Kwimika ubuvandimwe nyabwo ni wo musingi n’ inzira y’ amahoro

Inyigisho yo ku ya 01.01.2014: Bikira Mariya Umubyeyi w’ Imana n’ Umunsi w’ Amahoro

Yateguwe na Padiri Théophile NIYONSENGA

Dushoje umwaka wa 2013, dutangiye uwa 2014. Dusabe amahoro n’ umugisha w’ Imana

Mu ntangiriro y’ umwaka,ikiza gisumba byose twagombye kwifurizanya tugisanga mu ndamutso iziruta zose ya kiliziya: “ Inema y’ Umwami wacu Yezu Kristu, Urukundo rw’ Imana Data n’ Ubusabane muri Roho Mutagatifu bihorane namwe”. Gutanga no kwakira umugisha bisobanura kuvuga neza, kuvugana neza, gutanga amahoro, gusangira no gusaranganya bizira umururumba no kwikubira. Kwifurizanya ineza ituruka ku Mana Data si ibyo muntu yihimbiye. Imana niyo Nyirubutagatifu ikaba n’ isoko y’ ubutunagane. Yo ntitwifuriza ikiza gusa, ahubwo ubwayo ni INEZA, kandi ni Rugababyiza. Isingizwe. Niyo Nyirumugisha. Ni nayo yatanze itegeko ko abasacerdoti bazajya batanga umugisha w’ Imana bakawuha bose nta vangura, bakawutanga mu izina rya yo mu butatu bugenura Ubutatu Butagatifu: Data, Mwana, Roho Mutagatifu (Ibar6, 22-27):

-Uhoraho akurebane impuhwe kandi agusakazemo inema ze

-Uhoraho akwiteho kandi, kandi aguhe amahoro

-Uhoraho akwiteho, kandi aguhe amahoro

Uwahawe umugisha, aba umunyamugisha, umwihariko w’ Imana, akaba umwambari w’ amahoro, maze akitoza ko ubuzima bwe bwaba impumuro y’ umugisha w’ Imana umurimo. Ahita ahamagarirwa nawe kuba umugabuzi w’ amahoro. Twiyumvise icyo ayo mahoro asaba dufatiye ku butumwa Papa yageneye umunsi mpuzamaganga wa 47 wo gusaba amahoro ku isi.

Papa ati: “ Kubaka ubufandimwe ni wo musingi n’ inzira y’ amahoro”

Papa arifuriza kandi asabira isi yose amahoro y’ Imana. Mu mabanga menshi y’ Imana yayobeye isi harimo abiri arebana n’ amahoro: Isi ntishobora kuduha amahoro nyayo kandi isi ntishobora kutwambura amahoro y’ Imana. Kereka ari twe tuyategeje isi! Niba buri wese akeneye amahoro, ni na ngombwa ko yitoza kugabura amahoro. Buri wese yumva yagira ubuzima bwuzuye, yumva yakundwa kandi agakunda. Mbese twaremewe ubusabane n’ Imana na bagenzi bacu. Ni yo ya ndamutso y’ umusacerdoti mbere mu ntangiriro ya Misa.

Imana ntiyaturemeye guhangana no kuryana

Imana yaturemeye kuzuzanya hagati yacu, buri wese akabera undi igisubizo aho kumubera ikibazo n’ umutwaro. Duhamagarirwa ubumwe n’ ubwuzuzanye mu ngabire zinyuranye twahawe n’ imana, mu mico inyuranye, amateka, amoko n’ ibindi. Ibyo byose dutandukaniraho, ni nk’ amabara meza anyuranye wayahuza neza akavamo umuteguro mwiza. Indirimbonziza si igizwe n’ inota rimwe: urusobe rw’ amanota, rwasobetswe n’ umuhanga muri muzika, nirwo rubyara indirimbo inogeye amatwi. Imana Data niyo Mubyeyi wacu n’ Umurenyi. Niyo yadusobetse neza, iturema mu ishusho no mu misusire yayo (Intg1, 26-27) kugira ngo dutunganye iyi si, tuyigenge twese dufatanyije- nta kugengana-bitume turushaho gusa na yo. Papa aradusaba kwakirana, koroherana, kwita ku bandi no kuzuzanya. Aramagana umuco mubi w’ ubwikunde no kuba nyamwigendaho, aho umusonga w’abandi utakibuza bamwe gusinzira.

Isi n’ ab’ isi nibasigeho: boye gukomeza guhungabanya uburenganzira bwa muntu

Papa arasaba ko ikiremwa muntu cyubahwa na buri wese. Ubuzima bwa muntu bugomba kubahwa kuva muntu agisamwa akabaho kugeza igihe apfuye urw’ikirago, agashyingurwa mu cyubahiro aho ahabwa nyira we: Imana Data. Papa arasaba isi yose guhaguruka, ikarwanya mu mahoro, ikibi; ntikomeze irebera amabi akorwa n’ abataye umuco wa kimuntu n’ uburere. Papa arasanga isi itugarijwe gusa n’ intambara zeruye z’ amasasu, ahubwo hari n’ izindi zihishe zivumbitse imbere mu bukungu, iterambere ricunzwe nabi n’ ingengabitekerezo mbi: kwica ubuzima bw’ umwana uri mu nda ya nyina, gusenya no gutesha agaciro umuryango(urugo) no kukoresha nabi indangagaciro z’ ubukristu. Papa aradusaba ubushishozi kuko ikomatanyabukungu(mondialisation) n’ ubwo rituma twegerana maze isi ikaba nk’ umudugudu, nyamara ntitugira abavandimwe! Birababaje! Akwegera kuko hari icyo aguca, hari icyo akuryaho! Mupfana ibintu ntimupfana Ubuntu n’ Ubumuntu. Ibi ni byo bituma habaho ruswa, akarengane, gukira kwa bamwe bazamuka mu bukungu babihawe no guhonyora abandi. Ugakira wica! Ukazamuka upyinagaza!

Abana ntibakubaka ubuvandimwe baheje umubyeyi wabo

Muri iyi si, hari abantu barota kubaka ubumwe n’ ubuvandimwe bushingiye ku mashyaka, ku moko, ku nyungu basangiye aha n’aha. Ubu buvandimwe ntibushoboka. Abana ntibavuga ngo bice umubyeyi wabo cyangwa ngo bamuheze ngo niho bazunga ubumwe. None se Umubyeyi wabo si we shingiro ryo kwitwa abavandimwe? Wahakana Imana Data umuremyi wawe, ngo uzubaha abandi! Uzabwirwe n’ iki seko muvukana? Twese turi abana b’ Imana Data, muri Kristu turi abavandimwe(Mt23,8). Imana Data ni yo shingiro ry’ ubuvandimwe hagati y’abantu. Ni yo mpamvu kubangamira umuvandimwe wawe ukaba wanagera aho umwikiza, ari icyaha gikomeye: ni ubuhakana-mana.

Yezu Kristu yavuguruye ubuvandimwe bwacu

Izuka rye ni ryo zuka ryacu. Ni we bumwe bwacu, we wahurije mu bumwe amako yose y’ abantu, asenya urukuta rwabatanyaga. Turasabwa kwiyunga n’ Imana Data muri Kristu. We wigize umuntu akabana natwe kandi asanzwe ari Imana nyirizina, niwe wavuguruye isura nzima mu bantu maze tuberwa n’ uwaduhanze. Data aduha gusangira umurage na Kristu: turi abagenerwamurage. Kristu niwe uduha amahoro arenze umutekano w’ isi.Kristu niwe uduha amahoro arenze amwe abantu bitiranya n’ uguceceka kw’ imbunda cyangwa kuba nta ntambara ihari. Amahoro atanga ageza ibudapfa: mu bugingo bw’ iteka.

Papa arereka isi ko igitera ubukene Kuri yo atari abantu benshi bayiriho n’ ubukungu buyirimo bucye. Oya. Isi ikennye kubera kubura urukundo n’ ubuvandimwe. Ubukungu buri ku isi no mu nda yayo, tubusangiye mu mahoro, mu bumwe, mu rukundo no gusaranya,twasagura, tukazarinda twipfira n’ abandi bakaza bikaba uko kugeza ku ihindukira rya Kristu. Ntawe uheza iby’isi! Igihe cyose muntu azaba kubirajigo, akamira byose, agasambira byose, akirema mu ishusho rya bintu; ntakibeshye ko akize! Azaba agana imva y’ umuvumo.

Papa arasaba abayobozi b’ iyi si kwimika ukuri, guharanira amahoro, iterambere rya bose no korohera Imana.

Ni ngombwa ko buri wese atera intambwe yubaka ingoma y’ ubuvandimwe nyabwo bushingiye ku kuba turi abana b’ Imana. Turebeye Kuri Yezu Kristu uko yitwara nk’ umuhereza hagati y’ abe, natwe twese duharanire kuba abagabuzi b’amahoro y’ Imana.

Bikira Mariya, umubyeyi w’Imana n’uwacu we Mwamikazi w’ amahoro adusabire kandi aduhe kwiyumvisha neza agaciro k’ ubuvandimwe nyabwo kukesha Yezu Kristu. ( Ni inyigisho yazirikanywe ifatiye ku ibaruwa ya Papa yo ku wa 08.12.2013 yageneye umunsi w’ amahoro wo ku wa 01.01.2014).

Umwaka mushya muhire Kuri mwese na buri wese. Uzatubere umwaka wo kurabagirana ibyishimo biturukutse ku kuba twaramenye Kristu: La Joie de l’Evangile (Evangelii Gaudium).

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho