Kwigana Yezu, uhumuriza abihebye

 Inyigisho yo ku wa gatatu w’Icymweru cya kabiri cya Adventi, A, 07 Ukuboza 2016,

Izayi 40,25-31; Zab 102, 1-2.3-4.8.10; Mt 11, 28-30.

Umukristu nyawe arangwa no kwigana Yezu uhumuriza abihebye, ugira ubutwari, ugira umutima ugwa neza kandi woroshya.

Mukristu Muvandimwe, Yezu Kristu akuzwe!

….Nk’uko imvura n’urubura bimanuka ku ijuru, ntibisubireyo bitabobeje ubutaka, bitabumejejeho imyaka kandi ngo biyikuze, ngo bihe umubibyi imbuto, n’ifunguro rimutunga, ni na ko ijambo risohotse mu munwa wanjye; ritangarukaho amara masa, ritarangije ugushaka kwanjye, ngo risohoze icyo naritumye” ( Iz 55, 10-11).

Ayo magambo twumvise none, ni ay’ubuhanuzi nifashishije ntangira uku kuzirikana kugira ngo adufashe kumva ko Adventi yari ikwiye kuba igihe cyihariye cyadufasha kwakira no kuzirikana ku buryo bunononsoye Ijambo ry’Imana. Ni ryo rikomeza kandi rimurikira intabwe z’uryakirana ukwemera, rikamufasha kuvugurura imibereho n’ ibikorwa bye, ariko cyane cyane rikamufasha kwizera no kurushaho kuba uw’Imama koko.

Mu isomo rya mbere twumvise, Umuhanuzi w’Imana Izayi arahumuriza abavandimwe be bari barajyanywe bunyago i Babiloni, abasaba kutiheba kuko amakuba barimo azarangira bidatinze, maze bagasubira iwabo, ku bw’ububasha butagereranywa bw’Imana itagereranywa. Ni Yo bagomba guhanga amaso kugeza igihe izabagigira impuhwe. Kuko Yo yaremye umuntu, ikarema isi n’ibindi biyiriho byose, igakura umuryango wayo mu bucakara bwa Misiri yifashishije umugaragu wayo Musa, idateze kubatererana. Ku bw’ubwo buhangage bwayo, bakwiye kwizera ko ari na yo ubwayo izabavana mu bibabangamiye byose muri ubwo buzima. Koko rero, Imana yifashishije kandi irangaje imbere Sirusi, umwami w’Abamedi n’Abaperisi wemeye kuba umutabazi, avuye mu majyaruguru maze akigarurira abami n’amahanga y’iburasirazuba, arimo na Babiloni, yasubije abo bayahudi mu gihugu cyabo.

Ibi, Mukristu muvandimwe, bikaba biduhamagarira kumva ko Imana twemera ari Imana idukunda uko turi nk’abanyantege nke, nk’abanyabyaha; ni Imana itadutererana mu bihe by’amage n’amakuba biba bitwugarije, kabone n’aho tuba twayikururiye; ni Imana idushakashaka , ikadusanga mu byo twasayemo byose, ikabidukuramo. Imana yacu y’ukuri dusenga, yo Muremyi w’ijuru n’isi, Imana y’ibihe byose, ni Yo igomba kuyobokwa n’amahanga yose aho kugira ngo ayoboke ibigirwamana bidashobora gukiza; ni Yo igomba gusingizwa kuko ari iy’Impuhwe n’Imbabazi: Itubabarira ibicumuro byacu igihe tuyitakambiye nta buryarya, ni Yo ituvura indwara z’amoko yose, yemwe na za zindi zananiye abaganga, ni Yo ituma dusimbuka imitego yose y’abagome n’abagambanyi, ni Yo ica imanza zitabera ikarenganura abapfukiranwa bose, Ni Imana itarwara inzika ndetse ntiyimirize imbere kwihimura. Ntitwayivuga ibigwi ngo tubirangize. 

Iyo Mana yacu itagereranywa yigaragarije abakurambere bacu mu kwemera, ni n’Imana idahinduka! Ni na Yo yatwigaragarije muri Yezu Kristu n’ Ivanjiri ye yadusigiye, duhamagarirwa kuzirikana no kwinjiza mu buzima bwacu buri gihe.  Uyu munsi n’ejo hazaza Imana ibona, hose no muri bose, ibiteye n’ibishobora gutera inkeke abo yaremeye guhirwa, irabona abaremerewe no kubeshwaho n’ikinyoma no guheranwa n’izindi ngeso mbi zabo, irabona abihebye kubera indwara zinyuranye n’ ubupfubyi; irabona abuzuye umushiha n’urwango, irabona abashavuye n’abafite agahinda kubera kwangwa no gutukwa, gupfobywa no gushikamirwa; irabona abananizwa n’urushako rubi, abananizwa n’abakoresha cyangwa abakoreshwa; yewe, ibona byinshi muri iki gihe bihindanya isura ya Muntu yiremeye mu ishusho ryayo. Ariko igishimishije cyadutera kwikomezamo amizero ni uko Imana idahunza amaso cyangwa ngo itere umugongo abo bose babana bishishanya, abo bose batishimye, abo bose batishimiye ubuzima barimo cyangwa ubw’abavandimwe babo babayemo. Twese iraturarikira kuyihungiraho, kuyishakaho ibisubizo nyabyo ku bibazo dufite.

Iratubwirisha Umwana wayo iti: “Nimungane mwese, abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura. Nimwikorere umutwaro wanjye, kandi mundebereho…ibyo mbakorera ntibiremereye” (Mt 11, 29-30). Ni ijambo riziye igihe kuko hari ubwo kwiheba kwacu kwatumaga ducika intege ndetse tukijujutira Imana yacu duhamya ko itacyumva ugutakamba kwacu cyangwa ko itakitwitayeho. Adiventi ni igihe duhawe kugira ngo kidufashe kwigaruramo amahoro y’umutima n’amizero mu Mana nzima, tukemera kwakira ubuzima turimo, twigira ku Mwana w’Imana wicishije bugufi akigira umwe natwe, akabana natwe adufasha kwakira ubuzima no kubwishimira uko bwaba bumeze kose, akemera kumvira Imana kugeza ku rupfu, ubu tukaba dutegereje ko atwinjiza mu ikuzo ryuzuye ry’Imana.

Kugira umutima utuza, ugwa neza kandi woroshya, tukihangana kandi tukagira ubutwari mu bigeragezo bitazigera na rimwe bibura mu buzima, gukenera Imana tugahora tuyirangamiye mu isengesho ndetse tukemera guhazwa n’ibyo itugenera, guhora dukurikiza inama itugira, guhora dutangarira ibikorwa byayo bitangaje idahwema kutugirira igamije kutwuzuzamo ihirwe ryayo, kwitangira ubudatuza kandi mu kuri abavandimwe bacu bababaye cyangwa batagira ubitaho, kubungabunga ubumwe n’ubutabera dutangiriye aho turi, ngicyo (ngibyo) ikimenyetso (ibimenyetso) cy’( by’) ukuri ko Imana idukunda iteka iri bugufi yacu, kandi ko izaturokora igihe kigeze.

Umubyeyi Bikira Mariya, we waduhaye urugero nyarwo rwo kutiheba, kwumvira, kwicisha bugufi no kwiyoroshya, akemera ndetse akaririmba muri “Magnificat” ububasha bw’Imana yivuye inyuma, nakomeze aduhakirwe kandi adutoze iyo migenzo myiza, maze mu buzima bwacu twirinde kugira umutima w’urwango ugira nabi, twirinde kwirata, kwikuza no kwiyemera kuko tuzi ko bidutanya n’Imana kandi bikadutandukanya na bagenzi bacu.

Twese Adventi ikomeze itubere umuyoboro twakiriramo imbabazi n’impuhwe by’Imana, maze tubeho twishimye kandi twishimira abo dusangiye ishusho ry’Imana bose.

Padiri Gregori HAKIZIMANA, VIC / ESPANYA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho