Kwirinda kuba ingwizamurongo

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icya 29, C, 23 Ukwakira 2016

Amasomo: Ef 4, 1-6; Zab: 23, 1-6; Lk 12, 54-59.

Ikibazo Yezu abaza rubanda ati: “Kuki mutabona ubwanyu icyo mukwiye gukora?”, ni cyo kiduhaye umurongo w’igitekerezo cy’uyu munsi. Ni byo koko, inyigisho Yezu Kirisitu atanga zidufasha kubona icyo dukwiye gukora. Hariho ingorane zituma twigishwa ariko bikamera rimwe na rimwe nko guta inyuma ya Huye! Nibaza kenshi impamvu nahawe inyigisho nyinshi cyane ariko nkaba ntakataza mu butagatifu. Kimwe mu bisubizo, ni uko ntashobora guhinduka umumalayika ariko na Sekibi agira amayeri menshi yo kudusibira amayira. Ni ah’inema yo guhangana na we nta gukina. Buri wese niyisuzume. Hari abantu benshi batitabira kumva inyigisho za Yezu bitwaje ko twe twigishwa kenshi nta rugero tubaha. Ni ukubyitondera. Twese biratureba.

Amagambo Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi, na yo aratwerekeza kuri icyo gitekerezo: twibaze niba koko twihatira gushyira mu bikorwa inyigisho za Yezu Kirisitu kugira ngo twungure umubiri we. Araduhamagarira kubaho tugenza mu buryo bukwiranye n’ubutore bwacu. We ari ku ngoyi azira Nyagasani kandi ntiyigeze amutatira kuva aho amumenyeye. Kuki twe n’imigenzereze yoroheje y’ibanze ya gikirisitu itubera umuzigo? Kubana mu rukundo n’amahoro, kurangwa n’ubwiyoroshye n’ituze, kwiyumanganya no kwihanganirana muri byose twumvira Roho Mutagatifu twahawe, ibyo biranga abantu biteguye kungura umuryango wa Yezu Kirisitu. Iyo ayo matwara abuze, ikoraniro riratezuka, rikaba ryazima burundu, rikabaho nta mbuto ryera ahubwo ryuzuye ingwizamurongo.

Ni ngombwa gusaba ingabire ituma dusabana nk’abavandimwe muri Yezu Kirisitu. Tumenye neza aho atuganisha, kandi aduha ibimenyetso bihagije bimenyesha ko Ingoma y’Imana yegereje. Si yo se dushaka kwinjiramo? Nitwitondere rero imibereho yacu twirinde ibidutandukanya ibyo ari byo byose. Buri wese yihatire kugira umutima wagutse wakira neza abavandimwe: uguhamagaye umwikirize, urangwe n’urugwiro muri bagenzi bawe. Hariho abikiriza abo bishakiye bakagira abo basuzugura cyangwa bakarangwa n’ikizizi mu migenzereze yabo…Ibyo byose bihindanya wa Mubiri umwe Pawulo intumwa aturatira aduhamagarira kubaka twirinda kuba ingwizamurongo.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Hilariyo, Serina, Urusula, Viyatori, Severini, Lawura Montoya, badusabire ku Mana Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho