Kwinjira mu Cyumweru Gitagatifu

“UWO MUNTU (YEZU) NI NDE?”

Amasomo: Izayi 50,4-7; Filipi 2, 6-11; Matayo 26,14-27,66

Inyigisho yo ku cyumweru cya Mashami/ Umwaka A

Yezu Kirisitu naganze iteka.

None turahimbaza icyumweru cya Mashami, kidutegurira kwinjira mu cyumweru gitagatifu, tuzasoza duhimbaza umunsi mukuru wa Pasika, umunsi uhatse indi yose, kuko yose ni wo ikesha kubaho. Ukaba ari umunsi w’Umutsindo wa Kirisitu, Yezu ubwe yatsinze icyaha n’urupfu, yizura mu bapfuye. Guhera ubwo urupfu nta bubasha rugifite ku buzima bwacu, ahubwo rwahindutse umuryango tunyuramo, tugana ubugingo bw’iteka. Uwo mutsindo ubanzirizwa n’urugamba rukomeye Yezu yarwanye, kugira ngo yuzuze umugambi we wo kuronkera inyoko muntu amahoro n’umukiro: urwo rugamba ni ibabara yagize igihe yemereye Imana se kudupfira abambwe ku musaraba.

1.Abafite ubwenge bamenye Mwene Mwene Dawudi

Mbere y’uko ababazwa kubera twe, yabanje kugaragariza abafite amaso, kubona ko ari we Mwene Dawudi. Uje mu izina rya Nyagasani, akaba agomba guharirwa ibisingizo. Ni uko huzuzwa ibyo umuhanuzi yavuze ati: “Mubwire umwari wa Siyoni, muti: Nguwo umwami wawe w’ituze, agusanze yicaye ku ndogobe n’iyayo” (Mt 21,1-11)

Yezu yinjiye mu murwa wa Yeruzalemu, imbaga yari imushagaye n’abandi bari aho bose bamugaragariza urugwiro, ibisingizo n’ibyishongoro bavuga bati: “Hozana! Harakabaho mwene Dawudi! Nasingizwe Uje mu izina rya Nyagasani! Hozana, nahabwe impundu mu ijuru!”. Ibyo kandi babivugaga basasa ibishura n’amashami y’ibiti mu nzira ngo abinyure hejuru, kuko ari Umwami Usumba bose na byose no kumwereka ko bamwishimiye.

  1. Icyiza gitsinda ikibi kivuza urwamu

Nyamara n’ubwo baririmbaga ibisingizo hari na rubanda rwabazaga ngo: Uwo ni nde? Ibyo bikatwibutsa imibereho y’abantu. Igihe bamwe basingiza, bishimira ineza y’Imana, buri gihe haba hari n’abandi batishimiye ibiri kuba n’ibyo bari kubona. Ari byo nagira nti: burya mu muntu habamo icyiza n’ikibi bigahora ari arugamba mu buzima. Icyiza gihora gihanganye n’ikibi. Ikibi kikagira umwihariko wo kuvuza urwamu ukagira ngo ibintu byacitse nyamara icyiza bikarangira gitsinze. Icyiza kirangwa  n’umutuzo. No kuri Yezu ni uku byagenze: hari rubanda rwari rumwishimiye ariko hari n’abandi batamuciraga akari urutega ari bo baza gutera hejuru kandi bakaba banafite ububasha bavuga cyane ngo: Nabambwe. Hanabazwa impamvu  yo kubambwa, aho kugaragaza icyo bamurega cyatuma abambwa bati: Nabambwe. Koko babivuze neza ngo: Nta muntu wumva nabi nk’udashaka kumva.

3.Uruhare rwanjye mu rupfu rwa Yezu

Ubundi Ububabare bwa Yezu uko tubugezwaho n’abanditsi b’Amavanjili (uyu munsi turumva ubwa Matayo), ibyiza ni ukuzirikana bucece ibyabaye kuri Yezu mbere yo kudupfira, hanyuma ukibaza uruhare rwawe, mu rupfu rwe n’umugambi ukwiye gufata kugira ngo umubere umwigishwa uberewe n’iryo zina. Intumwa Matayo adutekerereza ukuntu baciriye urwo gupfa umuntu w’intungane. Biragoye kugira ngo wiyumvishe urwo rukundo, rwitangira abatabigusabye, yewe n’abishi akagera aho abasabira imbabazi ku Mana Se wamutumye gucungura inyoko muntu. Ni iyobera rirenze imyumvire ya muntu. Icyo tuzirikana ni uko ibabara, urupfu n’izuka bya Kirisitu ari byo abantu twese dukesha amahoro n’umukiro. Ni byo byashubije abantu ubucuti ku Mana bari baricuje kubera kuyigomekaho.

  1. Ivuka rishya mu kuzuka

Ububabare bwa Kirisitu ntabwo burangirira ku rupfu ku musaraba, ahubwo bugeza ku ivuka rishya ari ryo kuzuka. Ni ububabare bugeza ku buzima butazima, ari bwo twita ubugingo bw’iteka. Yezu yatsinze icyaha n’urupfu. Urupfu rwaburijwemo n’umutsindo we: “Ni cyo cyatumye Imana imukuza, imuha izina risumbye ayandi yose, kugira ngo nibamara kumva izina rya Yezu, bose bamupfukamire, mu ijuru,  ku isi n’ikuzimu, kandi indimi zose zamamaze ko Yezu Kirisitu ari We Nyagasani, biheshe Imana Se ikuzo” (Fil. 2,9-11)

Urupfu rwa Yezu ni umutsindo w’icyiza, w’urukundo, w’impuhwe n’ubutabera. Kuko umusozo wo kwemerera Imana Se kubabara no kudupfira ku musaraba bisozwa no kwizura mu bapfuye kugira ngo uwo mutsindo ugere no ku bazemera kugenza nka We bose. Abamwizera bose bazanyura inzira nk’iyo yanyuzemo, ibigeragezo n’ibitotezo, ubwigunge no kutumvwa n’abakaguteze amatwi, kubabazwa n’ibikubaho cyangwa ibiba ku bandi, erega na Guma mu rugo kubera aka gashwiriri COVID-19 (Icyorezo cya Korona Virusi) katwibasiye cyangwa ibindi biza byaba ibitewe n’abantu cyangwa se imihindukire y’ikirere, indwara zidakira n’ubukene n’ibindi byago buri wese yarondora…

5.Amizero yacu

Icyo dusabwa ni ukudatakaza amizero dufite mu Mana Umubyeyi wacu udukunda, kuko umubabaro cyangwa ibigeragezo duhura na byo cyangwa twumva hirya no hino ku isi, bifite isano n’ububabare budukiza bwa Kirisitu. Iyo tutabaye indangare ibyo byose biturushya bidusigira isomo rikomeye rifasha ubuzima bwacu kugira icyanga n’icyerekezo. Ari ho abakurambere bacu bakuye iyi mvugo: Cyago ntukabure ariko ntugahore.

 Uyu munsi Yezu uretse kutwigisha uko tugomba kwakira urupfu mu buzima bwacu, aranatwigisha uko dukwiye kubaho no kwitwara mu mibereho yacu ya buri munsi: Ari byo kubaho turangwa n’urukundo n’ubupfura, ineza, ubuntu n’ubumuntu, imbabazi no kwemera buri gihe gukora ugushaka kw’Imana aho kumaranira gukora ibihuje n’ibyifuzo cyangwa amarangamutima  byacu.

6.Twibaze twese

None se bavandimwe byaba bikwiye ko tugarukira mu kuvuga no kunenga abantu bo mu gihe cya Yezu, bamuciriye urwo gupfa kandi ari umuziranenge? Oya. Ni ngombwa ko buri wese muri twe yibaza, uruhare rwe mu ibabara rya Yezu umucunguzi wacu:

1º. Duhereye ku rugero rwa Yezu na Nyina Mariya: ese jye ndi umubibyi w’icyiza, ntera cyangwa mfasha abandi kwigiramo icyanga cyo kubaho no kwishimira ubuzima?

2ª Aho sinaba nanjye ubwanjye mu bandi, aho gushyira ubuzima abandi simbashyira urupfu n’agahinda: nk’uko Yuda yagenjereje Yezu amugambanira? Nka Pilato w’umunyabwoba wamaze kubona no kumenya ukuri agatanga Yezu amaze kumukubitisha ngo nabambwe uko abanzi b’ineza babyifuzaga. Aho sinaba meze nka Petero warahiriye ko nibinamusaba gupfa ahitamo gupfana na Yezu aho guhunga, bikarangira abaye umuhemu ku rukundo rwa Kirisitu rwamuburiye ibiza kumubaho ariko akarenga akavuga ati: Uwo muntu simuzi?

Jyewe, nawe duhagaze he? Ni kangahe twicecekera imbere y’akarengane ka mugenzi wacu? Ese umusonga wa mugenzi wacu utubuza gusinzira? Ese twishimira gutabara uri mu kaga, duhimbajwe n’uko yasubiza umutima mu gitereko? Ese twaba twifitemo umutima w’urugwiro, umwe wishimira mugenzi wawe utabanje kumenya uwo ari we? Ibaze maze wisubize, ugire icyo wisabira cyagufasha kuba uwa Yezu koko.

7.Bikira Mariya aduhakirwe

Mubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo, wowe wabaye indatsimburwa ku mugambi w’Imana, dore ko waharaniye ko Ugushaka kw’Imana ari ko gukorwa, maze ntiwigundire umaranira gukora ibyo ufitiye uburenganzira, turagusaba ngo uduhakirwe iteka ku Mwana wawe Yezu Kirisitu aduhunde imbaraga za Roho Mutagatifu bityo tubashe gukora icyo udushakaho mu buzima bwa buri munsi. Amina

Padiri Anselimi Musafiri.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho