KU WA 5 W’ICYA 4 GISANZWE B GIHARWE: 05/02/2021
Amasomo: Heb 13, 1-8; Zab 26; Mk 6, 14-29.
Nimwikomezemo urukundo
Kuri uyu wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Gashyantare, tuzirikane ku ngingo zikomeye zikwiye kuranga urukundo Yezu aduhamagarira kugira.
1.Ubuvandimwe
Nimwikomezemo urukundo rwa kivandimwe. Yezu Kirisitu ni we ufite ububasha buhambaye bwo guhuza abantu. Muri We, bose bahinduka abavandimwe. Mu zindi ndimi, ijambo “ubuvandimwe” risa n’aho ritumvikana neza. Nyamara mu Kinyarwanda ryumvikanisha abantu batwawe mu nda n’umubyeyi umwe. Abo kandi bonse rimwe. Nta kintu gishobora gutuma badakundana. Yego hari ubwo usanga imyuka mibi yaduka mu bantu abavandimwe bakavangurana cyangwa bagahigana, ariko aho kabutindi itari, abavuye mu nda imwe barakundana bagafashanya.
Niba ubuvandimwe bw’amaraso asanzwe buhuza abantu bashyize hamwe kandi basangira, Yezu Kirisitu we yaje kuduhishurira ko hariho Umubyeyi Umwe Rukumbi w’abantu bose. Uwo ni Data Ushoborabyose. Uwitwa umuntu wese, ni umwana w’Imana. Kwemera Imana n’Uwo yatumye Yezu Kirisitu, ni bwo buryo buhanitse butuma bene muntu bakundana. Uwemera Imana yumva ko umuntu wese ari umuvandimwe we. Uwitwa uwa Kirisitu arebana umuntu wese amaso y’urukundo. Ibintu byo kwanga undi kuko mudahuje umugabane, umuco, igihugu, akarere, ubwoko n’ibindi bitandukanye, ibyo biterwa na sekibi n’umutima wahisemo kwiturira mu kibi.
Kera abantu bataramenya Imana y’ukuri, bahoraga barwana urushije undi amaboko akamurimbura. Ni aho havuye imvugo igira iti: “Umuntu ni ikirura ku wundi”. Mu Kinyarwanda ho tugira tuti: “Inyamaswa mbi ni umuntu!”. Ariko se ko na n’ubu ubugome bwigaragaza ugasanga hariho abagize umukino kwica abandi no kubabangamira ku buryo bwose? Nta kundi nyine aho Yezu aziye yigishije Ukuri ariko burya abantu bamwe ntibakwemera. Ni yo mpamvu ubona ko hari abantu hirya no hino ku isi bicana cyangwa bakangana urunuka. Abemera Yezu batabeshya, nibakomeze bashyireho akete bagaragaze mu bikorwa Ivanjili y’Urukundo rugera ku bantu bose. Amagambo yonyine ntacyo abyara usibye gutesha agaciro nyirayo.
2.Kwita ku bari mu mage
Muzirikane abari mu buroko. Uwandikiye Abahebureyi adusabye kuzirikana abari mu buroko nk’aho twabaye imbohe hamwe na bo. Kuki? Umuntu wese yaremewe kwigenga muri iyi si. Kwigenga nyabyo, ni ukudakora icyaha. Gutsinda icyaha, ni ugukurikiza Amategeko Cumi y’Imana mu magambo no mu bikorwa. Iyo umuntu asuzuguye Imana, aba umucakara w’icyaha. Cyakora, Imana ni umubyeyi koko, iha umuntu amahirwe yo kwisubiraho. Umuntu ashobora kugwa mu byaha ariko akicuza agasaba imbabazi n’imbaraga zo kudapfira mu byaha.
Usibye kubura ubwigenge kubera icyaha, hari n’ubwo ubwigenge busanzwe mu isi umuntu abutakaza agafungwa. Hariho abafungwa barengana. Akarengane gakabije mu isi kabuza muntu ubwigenge Imana yamuhaye. Cyakora na none iyo umuntu afungiwe ukuri kubera ibyaha yakoze nk’urugomo n’ibindi binyuranye, bwo ntababara cyane nka wa wundi isi yazunguje ikamuta mu buroko by’amaherere.
Mu gihe uwandikiye Abahebureyi yavugaga ibi, hariho benshi mu bavandimwe muri Kirisitu bafungiwe icyo. Bene abo Kiliziya yabahozaga ku mutima ikabasabira cyane. Rimwe na rimwe hari abafungurwaga ariko hari na benshi bicwaga n’abagenga b’iyi si. Uko biri kose ariko, umuntu wese ufunzwe akabuzwa uburenganzira bwe, aba agomba gusabirwa, gusurwa no gufashwa. Kiliziya igomba kubyihatira. Igomba gukora ubutumwa mu bafunzwe. Igomba no kugaragaza byeruye ko ibafitiye ijambo ribahumuriza.
3.Gutsinda ubusambanyi
Ugushyingirwa nikubahwe. Ku murongo wa kane w’uyu mutwe wa 13 w’iyi baruwa, tuributswa ibyerekeye abashakanye. Aba, umugabo n’umugore, bahujwe n’urukundo Imana yababibyemo rugakura noneho bakifuza kurugaragarizanya iteka ryose kugera gupfa. Ni yo mpamvu mu kubana kwabo bagomba kubahana dore ko baba barabaye umubiri umwe. Umugabo yita ku mubiri w’umugore we akawushimisha. N’umugore yita ku mugabo we amushimisha kandi ibikorwa byabo by’abashakanye bigatanga ubuzima bakabyara abana bakabarera mu rukundo rwa Yezu Kirisitu. Umubano wabo uri ku rundi rwego rujya gusa n’urwo abavandimwe bariho. Niba abavuka mu nda imwe bakundana bagafashanya, abasangiye byose n’igikorwa gituma havuka abandi bavandimwe, bo zazakundana bingana iki? Umugabo uhemukira umugore we aba atatiye urukundo rw’Imana nyir’izina. Umugore na we uhemukiye umugabo we, na we ni uko, aba atatiye igihango cy’urukundo.
Urukundo burya, ni inkota y’amugi abiri: umugabo ashobora gukunda umugore we, nyamara igihe kikagera akaba yaryamana n’undi mugore! Umugore na we kandi, hari ubwo ashobora kugwa mu rukundo n’undi mugabo. Ibi ni ibintu byeze muri iki gihe kandi byabayeho kuva kera ku buryo bwinshi. Twabyumvise mu Ivanjili. Herodi yasambanyaga umugore wa murumuna we. Yohani Batisita aratinyuka aramwamagana, undi amuca umutwe. Akenshi umusambanyi aranica kuko nta rukundo aba yaramenye. Icyo Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi ishaka, ni uko twakiza roho zacu. Buri wese ahore azirikana Isezerano yagiranye n’Imana, rya rindi ryo kuzabana na yo nyuma y’agahe gato amara kuri iyi si. Yadusabye kwirinda ubusambanyi kuko ngo Imana izacira urubanza abasambanyi n’inkozi z’ibibi.
Umukirisitu wese nyawe ahora arwana inkundura kugira ngo irari ry’umubiri ritamuganza rikamworeka burundu. Abihayimana na bo, ntibashobora gutsinda irari ry’umubiri igihe cyose batambariye urugamba rw’isengesho. Ni ryo ryonyine ricubya rwa rukundo rutitiza abaziranye badahuje igitsina rukaba rwabatura mu buriri bumwe. Uko byagenda kose, icyaha cy’ubusambanyi kiri mu byaha bikaze bikurura umubiri w’umuntu. Udakutuye mu nzira igana ijuru, ntashobora kwinyugushura iyo shitani. Nta n’imbaraga abona zo kwicuza iyo agize ibyago umutego w’ubusambanyi ukamukoza ku butaka.
Abashakanye nibiyubahe, bubahane, batsinde urukundo rw’isi rwona urw’umugabo n’umugore bambikanye impeta. Abihayimana na bo, kuko basezeranye kutazashaka, nibashikame basenge kuko utazasenga yimika rwa Rukundo ruzima, Sebusambanyi izahora imunyarukana mu ngeso mbi. Twese tube maso kandi twicuze mu ntebe y’imbabazi igihe twacitswe tukiyesa hasi. Twirinde kuba imbata ya Sebusambanyi kuko Yezu agira impuhwe. Tuzimusabe muri Kiliziya ye muri Penetensiya.
4.Kwanga ubugugu
Imibereho yanyu izire ubugugu. Ubugugu na bwo ni kimwe mu bimenyetso by’urukundo ruke cyane. Umutima wagutse ufasha abakene ni wo uranga uwamenye urukundo rw’Imana. Turakora tugahembwa tukunguka. Ariko hariho abadafite akazi badafite n’urwara rwo kwishima. Impamvu zibitera ni nyinshi. Hariho n’abarangara bakanebwa cyangwa bagapfusha ubusa ibyo bahawe. Abo batozwa kuba maso bakareka kuba abapfayongo. Cyakora icyo Ivanjili isaba umuntu wese wiyumvamo ubumuntu, ukuri n’urukundo, ni ugufasha uko ashoboye umukene umwegereye. Bibaye byiza yamwegera kugira ngo anamufashe kuri roho bitari ku mubiri gusa. Umukirisitu kandi, anyurwa n’ibyo afite. Yirinda umururumba no guhora ashukuriye ibyo abandi batunze. Ntawe ukwiye kugoma no guhemuka kubera guhangayikira ibyo azarya mu minsi iri imbere. Nta bwoba bw’ejo agomba kugira kuko Nyagasani amuhagarikiye.
5.Gusabira abayobozi
Nimuzirikane abayobozi banyu. Muri iyi baruwa, abayobozi bavugwa, ni ababagejejeho Inkuru Nziza bakababyara mu kwemera. Urukundo nyarwo rutuma dukunda abo batuyobora mu by’Imana. Uwandikiye Abahebureyi atubwira kwitegereza ibikorwa byabo n’ukuntu babishoje neza kugira ngo tugire ishyaka ryo kugendera mu rukundo badutoje tudakebakeba.
Mu gihe turimo tugomba kwitegereza abayobozi bacu tukabasabira mbere na mbere. Hari igihe ibihe bibacanga bagacanganyikirwa ariko tumenye ko Ingoma y’Imana ikomeza gutera imbere kugeza ku munsi w’urubanza. Muri iki gihe twitegereza abayobozi bacu muri Kiliziya tugamije no kubafasha. Ntitwakwemera ko batuyobora buhumyi. Nta Roho Mutagatifu twaba twumvira. Muri iyi si twese tugomba gufatanya, abashumba n’intama kugira ngo rwa Rukundo rukure kandi rwere imbuto nyinshi.
Mu bihe bikomeye cyane, abashumba bakunze kwisinzirira mu gihe intama zitamirira mu mihana nta cyizere cy’ubuzima. Ni igihe cyo gukanguka kugira ngo tutarangarana ingabire y’Urukundo Yezu yaturaze.
Kiliziya ihora isabira n’abayobozi basanzwe, abo twita abategetsi. Turabasabira kugira ngo ububasha n’ubuhangange bafite mu isi bitazavaho bibajugunya kure y’Ingoma y’Imana. Na bo Yezu abashaka mu Rukundo rwe kuko nta muntu n’umwe waremewe kugwa ishyanga mu manga kure y’Ingoma izahoraho y’Urukundo.
6.Kubana na Kirisitu hose
Kubana na Kirisitu ahagaragara n’ahatagaragara. Isomo rya mbere ryashoje ritwibutsa ko Yezu Kirisitu adahinduka, ari ejo, ari none, no mu bihe byose. Ni ukuvuga ko n’Urukundo yatwigishije rudahinduka. N’uburyo bwo kuruharanira ntibuhinduka. Urukundo rwe ruhoraho iteka. Nta warugoreka uko ashatse ngo intumwa zarwo zicecekere.
Yezu Rukundo nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Agata, Petero Batisita, Yezu Mendezi na Adelayida, badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien BIZIMANA