Kwemera, kwizera Imana nibyo bikiza

Ku wa gatatu w’icyumweru cya 18 gisanzwe, giharwe, C, 2013

Inyigisho yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Amasomo y’uyu munsi aratwereka ko Imana ifite umugambi wo gukiza umuryango wayo. Kandi irabishoboye. Nyamara ifasha uwifashije. Ishaka ko tugira uruhare mu gukizwa kwacu. Ifata icyemezo cyo gukura umuryango wayo mu Misiri, yari ifite umugambi wo kuwugabira igihugu cya Kanahani, igihugu cy’abasekuruza bawo. Ni muri urwo rwego Uhoraho yabwiye Musa ati : «Ohereza abantu bajye gutata igihugu cya Kanahani jyewe ngabiye Abayisraheli». Icyo gihugu bavugaga ko gitemba amata n’ubuki, ntabwo umuryango w’Imana wagombaga kukinjiramo nk’abakerarugendo. Byabaye ngombwa ko bajya kugitata, kugirango bazagitere, bagifate, maze kibe icyabo. Ibyo byabasabaga kwibuka ibitangaza Uhoraho yari yarabakoreye, bakemera kandi bakizera ko ibyo yabasezeranyije azabisohoza.

Nyamara aho kugira ukwemera, bagize ubwoba, gushidikanya no gutinya urugamba. Ubwo bagiye gutata bagaruka ubwoba bwabarenze, baca igukuba, badagadwa, bavuga ko badashobora gutera icyo gihugu ngo bagifate. Mwiyumvire namwe amagambo yabasohokaga mu kanwa bayabwira Musa, bakomotse mu butasi : «Twagiye mu gihugu watwoherejemo, dusanga rwose ari igihugu gitemba amata n’ubuki; (…) ariko rero, abantu bagituye ni abanyamaboko cyane. (…) Ntidushobora gutera bariya bantu kuko baturusha amaboko. (…) Twasanze ari igihugu kica nabi abagituye, kandi n’abantu twahabonye ni abagabo barebare b’inkorokoro. Twanahabonye ba bantu b’ibihangange, bene Anaki, bo mu bwoko bw’abantu b’ibihambati. Imbere yabo twumvaga turi nk’inzige, kandi koko na bo ubwabo ni ko babonaga tungana.»

Ubwoba, kutagira ukwemera n’ukwizera byatumye batangira kuvugira mu matamatama, bageze aho baratobora bavuga ko iby’urugamba babishingutsemo. Bivumbura kuri Uhoraho, baravuga bati «Iyaba twaraguye mu gihugu cya Misiri! Cyangwa se tugapfira muri ubu butayu!”Maze bacura umugambi wo kwisubirira mu Misiri, igihugu cy’ubucakara.

Banyarwanda, natwe Imana irashaka kudukiza, ikaduha igihugu gitemba amata n’ubuki. Ariko ntabwo izakiduha twigaramiye. Intambara y’abayoboke ba Yezu ntabwo ari imena amaraso. Mwibuke ukuntu Petero yabonye urugamba rwo gukira kwacu rugeze ahakomeye, agafata inkota agatema ugutwi k’uwitwa Malkusi. Nyamara Yezu yahise agutoragura agusubiza ku mubiri wa nyirako. Petero yari yibeshye urugamba! Urugamba rwa Yezu rwabaye ukwitanga kurenze ubwenge, gukunda abakwanga, kubababarira kuko batari bazi icyo bakora, guhitamo gupfa ushaka gukiza abandi aho kwica. Umukristu ahitamo gupfa aharanira urukundo n’icyiza aho kwica.

Aho Yezu aziye yaaguye umuryango w’Imana. Abanyamahanga bagaragaje ukwemera arabakiza. Ni muri urwo rwego twamwumvise mu ivanjiri abwira umunyakanahanikazi ati : «Wa mugore we, ukwemera kwawe kurakomeye; nibikumerere uko ubishaka!» Isengesho ry’uyu mugore utitiriza intumwa kugeraho zibwira Yezu ziti «muhe ibyo asaba agende, yekudusakuza inyuma », ryari rikwiye kutubera urugero. Nimucyo dusabire u Rwanda amahoro tubishyizemo ubushake, umuhate, ukwemera n’ukwizera; ntakabuza natwe tuzumva iri jambo ryiza rigira riti : «ukwemera kwanyu kurakomeye, amahoro nabagereho uko mubishaka ».

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho