Inyigisho yo ku wa mbere w’Icyumweru cya 19 gisanzwe; ku wa 13 kanama 2018
Bavandimwe,
Yezu Kristu akuzwe.
Ivanjili y’uyu munsi igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi: igice cya mbere kerekeye Yezu avuga ubwa kabiri ko akazapfa akazuka (Mt 17, 22-23), n’igice cya kabiri kerekeye Yezu na Petero batanga umusoro w’Ingoro (Mt 17, 24-27. Ndifuza ko tuzirikana gato iki gice cya kabiri aho Yezu atwigisha ukuntu tugomba kwirinda gutanga urugero rubi kuri bagenzi bacu.
- “Mbese Umwigisha wanyu ntatanga ituro ry’Imana?” (Mt 17, 24)
Twumvise ukuntu Yezu n’abigishwa be bageze i Kafarinawumu, maze abasoresha b’Ingoro y’Imana bakegera Petero, bakamubaza bati “Mbese Umwigisha wanyu ntatanga ituro ry’Imana?”. Petero yabasubije ko aritanga.
Birumvikana ko bariya basoresha bari barebye mu bitabo by’imisoro basanga Yezu atari yatanga umusoro w’uwo mwaka; ariko rero bigizaga nkana, kuko nyine nk’uko Petero abihamya, Yezu yari asanzwe atanga umusoro. Ikindi kandi, uko ikibazo kibajije bigaragaza ko aba basoresha bashakaga kwinja no kwiyenza kuri Yezu bashaka aho bamufatira. Nta gushidikanya ko Yezu yari yumvise kiriya kibazo cy’abasoresha ndetse n’umutego bashakaga kumugushamo, ariko nta cyo yavuze; ntiyashatse kwisobanura cyangwa kujya impaka na bo.
- “Abami b’isi bahabwa na bande imisoro cyangwa amaturo ?” (Mt 17, 25)
Ahubwo igihe bageze imuhira ni bwo Yezu yabajije Petero ati “Simoni ubyumva ute ? Abami b’isi bahabwa na bande imisoro cyangwa amaturo? Babihabwa n’abana babo cyangwa se na rubanda?” Petero ati “Ni rubanda.” Niba rero ari uko bimeze, ni ukuvuga ko abana batabitegetswe.
Yezu arashaka kutwumvisha ko n’ubwo bwose atanga umusoro w’Ingoro y’Imana, ariko atabitegetswe. Bityo araduhishurira isano afitanye n’Imana: ni Umwana w’Umwami w’abami. Niba rero umwami atajya asoresha abana be, Yezu, We Mwana w’Imana, na we nta tegeko rimutegeka gutanga ituro ry’Imana, kuko iyo Ngoro y’Imana ari inzu ya Se uri mu ijuru (reba Yh 2, 16).
- “Nyamara kugira ngo tudaha urugero rubi bariya bantu…” (Mt 17, 27)
N’ubwo Yezu, Umwana w’Imana, afite uburenganzira bwo kudatanga ituro ry’Ingoro, nyamara araritanga, kugira ngo hato hatagira uwo yaha urugero rubi mu bamugana, abamwumva n’abamureba. Koko rero, adatanze iryo turo harimo abashobora kubibonamo igikorwa cyo gusuzugura Ingoro y’Imana cyangwa se kwigomeka ku itegeko, nuko bakabyuririraho na bo bakabigwamo. Niyo mpamvu yatumye Petero ku nyanja kuroba ifi, akayasamura, kugira ngo akuremo igiceri kizaba ituro rye n’irya Petero. Icyo gikorwa kandi kigaragaza ububasha Yezu afite ku biremwa byose.
Turangamire uwo mutima wa Yezu; umutima wiyoroshya kandi udaharanira gushyira imbere uburenganzira bwe, ahubwo uharanira ikuzo ry’Imana Data n’umukiro w’abantu. Yezu Umwana w’Imana yemeye kwicisha bugufi, yigira umuntu kugera n’aho yemera kumvira no gukurikiza n’amategeko ayobora abantu kugira ngo Ingoma y’Imana yigaragaze mu bantu.
- Twebwe se ?
Bavandimwe, dukunze gushyira imbere uburenganzira bwacu. Ni kenshi tugira tuti “Ni uburenganzira bwanjye!”, tukiyibagiza ko uburenganzira bujyana n’inshingano; ariko cyane cyane tukirengagiza ko uburenganzira budashobora gucecekesha impuruza y’urukundo.
Turebere kuri Yezu Kristu, tumukurikize, We utwigisha kwirinda guha urugero rubi abavandimwe bacu dushyira imbere gusa uburenganzira bwacu. Tujye tuzirikana n’inama Pawulo Mutagatifu atugira, igihe atwibutsa kwitondera uburenganzira dufite kuri ibi n’ibi, ngo hato tutabera ikigusha abanyantege nke (reba 1 Kor 8, 1-13).
Bavandimwe, natwe nka bene muntu ndetse nk’abana b’Imana, hari ibintu byinshi dufitiye uburenganzira. Ariko tujye twibuka ko uburenganzira budashobora gukura urukundo. Kubera urukundo rwa mugenzi wanjye, mpamagariwe guhara ibyo mfitiye uburenganzira. Ni rwo rugero Yezu yadusigiye, We utarazanywe no gukorerwa ahubwo no gukorera abandi; We wemeye no gutanga ubugingo bwe kugira ngo bube incungu ya benshi (Mt 20, 28).
Naharirwe ikuzo ubu n’iteka ryose. Amina.
Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA
Kabgayi