Kwitandukanya n’abantu bayobye

Ku wa Kabiri wa Pasika, 03/04/2018:

Isomo rya 1: Intu 2, 36-41

Zab 33 (32), 4-5.18-22

Ivanjili: Yh 20, 11-18

Ejo ku wa mbere wa Pasika twazirikanye inyigisho isa n’iyadushishikarizaga gutangarira ibinyoma by’abatware n’abigishamategeko no kubihindira kure. Ubuhakanyi bwatewe n’abayahudi banze Inkuru Nziza ya Yezu bwageze kure kubera ibinyoma bahimbye. Kuri uyu wa Kabiri wa Pasika, duhugurirwe kwitandukanya n’ubuyobe. Twemeye inyigisho z’intumwa turabatizwa. Ni ngombwa gukomera kuri Batisimu twahawe.

Uburyo bwo kwakira Ukuri kwa Yezu wazutse muri iyi si bwasobanutse kuva igihe Yezu azutse. Yabonekeye Mariya Madalina amwohereza kubimenyesha abavandimwe be. Ku munsi wa mbere iyo Nkuru Nziza y’Izuka rya Yezu yakwiriye mu ntumwa no mu bandi bigishwa ku buryo ariko ubwoba, igishyika n’ugushidikanya byose bivangavanze. Ayo matwara yo gushidikanya atwumvisha ko n’ubwo Yezu yari yarabasobanuriye ko azazuka, ariko yarinze azuka bagishidikanya bikabije. Ibyo bigaragaza ubwenge bwacu bukiri hasi ugereranyije n’ibyo Yezu ashaka kutwigisha.

Inkuru Nziza ya Yezu Kirisitu, nta na rimwe yigeze yakirwa ku buryo bworoshye. Abantu benshi ntibiyumvisha mu bwenge bwabo ibya Yezu na Data Ushoborabyose wamwohereje. Inzira ze zigendwamo n’abiyoroheje bagaca bugufi bakemera icyo avuga. Intumwa ze zimaze guhambwa imbaraga zigishije zishize amanga Inkuru Nziza. Abantu bemeye bisubiyeho barabatizwa bishimira kugira uruhare ku buzima bw’ijuru. Abakirisitu ba mbere baragowe cyane kuko abari baranangiye babarebaga ayingwe. Ni yo mpamvu Petero n’izindi ntumwa babashishikarizaga bagira bati: “Nimwirokore, mwitandukanye n’aba bantú bayobye”.

Kuba ku isi uri umukirisitu, ni ukwemera kugendera ku Ivanjili. Ni ukubana n’abantu bo mu isi mu bwenge no mu bwiyoroshye. Ni ukwirinda ko abadashaka gukurikira Ivanjili badukururira ku ruhande rwabo tukibagirwa amasezerano twagize ku bwa batisimu.

Igihe cya Pasika kitubyutsemo ishyaka ryo kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kirisitu wapfuye akazuka. Uwitwa uwa Kirisitu wese akwiye kwihatira kwivugurura mu mutima we kugira ngo ubuzima bwe bugire umurongo uhamye uko Yezu Kirisitu abishaka. Iyo uko kwivugurura gushobotse, umuntu ashobora no kwigisha ashize amanga iby’Inkuru Nziza ya Yezu Kirisitu nk’uko Petero n’izindi ntumwa babishishikariye.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho