Inyigisho yo ku wa gatanu w’icya 28, C, 14 Ukwakira 2016
Amasomo: Ef 1, 11-14; Zab: 32, 1-5.12-13; Lk 12, 1-7.
Mu Ivanjili y’ejo twumvise Yezu atonganya Abafarizayi n’Abigishamategeko kubera uburyarya bwabo. None Yezu aratuburira na none, aratubwira kwirinda umusemburo w’Abafarizayi. Uwo musemburo ni ibitekerezo n’imikorere byabo bibundikiye uburyarya, ibinyoma no kwibonekeza. Kubyirinda, ni inzira nziza ituma imbaraga za Roho Mutagatifu ducungiraho muri byose zitubamo igisagirane. Ntawe ushobora kwinjira mu mabanga yahishuriwe muri Yezu Kirisitu akibereye kure y’Ukuri kw’Ijambo rye. Nta n’ushobora kuvuga ko yamumenye mu gihe arangwa n’umwijima w’amafuti n’ibinyoma. Nta muntu n’umwe washobora kubwira abandi ibyiza by’ikuzo ry’Ingoma y’Imana uko bikwiye, igihe cyose abundikiwe n’uburyarya.
Pawulo intumwa yatubwiye ati: “Aho mumariye kumva ijambo ry’ukuri, ari ryo Nkuru Nziza y’ugukizwa kwanyu, mukaryemera, ni We mukesha kuba mwarashyizweho ikimenyetso cya Roho Mutagatifu wasezeranywe”. Ayo magambo y’ibyishimo Pawulo yayabwiye ikoraniro ry’i Efezi ryari ririmo benshi koko banywanye na Yezu Kirisitu ku buryo birwanyagamo ubuhotagure bw’umutima, ubuhendanyi n’ubwangwe mu byo gutangaza Ukuri gukiza. Batangazaga Inkuru Nziza ikiza nta gutinya abisi bashobora kubagirira nabi.
Uyu munsi, buri wese muri twe, nazirikane imyaka amaze yarabatijwe, imyaka yose y’ubukirisitu bwe…Ese Roho Mutagatifu agutuyemo ku buryo witeguye kwamamaza Yezu Kirisitu nta bwoba? Ese aho utuye witwara ku buryo butandukanye n’ubufarizayi n’imisemburo yabo? Nusuzumwa n’iri jambo, hari ubwo usanga warigizemo ikinyotera cyo gukunda Yezu Kirisitu kuruta byose na bose, ariko ubone ko ibishuko, imitego n’ibigeragezo bikwibandaho ndetse rimwe na rimwe ukagushwa mu byaha! Aha ntucike intege. Icya ngombwa ni ukuba uzi neza aho ugana (mu ijuru) kandi ugahumurizwa n’imbabazi Yezu aguhera muri Kiliziya ye; kuba utigiramo kubaho wiyoberanya. Uramutse usanze ubukirisitu bwawe ari ukurangiza umuhango gusa; ubona ko imisengere yawe ari ukwigaragaza mu bantu; usanzwe wemera amatwara y’ibinyoma anyuranya n’Ivanjili kubera ubwoba cyangwa amarangamutima akabije atuma umuntu atabona Ukuri; niba ari uko bimeze, saba imbaraga zo kwirokora inzira zikigendwa.
Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Kalisiti, Forutunata, Selesti, Yusiti, Umuhire Mariya Pusepini, badusabire ku Mana Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien BIZIMANA