Kwicarana na Yezu

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA  29 GISANZWE (B), 17/10/2021

Amasomo:Iz 53,10-11  ;Zab,  33(32),4-5,18-19,20.22;Heb 4,14-16 ;Mk 10, 35-45

Bakristu bavandimwe, mu masomo matagatifu yo kuri iki Cyumweru,turazirikana ko hirya y’Imibabaro, Umugaragu w’uhoraho azanezerwa, azagirira benshi akamaro, kandi ko na Yezu ubwe yazanywe no gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.

Mu Isomo rya mbere ryo mu Gitabo cya Izayi Umuhanuzi, turumva havugwa iby’umugaragu w’Uhoraho uzagira igihe cy’imibabaro, ariko nyuma y’Iyo mibabaro yose akazarasirwaho n’urumuri, akazanezerwa, ubutungane bwe bukamenyekana, bigatuma benshi na bo bagezwa kuri ubwo butungane. Uyu mugaragu uvugwa ni uwatorewe gukorera Imana kandi akitaba adashidikanya, akayibera umuhamya n’indahemuka mu isezerano rya kera n’irishya ritavanywemo. Aragenura buri wese mu bakoreye Imana mu mvune zisa nk’izo zavuzwe ariko umutsindo wayo ukabaherekeza. Aragenura Yezu ubwe wahanuwe na Izayi ko azaza akababazwa, ariko kandi ko hirya y’agahinda k’uwa Gatanu Mutagatifu harashe urumuri ndakumirwa rwa Pasika maze benshi bagacyesha imibabaro ye, urupfu n’izuka bya Kristu gucungurwa no kubabairwa. “Koko rero yatugobotoye ku ngoyi y’umwijima, atujyana mu Ngoma y’Umwana we akunda byimazeyo, ari na we dukesha gucungurwa no kubabarirwa ibyaha” (Kol 1,13-14).

Umugaragu w’Uhoraho, ukorera Imana, uwacyeje Imana, n’aho yanyura mu manga y’umwijima nta cyamukura umutima kuko aba ari kumwe n’Uhoraho aka ya Zaburi ya 23,4.

Ntidukwiye gukangwa n’ibihe by’urujijo nk’abatemera kuko Imana yacu ntijya idutererana. Ntidukwiye gukurwa Umutima n’ibitotezo, ibigeragezo, imibabaro y’amoko yose, kuko ubwihangane bwacu Imana ibuduherekezamo kandi bukaba bunakenewe n’abato mu kwemera ngo na bo babashe kwiga gukomera no gukomezwa n’uburyo twabashije kunyura mu bigeragezo twemye. Ubuzima bwacu si ubwacu gusa, ni n’amahirwe Imana yahaye abo mu gihe cyacu ngo babwigireho ibyiza. Hahirwa rero ababimenye bakaburinda ko bwaba ishuri ribi, cyangwa urucantege ku babyiruka cyangwa abasangirangendo. Uhoraho arabizi, ntazatuma urenguka kubera ubwihangane wagize ak’Umuhanuzi Yeremiya ubihamya agira ati: “sinzarinde gupfa nzize ubwihangane bwawe. Ubimenye neza ko nihanganira ibitutsi kubera wowe” (Yeremiya 15,15).

Mu Isomo rya kabiri ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi, tuributswa ko dufite Umuvugizi watashye mu Ijuru, Yezu Umwana w’Imana. Yarageragejwe muri byose, yaratotejwe birenze ibyo wakumva kandi tumukesha kugirirwa Impuhwe no kuronka imbaraga zidufasha mu gihe gikwiriye. Kristu ni urugero rwo kwihangana kuko nturagera ku bubabare nk’ubwo yagize mu buzima bwe bwo ku isi. Nutangira kumva ushaka kugira ibyo ukubita hasi ngo ubivemo kubera kunanirwa cyangwa kunanizwa, jya wibuka Yezu wavukiye mu bukene, Yezu wahizwe agahungishirizwa mu Misiri, Yezu wanze kwakirwa n’abe, Yezu wabeshyewe kenshi kugeza n’ubwo bamushinja gukorana na Belizeburi, Yezu wagambaniwe n’uwo yitoreye, Yezu wihakanywe n’inkoramutima, Yezu wakubiswe ari Umwami, Yezu wabambwe bose bamunnyega, Yezu watereranywe mu nzira y’Umusaraba n’ibindi utabura kwibuka uramutse ubihaye umwanya, uzasanga ibyawe bikiri toto, bikiri hasi cyane maze ushikame umwiyambaze nk’uwo muhuje ubumuntu mu nzira ya muntu. Uzanakomeze ariko, wibuke ko hirya y’Uwa Gatanu Mutagatifu hari na Pasika, bya byishimo bitsinda agahinda, rya zuka ritsinda urupfu, maze umenye ko nta joro ridacya.

Mu Ivanjiri yanditswe na Mariko dusangira none, turumva bene Zebedeyi bifuza ikintu cyiza. Barifuza kuzicarana na Yezu umwe iburyo undi ibumoso bwe mu ikuzo rye. Yezu arababwira ko batazi icyo basaba. Bazi ko bizikora naramuka abibemereye, nyamara si ko bimeze. Imana yaturemye tutabigizemo uruhare ariko ntituzayisanga mu Ijuru tutabigizemo uruhare kandi inzira ni Yezu;  we Nzira, ukuri n’Ubugingo (Yh 14,16). Twibukiranye kandi ko nta wumukurikira yarambitse hasi umusaraba” (Mt 16,24;Mk8,34, Lk 9,23).  Bizabasaba kuzanywera ku nkongoro azanyweraho. Kwicarana na Yezu mu ikuzo rye ntibisaba ko hari ubikugiramo ni wowe ubwawe ubyihesha ufashijwe n’ingabire y’Imana n’umuhate wo kumva no kumvira kwawe uca ukubiri no kwikuza cyangwa kwiyumva gusa. Ntibisaba kubihirimbanira nk’uko ab’iyi si bahirimbanira amakuzo, ahubwo inzira iganayo ni iy’ubwicishe bugufi. Ni iyo kwitanga. Ni iyo kwemera ko ubuzima bwawe hagira abo bugirira akamaro kabone n’iyo byaba bibugora cyangwa bibuvuna. Ni iyo kugirira abandi akamaro mbere yo kwifuza ko bakakugirira, kuko na we ubwe ntiyazanywe no kugaragirwa ahubwo yazanywe no gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi (Mk10,45).

Dufashijwe n’aya masomo dusabe Yezu adutoze kubera abandi abafasha (serviteurs-abagaragu) beza no kugira  ubwitange buyobowe n’Ukwemera, ndetse n’umutima unyuzwe n’ibyo Imana yakoze tudasize n’ibyo ab’Imana bakora. Ibi kandi bigomba kugendana no kumenya no gushimira atari uko unyuzwe gusa cyangwa uhaze ahubwo ugashimira ugiriye icyo uwo ushimira yakoze kuko hajya habaho n’imitima itazi kunyurwa kandi ibikorwa byakozwe.

Nyagasani Yezu nabane namwe, abarinde, kandi abahe Umugisha ku Izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu.

Padiri Jean Damascene HABIMANA  M.

Ukorera Ubutumwa muri Paruwasi Gihara/ Diyosezi Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho