“Kwisubiraho si ububwa, ni ubutagatifu”

 

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icya 4 Gisanzwe, 05 Gashyantare 2016

Amasomo : Si 47,2-13 ; Zab 17 ; Mk 6,14-29

Kwisubiraho  twacumuye si ububwa, ahubwo ni ubutagatifu

Kiliziya iduhaye guhimbaza Mutagatifu Agata. Uyu mwari wa Nyagasani yahowe Imana ku ngoma ya Desiyo (Dèce) ahagana mu mwaka wa 316. Nk’uko izina rye ribisobanura=Agata: umuntu ugira umutima mwiza. Agata yaranzwe n’isengesho igihe cyose, ndetse n’igihe yari muri gereza azira kwemera Kristu ntiyacogoye ku isengesho. Yitabye Imana asenga nka Shebuja Yezu Kristu agira ati: Yezu Kristu ni wowe nkesha kubaho, ni wowe unyitaho, umpe imbaraga, ubutwari no kudacogora muri iri totezwa ngirirwa. Nshyize roho yanjye n’umubiri wanjye mu biganza byawe byuje impuhwe.

Ubutwari nk’ubwo tubusangana Dawudi. Mu isomo rya mbere, dusangamo ko Dawudi yagaragaje igitinyiro n’icyubahiro cya Nyagasani. Ubutwari si ugukora gusa ibikorwa by’impangare, ahubwo ni uguca bugufi no gusaba imbabazi Imana n’abantu ducumuraho. Dawudi ni ko yabigenje yemera kwigorora n’Imana ndetse n’abantu mu byaha binyuranye yagiye agwamo. Bimwe mu bitwica bikadutanya n’Imana ndetse n’abantu, harimo kutava ku izima nka Herodi wanze kwivuguruza ku ndahiro n’imihigo by’amafuti, akagera aho amena amaraso ya Yohani Batisita. Herodi yaciye agahigo mu bugwari no mu bupagani. Yanze kuribwa n’ukuri ngo yemere gusubira ku ndahiro, ahitamo kuryamira ikinyoma n’icyaha kugeza agaritse ingogo. Ni akumiro! Umutegetsi nk’uyu, Imana imwanga urunuka!

Kwisubiraho no gusubira ku ndahiro si ububwa. Ni ubutwari. Ni ubutagatifu. Gutsimbarara mu bibi ni byo byoreka benshi mu nyenga y’umuriro utazima. Ivanjiri ijye ihora imurikira imico yacu: ubugabo butisubiraho bwitwa ubupagani. Umukristu nyawe ni uwisuzuma amurikiwe na Roho Mutagatifu, akareba uko abaho, uko abanira abandi, uko abanye na Yezu Kristu, uko ahamya ukwemera kwe, yasanga hari aho ateshuka agasaba imbabazi, akanoza inzira ze.

Ikindi amasomo matagatifu adukangurira, ni ukutiringira gusa imbaraga zacu nk’abantu. Mu bami babayeho, ni mbarwa barusha Dawudi ubutwari n’ibigwi. Ishema n’intebe y’ikuzo yari afite mu baturage ntibyamuhumye amaso ngo abe yatera umugongo Uhoraho. Yiringiye Imana, ayiragiza imigambi ye yose, akajya ayishimira muri Zaburi kandi agasabira abaturage Imana yamushinze. Abatuyobora tubasabire bigiremo umutima wo kumva ko ari abagaragu b’abo bashinzwe, bajye bazirikana ko atari ababo ahubwo ko ari ab’Imana, babakunde, babafashe maze igihe nikigera bazabamurikire Nyagasani nta bwandu, nta n’iminkanyari babateje, ahubwo ari abaziranenge kandi babengerana ubuntu, ubumuntu, ukuri n’ubutungane (Soma: Abanyefezi 5,26-27).

Bikira Mariya aduhakirwe, Mutagatifu Agata adusabire.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Madridi-Espanye

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho