Inyigisho y’Umunsi Mukuru w’Ubutatu Butagatifu, B, 30/05/2021
“NIMUGENDE MWIGISHE AMAHANGA YOSE”
Amasomo: Ivug 4,32-34.39-40; Rm 8, 14-17; Mt 28,16-20
Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu, n’urukundo rw’Imana Data, n’ubusabane kuri Roho Mutagatifu, bihorane namwe. Iyi ndamukanyo umusaserodoti ashyikiriza ikoraniro ry’abakristu bitabiriye guhimbaza igitambo cy’Ukarisitiya, ijyanye neza n’uyu munsi mukuru duhimbaza none w’Ubutatu Butagatifu: Imana imwe yigaragariza abayo mu Baperisona batatu: Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu.
Imana Data yakunze abo yiremeye, maze igihe ducumuye ntiyadukuraho impuhwe zayo, yemera kutwoherereza Umwana wayo ikunda Yezu Kristu. Maze ku neza ye irenze imivugirwe, ntiyagundira kureshya na Yo, ahitamo kwishushanya n’abantu, yemera kudupfira ku musaraba, arahambwa, arazuka ni uko adusubiza ubucuti ku Mana twari twaricuje. Ntiyarekeye aho yatwoherereje Roho Mutagatifu, Roho w’imbaraga n’ukuri, ngo adukomeze kandi atubere umuyobozi mu rugendo no mu mubano wacu n’Imana n’uwacu bwite, bityo tuzabone uko tuba abagenerwamurage b’Imana.
Uyu munsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu duhimbaza, ku cyumweru gikurikira umunsi mukuru wa Pentekositi, utwereka neza ko Imana yisumbuye muntu, ko ntawakwinjira mu busobanuro bwimbitse, ngo ayivuge uko bikwiye kandi binoze, nk’uko dusobanura ibyo twibumbiye cyangwa twagezeho dukoresheje ubwenge n’ubushobozi yaduhaye. Imana irenze kandi isumbye kure ubwenge n’intekerezo byacu. Dore ko hari byinshi n’ubu bibera imbere yacu ariko ntibibuze kuba ihurizo-menamutwe. Dufate urugero ku isanganya ry’iruka kw’ikirunga cya Nyiragongo. Dufite abahanga bahora bacungira hafi ngo barebe imihindarukire yacyo, nyamara cyaratunguranye mu gihe batakekaga gicira wa muriro wo mu nda y’isi. Ariko abo bahanga bemeza ko utunyamaswa twihungira hakiri kare kuko tubimenya mbere, naho muntu kikamugwa gitumo kandi afite n’abamurebera. Ibitubera amayobera ni byinshi. Koko abakuru bari bazi ibintu bati: Karuhura, umukuru w’urupfu: Ibitotsi. Ese iyo dusinziriye twashyizweyo, twibuka kandi tukamenya ibyo turimo? Bya byubahiro tumaranira, bwa bwirasi, ubushongore n’ubuhangange twifitemo: Ese twibuka ko bishobora kurangirira aho, ntutuzongere gukanguka? Niba se dukanguka aho twibuka gushimira uwaturemye n’uwaremye ibyo tubona n’ibitaboneka? Ubuzima bwacu ubwabyo ni iyobera kabone n’ubwo tugeregeza kugenda tubucengera.
Kuri uyu munsi hakunzwe kuvugwa inkuru ya Mutagatifu Agusitini, ubwo yariho atembera ku nkombe z’inyanja azirikana, inyigisho azageza ku mbaga y’Imana ku munsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu. Ni bwo yasanze akana k’agahungu kacukuye umwobo mu mucanga, karimo kadaha amazi y’inyanja kayasuka muri wa mwobo. Yaramubajije ati: ese mwana uri mu maki? Na we ati: ndashaka gukamiriza iyi nyanja muri uyu mwobo. Agusitini amusobanurira ko bidashoboka, kuko amazi ashyiramo asubira aho ayakuye. Umwana na we ni bwo ateruye amubwira ko na we ibyo ari gutekerezaho yibaza bidashoboka. Amubwira ko umutwe (Ubwenge bwe) bumeze nk’uwo mwobo, naho Ubutatu Butagatifu ikaba inyanja. Imana yisumbuye kure ubwenge n’intekerezo byawe, ku buryo kubishyira mu bwenge utabishyikira. Ni uko umwana (Malayika) azimira ubwo. Hari n’izindi ngero ariko zose icyo zihuriraho ni uko zikennye mu kwerekana no gusobanura Imana imwe rukumbi yatwihishuriye mu Baperisona batatu: Imana Data, Imana Mwana (Yezu Kristu) n’Imana Roho Mutagatifu. Uhoraho rero, ni we Mana mu ijuru no ku isi, nta yindi Mana ibaho.
Amasomo tuzirikana none, aratwereka uburyo Imana ibana natwe. Yezu yabiduhamirije atwibutsa umurage yahaye intumwa ze, abazazisimbura, kimwe n’abazamwemera babikesha ijambo ryabo ati: “Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira”. Aya magambo atwibutsa iyuzuzwa ry’ubuhanuzi bwa Izayasi, ubwo yahanuraga ko umukobwa w’isugi asamye akazabyara umuhungu, maze akazamwita Emanuweli, izina risobanura: Imana turi kumwe (Iz 7,14). Bukaba bwarujujwe ubwo Malayika Gaburiheri yasangaga umwari Mariya akamumenyesha ubu butumwa: “Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu” (Lk 1,31).
Yezu rero, ni we Emanweli; Imana iri kumwe natwe, bikaba biduhamiriza ko ari kumwe natwe iminsi yose y’ukubaho kwacu. Haba mu bihe by’umunezero, haba mu bihe bishaririye: urupfu, ibyago, indwara, ibyorezo, imibabaro, kwiheba, haba igihe twumva isi yaratwanze cyangwa yaratujugunye, abantu batwumva cyangwa batubuza amajyo, Yezu ari kumwe natwe, igikuru ni ukumenya kumutabaza ngo aturengere, kuko umugannye wese amwakirana urugwiro, kandi ashaka ko tumukurikira mu rukundo n’ubwigenge bizira agahato n’igitugu.
Uyu munsi kandi hari isomo rikomeye dukwiye kutibagirwa, mu mubano wacu n’Imana ndetse n’abayo. Ni uko uwamumenye kandi akamwemera, afite ubutumwa bukomeye agomba kugeza ku bandi. Yabutanze muri aya magambo: “Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse”. Aha twibuke ko nta kindi yategetse abe n’abazamwemera bose uretse: Gukunda Imana hejuru ya byose, gukundana hagati yacu nk’uko yadukunze akagera ubwo atwitangira, tutibagiwe kugira neza aho tunyuze hose, maze urumuri rwacu nirubamurikira, bakabona ibyiza dukora bazakurizeho gusingiza Data uri mu ijuru (Mt 5,16).
Uko gushyikiriza abantu bose Inkuru Nziza “mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu”, ntibivuga kwemera Imana, ngo ibyo birahagije. Ahubwo ni ukwemera ko ubatijwe akaba uwa Kristu, asabwa kwemera ko Imana ari Data (Umubyeyi) wa twese, waturemye akaduha ubuzima kandi akaba adukunda urudacuya. Ni ukwemera ko Yezu Kristu, Umwana we w’ikinege ari Imana, akaba umuvandimwe wacu, wemeye kwishushanya natwe, agasa natwe muri byose ukuyemo icyaha: yaravutse, arakura, arababara, arashinyagurirwa, adupfira ku musaraba, maze atugira abana b’Imana, dore ko twari twarabyiyambuye mu kuyicumurira. Kandi uwa Kristu ni uwemera ko Roho Mutagatifu, ari Imana, akaba imbaraga z’urukundo n’urumuri bituye muri twe, maze akagenda adufasha kumva no gusobanukirwa neza, umukiro dukesha inyigisho, urupfu n’izuka bya Yezu Kirisitu.
Bavandimwe, twaremwe mu ishusho ry’Imana, bityo rero, duhamagariwe kubaho ubuzima bwacu, bishingiye ku busabane bw’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, ari byo kuvuga, kuba abantu bagaragarizanya urukundo rutagira uwo ruvangura nk’urwo Dukunzwe n’Imana umubyeyi wacu. Maze kandi nk’uko Yezu, yatubereye umuvandimwe, natwe tukamwigana ingiro n’ingendo duharanira gukorera abavandimwe bacu ibyiza aho kubagira abacakara, maze ubwo buvandimwe bukatugeza mu guhamya Roho w’ibyiza utuye muri twe, nuko hagati yacu tukaba ababibyi b’amahoro, ibyishimo no kwizera n’ibindi byiza byose, byatera buri wese gusingiza no gushimira Imana yaremye ijuru n’isi. Amina
Padiri Anselimi Musafiri