Ku wa gatanu w’icya IV cy’igisibo, 5 Mata 2019
Amasomo: Buh 2, 1.12-22; Zab 34 (33), 17-21.23; Yh 7, 1-2.10.14.25-30
1.Intumva n’intungane
Uku kuri tukubwiwe cyane cyane n’isomo rya mbere. Igitabo cy’Ubuhanga gikunze gucengera ubuzima bwa muntu hano ku isi maze kikatwereka ukuri kw’ibintu n’abantu. Ntawakwibagirwa uburyo icyo gitabo kigaragaza imimerere y’intungane ihabanye n’amatwara y’abagome (intumva). Mu gihe ubutungane butereza umuntu akazamuka ajya mu ijuru kandi agasobanukirwa n’amabanga yo kubaho, ubugome bwo bugora kubwiganzura kuko abagome nta bitekerezo bagira byabaterura mu kangaratete bitayemo batabizi. Nta bwenge, nta bitekerezo by’abagome. Ni yo mpamvu igitabo cy’Ubuhanga cyemeza kiti: “…Nguko uko batekereza, nyamara barayoba, ubugome bwabo bwabagize impumyi”.
2.Umugome-mutindi ahora agogora
Ubuhumyi bw’abagome aho bushingiye ni ukubera inkomyi abakora neza. Umugome mutindi aterera ijisho ku muntu w’intungane akagongera. Iyo hari ukoze icyiza iruhande rwe, umugome aragogora. Abagome bahekenyera amenyo inzirakarengane. Barareba ntibabone kuko semugome aba yaragomeye inzira zose zabageza ku bumenyi bw’ibyiza. Kuva kuri Adam na Eva, kuva igihe Gahini yishe Abeli mwene se, ibintu ni uko biteye. Dufite twese ingaruka z’icyaha cy’inkomoko zidukurikirana. Ntitubasha kunogera Imana mu Mategeko yayo uko ari icumi. Tunyuzamo tugacubangana. Ni kenshi umwijima utwikubana tukazunamuka bitugoye. Ni Yezu Kirisitu waje kubana natwe utumenyesha by’ukuri Data kandi atwereka ko inzira imugana muntu wazahajwe n’icyaha agacuramishwa n’ingeso mbi ashobora gucurukuka. Yezu ahora ategereje buri wese ngo amukize, amugorore amurinde kugogorera abihata igororoka.
3.Icyaha gikomeye: kurwanya Yezu n’intungane
Cyakora icyaha gikomeye kandi kirenze urugero, ni ukurwanya Yezu Kirisitu. Kumurwanya ni ukwanga inyigisho ze. Kumurwanya, ni ukumutoteza no gutoteza abashaka kugendera mu butungane Yezu yaberetse. Kumurwanya no kugwa mu manga y’ubuhumyi, ni ukwanga urumuri rwe, ni ukwigana ba bagiranabi bavugwa mu Buhanga. Abo bagome ngo bahora bahigira intungane.
Ubugome bw’isi bwacuburiwe ku Mwana w’Imana. Uru rugendo rugana Pasika rudufasha kuzirikana uburyo Yezu yishwe nk’impabe atagira abe. Ubugome bwo ku isi bwamwisutseho. Yarabyemeye arababara birenze urugero agira ngo yishyurire twe twese abantu ibyaha twakoze.Yezu ni we ncungu y’inyoko muntu. Nta muntu n’umwe ushobora kuzakira umuze wa sekibi atanyuze kuri Yezu. Kumugana ni ko guhumuka umuntu agaca akenge. Kumusuzugura ni ukwizingira mu buhumyi. Kumunnyega bihingutsa abantu mu manga y’agasi aho umugiranabi yibera yarenga umutaru avuye kuri iyi si akicuza impamvu yabayeho mu muyonga atazi uwaje kumuhagurutsa.
- Ba “Barushywanubusa” bishe Yezu
Twishimire ko n’ubwo Yezu bamwishe rubi yarutsinze akazuka ku munsi wa gatatu. Yagaragaje ko ari Umwana w’Imana koko kuko nta wigeze amubasha igihe kitaragera. Yabambwe ku musaraba igihe cyagenwe kimaze kugera. Twishimre ko twamumenye. Twishimire ko aduha imbaraga tugakomera mu bitotezo n’ibigeragezo. Tumushimire imbabazi adahwema kutugirira. Ahora adutegereje kandi n’iyo tuguye mu byaha, ntadutera sentiri ahubwo ategereza ko twongera gutangira urugendo tukamukurikira duhetse umusaraba wacu.
Yezu nasingizwe iteka. Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Visenti Feriye, Irena, Yuliyana wa Korniyo na Ansila badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana