Kwibuka no gusabira abayoboke b’Imana bose bapfuye

Inyigisho yo Ku ya 2 Ugushyingo 2016: Gusabira abapfuye bose

Umunsi wabo n’uwacu

Ejo ku itariki ya mbere Ugushyingo twahimbaje mu byishimo umunsi mukuru w’abatagatifu bose, ba bandi bibereye mu mahoro y’Imana, bamuramya bamusingiza ubutitsa.

Uyu munsi kuri iyi tariki ya 2 Ugushyingo, Kiliziya iraduhamagarira gusabira abayoboke bose b’Imana barangije urugendo rwabo hano ku isi, ariko kuko batari bagera iburyo bw’Imana, bakaba bagikeneye amasengesho yacu. Uyu munsi rero ni uwabo. Ariko ni n’umunsi wacu, twebwe tugikomeje urugendo hano ku isi.

  1. Umunsi wabo

Kiliziya yacu ntihwema gusabira abapfuye. Ibasabira igihe n’imburagihe. Mu isengesho ryayo riherekeza umunsi, buri mugoroba hari isengesho rya nyuma mu bisabisho yageneye abapfuye. Ibasabira igihe bamaze gupfa. Irabaherekeza igihe bagiye guhambwa. Ibazirikana ku munsi ngarukamwaka w’urupfu rwabo. Yifatanya n’abakristu basabira mu misa ababo bitabye Imana. Mu Gitambo cy’Ukaristiya, cyane cyane mu Isengesho rikuru ry’Ukaristiya, Kiliziya yageneye abapfuye umwanya w’umwihariko. Turibuka ndetse ko ukwezi k’Ugushyingo kose Kiliziya yaguhariye iri sengesho.

Ariko uyu munsi ni umunsi wihariye, Kiliziya yageneye kwibuka, gusabira no gutura Imana, ababyeyi, abavandimwe, inshuti, abagira neza, abamenyi, bapfiriye mu mahoro ya Kristu bafite ubwizere bwo kuzazuka, ariko n’abandi bose bapfuye, Imana ikaba ari Yo yonyine izi ukwemera bari bayifitiye. Uyu munsi rero, twibuke abacu bapfuye, tubasabire, tubasure aho baruhukiye. Tubahe icyubahiro, dusukura kandi twita  ku marimbi n’imva bahambyemo. Ibyo kandi tukazabikomeza no muri uku kwezi kose ku buryo bw’umwihariko.

Ni igikorwa rero cy’ukwemera, ukwizera n’urukundo. Nk’uko dukunze kubiririmba mu isengesho riherekeza abitabye Imana, twemera ko twaremewe kuzajya mu ijuru ; ko ari ho twese tuzishima iteka. Twemera ko Imana yaturemeye kubana na Yo ubuziraherezo, nk’uko yaturemye mu ishusho ryayo.

Mu gusabira abapfuye bose, tuba twamamaza ukwemera kwacu n’ukwizera dufite mu izuka rihire, twaboneye muri Yezu Kristu wapfuye akazuka. Twemera ijambo Yezu Kristu yatubwiye: “Uwo Data ampa wese angeraho, kandi uza ansanga sinzamujugunya hanze” (Yh 6, 37).

Nubwo tutazi ko abapfuye bose bari mu ijuru, ariko twizera imbababazi n’impuhwe by’Imana, “Yo ishaka ko abantu bose bakira” (1Tim 2, 4). Turatura Imana Data isengesho risa n’iryo Yezu yavugiye ku musaraba : “Dawe, bababarire…” (Lk 23, 34). Iyaba uyu munsi buri wese mu bo dusabira yumvaga ijwi rya Nyagasani rimubwira riti “Ndakubwira ukuri : uyu munsi uraba uri kumwe nanjye mu ihirwe ry’Imana” (Lk 23, 43).

Isengesho ryacu kandi ni ikimenyetso cy’urukundo n’ubumwe dusangiye n’abarangije urugendo rwabo hano ku isi. Ntidutandukanye na bo. Ntitubibagirwa; na bo ntibatwibagirwa. Turabasabira na bo baradusabira. Kandi twese twizeye urukundo Imana idukunda muri Yezu Kristu. Twemera kandi twizeye ko nta na kimwe gishobora kudutandukanya n’urwo rukundo (Rm 8, 31-39).

  1. Umunsi wacu

Mu gusabira abacu bapfuye, ukwemera kwacu kuraduhamagarira gutegura neza urupfu rwacu. Buri muntu muri twe afite umunsi Nyagasani azamuhamagariraho ngo amusange. Ese azasanga twiteguye kumwitaba ?

Yezu Kristu, mu Ivanjili ye, ahora atwibutsa guhora twiteguye. Akoresha amagambo anyuranye kugira ngo atwumvishe neza iyo ngingo, nko kwambara umwambaro w’ubukwe (Mt 22, 11), kuba maso (Mt 24, 44), gukenyera no guhorana amatara yaka (Lk 12, 35), kuba umugaragu w’indahemuka, inyangamugayo kandi uzi ubwenge (Mt 24, 45-51 ; Lk 12, 41-48).

Nyagasani naza agasanga turi maso, dufite amatara yaka, dukenyeye, turi indahemuka n’inyangamugayo, twambaye umwambaro w’ubukwe, nta kabuza umuryango utwinjiza mu birori by’ihirwe ry’ijuru uzadukingurirwa. Nyagasani ubwe azakenyera, atwicaze ku meza, maze aduhereze (Lk 12, 37).

Erega ubwo buzima bw’iteka bwaratangiye ! Ntimububona se ? Yezu Kristu abudusogongezaho muri buri Gitambo cy’Ukaristiya. Koko rero, mu gihe tugitegereje iyuzuzwa ry’amizero mahire, Yezu ubwe arakenyera, akatwicaza ku meza matagatifu y’Ukarisitiya, akaduhereza umubiri we n’amaraso ye, byo funguro ry’ubugingo bw’iteka. Niduhimbaze rero Ukaristiya dufite ukwemera gukomeye, ukwizera kutajegajega hamwe n’urukundo rutagira urugero.

  1. Dusabe:  Nyagasani, urumuri ruhoraho iteka niruboneshereze abapfuye, babane n’abatagatifu bawe ubuziraherezo, kuko uri Umunyampuhwe. Amen.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Seminari Nkuru ya Nyakibanda

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho