumenya cyangwa gusobanukirwa nk’uko bigenda akenshi iyo tubaza. Uwinja aba ashaka gushumangira ibyo yemera.
Ntitukinje Imana
Uwinja aba yishyize hejuru y’uwo yinja kuko aba ashaka ko ashyigikira ibitekerezo bye.
Abafarizayi bari bazi ko ari intyoza mu kumenya amategeko y’Imana no kuyakurikiza, kandi rubanda bakabafata batyo. Bumvaga barabikenetse, baraminuje badakeneye kumenya. Ikibahangayikishije ni ukubona “ Abantu benshi bongera guranira iruhande [rwa Yezu]”. Kumwinja ni ukugira ngo navuga ibijyanye n’ibyabo bakomeze bimenyekanishe, biyamamaze. Barashaka kumukoresha ku nyungu zabo.
Hari ubwo rero imigenzereze y’abemera Kristu iba nk’iy’Abafarizayi. Igihe cyose ubutumwa bw’Inkuru Nziza ya Kristu tubukoresheje kugira ngo turusheho kumenyekana no kwamamara. Igihe cyose twakoreshe Inkuru Nziza mu nyungu zacu no mu ndonke. Mbese kuvuga Yezu Kristu bikaba urwitwazo rw’ibyacu, tukamwihishamo.
Uko kwitwaza Inkuru Nziza mu byacu bijyana no kuvugisha Ijambo ry’Imana ibyo ritavuga. Abarenganya abandi, abikubira iby’abandi yemwe n’abateza intambara bagira uko baryitwaza.
Aho gushaka umukiro mu Ijambo ry’Imana bagashakisha icyasobanura imigenzereze yabo idahwitse.
Kwemera Imana si demokarasi
Igisubizo Yezu abahaye ni ukuri kw’ibihe byose. Kuri iki gihe cyacu hari imiryango myinshi yasenyutse. Umubare w’abashakanye batandukana urushaho kwiyongera, iki gisubizo gifite ireme. Kuba abatandukana bakwiyongera ntibivuga ko byaba ari ukuri. Umugambi w’Imana si uko batandukana cyangwa babana nk’abakodesha inzu cyangwa abatisha umurima igihe runaka. Aha umugambi w’Imana urasobanutse. Abantu ntibakwiye gushakira ikibazo mu Ijambo ry’Imana. Ahubwo ikibazo cyaba mu myitwarire ya muntu w’iki gihe. Ntabwo kwemera Imana twabihinduramo ihame rya demokrasi, ngo twemeze ko ibyo benshi bakoze cyangwa bemeye ari ukuri.
Ijambo ry’Imana ni ryo ritubeshaho
Akandi kantu keza kakebura abiha gutandukira bakora amahano bagashaka no kuyumvisha abandi ngo niko baremwe ni aka: “ Imana yabaremye umugabo n’umugore; ni yo mpamvu umugabo azasiga se na nyina akifatanya n’umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe” (Mk 10,6-8). Ubu umugabo n’umugabo cyangwa umugore n’umugore biva he? Kuyoba ugashaka kubeshyera Ijambo ry’Imana si byo. Simbona aho ibindi bisobanuro biva. Ntabwo tugomba kwandika Ivanjili yacu dukurikije uko kamere yacu yabitubwiye. Ijambo ry’Imana ni ryo ritubeshaho si twe turibeshaho.

Padiri Karoli Hakorimana
Madrid/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho