Kwemeza abantu

KU WA 4 W’ICYA 6 CYA PASIKA, 21/05/2020

AMASOMO: Intu 18, 1-8; Zab 98 (97), 1,-2-3ab, 3cd-4; Yh 16, 16-20  

Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!

Amasomo tuzirikana kuri uyu munsi wa kane w’icyumweru cya gatandatu cya Pasika arakomeza kudusobanurira uburyo umurimo w’iyamamaza ry’inkuru nziza wagenze mu bihe bya mbere.

Mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa dukomeje kubona no kuzirikana urugendo rwa Pawulo Mutagatifu n’ubutumwa bwe. Uyu munsi ageze i Korinti aho yakiriwe n’umuryango wa Purisika na Akwila agatura mu rugo rwabo, akahakomereza umwuga we wo kuboha amahema ku isabato akajya mu isengero kwigisha.

Uyu muryango wari wishimiye kwakira umuntu ukomeye nka Pawulo ariko kandi wanemeye kwirengera ingaruka byashoboraga kuwutera. Ni byo Pawulo abashimira muri aya magambo: “Mutashye Purisika na Akwila, abafasha banjye muri Kristu Yezu; abo ni bo bishyize mu kaga, kugira ngo barwane ku buzima bwanjye. Si jye jyenyine ubashimira, ahubwo na Kiliziya zose z’abanyamahanga. Mutashye na Kiliziya iteranira mu rugo rwabo” (Rom 16,3-5).

Ngo ubwo Silasi na Timote, abafasha be bari bamugezeho Pahulo yegukiye kwamamaza ijambo ry’Imana. Ubutumwa bwe bwari bumwe: KWEMEZA ABANTU KO YEZU ARI UMUKIZA.

Ubu butumwa bwa Pawulo ni bwo butumwa abakirisitu dufite. Duhamagarirwa kwemeza isi ko Yezu ari umukiza. Kuko ntawe utanga icyo adafite ni ngombwa kubanza kwisuzuma tukibaza niba tutari abakirisitu b’amazina gusa kuko iyo tuvuze abakirisitu bahamagarirwa kwemeza isi ko Yezu ari Umukiza ni abitwa abakirisitu bose, ntabwo ari abapadiri gusa cyangwa abihaye Imana.

Bavandimwe, ubwo twasigwaga amavuta ya Kirisima twagizwe abasaseridoti, abami n’abahanuzi, twiyemeza kuba umwe na Kirisitu tunifatanya na we mu murimo we wo gukiza isi. Uwo mukiro nta handi uzava hatari ukumenya no kwakira Yezu  nk’umukiza ari na byo bizatuma bamenya Imana imwe nyakuri yaje aturukaho bityo bakagira ubuzima. Yezu ati: “Ubugingo bw’iteka ni ukukumenya, wowe Mana imwe y’ukuri, no kumenya uwo watumye Yezu Kirisitu” (Yh 17,3).

Kuba abantu babwirwa ko Yezu ari amukiza bikarangirira aho nta kindi cyongeweho bishobora kudatera ibibazo, nyamara ntibyashoboka ko twakwemeza ko Yezu ari umukiza ngo turekere aho. Ukuri iyo kumenyekanye hari itegeko ryo kukwakira no kukugenderamo, hari itegeko ryo guca ukubiri n’ibitari ukuri twarimo mbere.

Ukwemera rero ntabwo ari amagambo. Pawulo yasohoje ubutumwa bwe uko byari bikwiye agira abamwakira barabatizwa biyongera ku mubare w’abemera ariko haboneka na benshi bamurwanya. Yabaga abyiteze kandi yiteguye kwakira ingaruka z’ubutumwa bw’inkuru nziza yamamazaga. Nyagasani yamuherekezaga muri ubwo butumwa kandi akamuhumuriza.

“Nuko ijoro rimwe, Nyagasani abonekera Pawulo aramubwira ati: «witinya, ahubwo komeza uvuge, ntuceceke! Ndi kumwe nawe kandi nta n’umwe uzahangara kukugirira nabi, kuko abantu benshi muri uyu mugi ari abanjye». Pawulo amarana na bo umwaka umwe n’amezi atandatu, abigisha ijambo ry’Imana” (Intu 18, 9-11).

Bavandimwe, twakumvwa, tutakumwa dufite inshingano zo kwamamaza umukiro w’Imana abemeye bagakira abatemeye tugakaraba ntituzababazwe; ariko kandi natwe twirebye ni ngombwa gufungurira umutima Roho Mutagatifu tukemera kwigishwa kuko ntitwavuga ko twageze aho tgomba kugera.

Dusabe Nyagasani ingabire yo kwiyoroshya twamamaze Kirisitu kandi twemere kumurikira natwe mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Bikira Mariya Umwamikazi w’intumwa adusabire!

Padiri SIBOMANA Oswald

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho