Kwemera Pasika ni ingabire itangwa n’Imana

Inyigisho yo ku munsi mukuru wa Pasika, Umwaka B, Ku wa 05 Mata 2015

Pasika y’Abayahudi yabaye intango y’amateka mashya, kuko bavuye mu bucakara bakaba abantu bigenga, bafite igihugu cyabo n’abayobozi babo bayobowe n’Imana. Kuyoborwa n’Imana ni na byo byavuyemo Pasika ishingiye kuri Nyagasani Yezu Kristu watumwe n’Imana ku muryango wayo. Gukomera ku butumwa bwe byamuviriyemo kwicwa.

Uyu munsi twumvise ubuhamya bw’umukuru w’intumwa Petero mutagatifu.

Arahamya ubuzima bwa Yezu Kristu mbere y’urupfu rwe na nyuma y’izuka rye. Aremeza ko Yezu yakoze neza ubuzima bwe bwose, kuko Imana yari kumwe na we.

Arahamya ubuzima bwa Yezu Kristu aho amariye kuzuka: na byo ni ibintu bifite amateka, kuko ubivuga yamwiboneye.

Yarigaragaje, intumwa ze ziramubona, zivugana na we. Ni abahamya bavuga ibyo bahagazeho.

N’Ivanjili yanditswe na Yohani Mutagatifu, na yo iraduha ubuhamya, itubwira ko intumwa zagiye ku mva, zimaze kumenya ko umurambo we utakiri aho yahambwe.

Petero na Yohani bagiye ku mva, Petero aritegereza, Yohani aremera, ariko ivanjili ntitubwira ko Petero yemeye. Uko ni ukuri kw’ivanjili kuvuga ibintu uko biri; ntihabaho kuvuga ibyo abantu baba batekereje. Petero kimwe n’abandi bari batarumva izuka mu bapfuye.

Kwemera kwaje mu minsi yakurikiyeho, uko Yezu yagendaga abiyereka kandi abasobanurira uko ibyanditswe byari byarahanuye izuka rya Nyagasani. Tuzagenda twumva uko intumwa zagiye zemera. Muzumva ko intumwa Tomasi yemeye bitinze, kuko igihe Yezu abonekeye izindi ntumwa atari ahari. Mwibuke n’abigishwa bahuye na Yezu bagana i Emawusi, na bo bari bataremera izuka rye.

Imbuto zeze ku Izuka rya Yezu Kristu.

Icya mbere turagisanga mu buhamya bwa Petero Mutagatifu twumvise agira ati : « abahanuzi bose bemeza ko umwemera wese azaronka imbabazi z’ibyaha, abikesha ubuzima bw’izina rye ».

Ikindi ni ibyo tubwirwa na Paulo Mutagatifu yigisha abayoboke bo muri Kolosiya ati : « ubuzima bwanyu buri muri Kristu, mu Mana », kandi igihe azigaragariza abamwemera muzaba muri kumwe na We mu ikuzo.

Bakristu, izuka rya Nyagasani ni ukuri, kandi abaryamamaza bahamya ibyo bazi, basobanuriwe na Yezu ubwe, babonye, bavuganye amaze kuzuka.

Pasika ni ukwemera gutangwa n’Imana ubwayo, kandi ubwayo yari yarabiteguye kugeza igihe byuzuriye kuri Yezu Kristu.

Kwemera Pasika ni ingabire itangwa n’Imana.

Uwemeye aba ari kumwe n’Imana, kuko ubuzima bwe bushingiye ku Mana iri kumwe n’uwemera. Kugira ngo ubwo buzima bukomeze kuyoborwa na Kristu, kugira ngo akomere mu rukundo ; agire amahoro muri We kandi ayashakire n’abandi. Uri kumwe na Kristu agira ibyishimo kandi akishimira umwanya arimo hamwe na Kristu.

Muri make, twifurizanye Pasika nziza, turusheho kujya mbere turi kumwe na Kristu wazutse. Ubuzima bwacu bugaragaze ko turi kumwe na We.

AMINA.

+ Tadeyo NTIHINYURWA

Arkiyepiskopi wa Kigali

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho