Ku wa Kabiri wa Pasika, 14/4/2020
“Nimwirokore, mwitandukanye n’aba bantu bayobye”
Amasomo: Int 2, 36-41; Z 33 (32), 4-5, 18-19, 20.22, Yh 20, 11-18
Ejo ku wa mbere wa Pasika, twumvise ko nyuma y’uko Inkuru nziza y’Izuka rya Nyagasani Yezu ibaye kimomo, abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango bateraniye hamwe maze bagahonga amafaranga menshi abazamu ngo bakwirakwize ikinyoma cy’uko abigishwa be babaciye urwaho bakiba umurambo we (Mt 28, 11-15). Aho guhemberwa umurimo bari bahawe, abo bazamu bahembewe gukwirakwiza ikinyoma.
Uyu munsi twumvise bamwe mu bahuye na Yezu bahamya Izuka rye bashize amanga. Mu Ivanjili, Mariya Madalena yiyemeje kuguma ku mva kugeza amenye amaherezo ye. Aribwira ko umurambo bawibye. Abamalayika ntibamushishikaje kuko mu mutima we harimo ko Nyagasani bamutwaye kandi ko atazi aho bamushyize. Byose birangiye Yezu ubwe amwiyeretse maze amutuma ku bavandimwe be: “genda, usange abavandimwe banjye maze ubabwire ko ngiye kwa Data”. Mariya rero abaye Intumwa y’intumwa: “Nabonye Nyagasani, nimwumve n’ibyo yambwiye”. Ni nde wabasha kuvuguruza ibyo Mariya Madalena yiboneye n’amaso ye?
Mu Isomo rya mbere, Petero arigisha abayahudi ashize amanga: “Yezu mwabambye, Imana yamugize Umutegetsi n’Umukiza”. Wa wundi wacurikiranyaga indahiro mu gicuku yihakana Umwigisha we imbere y’abaja, ni we uri imbere y’abayahudi abashinja iby’urupfu rwa Yezu ku manywa y’ihangu! Itotezwa n’urupfu ntacyo bikivuze imbere ye kuko yamamaza Inkuru nziza y’Izuka. Petero uwo arabahamagarira kwisubiraho maze buri wese akabatizwa mu Izina rya Yezu kugira ngo ababarirwe ibyaha bye, arabahamagarira kwirokora no kwitandukanya n’abantu bayobye.
Mu mpaka zikomeye, Yezu yari yarabwiye abayahudi ko nibakomera ku Ijambo rye bazamenya ukuri, maze ukuri kukabaha kwigenga. (Yh 8, 32). Duherutse kumva Pilato amubaza ati: “Ukuri ni iki?” (Yh 18,38). Yezu ntacyo yashubije nyamara tuzi ko ari We “Zuka, Ukuri n’Ubugingo” (Yh 14,6). Ni byo koko Nyagasani yarazutse ni muzima. Yatsize urupfu bityo n’abamukurikiye bose urupfu ntirukibafiteho ububasha. Abatware b’abaherezabitambo, abakuru b’umuryango kimwe n’abazamu nta bushobozi na buke bafite bwo guhagarika cyangwa se gupfukirana Inkuru nziza y’izuka rya Nyagasani. Petero, Mariya Madalena kimwe n’abandi bumvise iyo nkuru nziza ntibashobora kuyiceceka ndetse nta bwoba bafite bwo gupfa bazira kwamamaza iyo Nkuru nziza.
Uyu munsi abo “bantu bayobye” bashaka gupfukirana ukuri baracyahari kandi ni benshi. Barakwirakwiza ibinyoma byabo bakabishyiramo imbaraga zabo zose ariko byanze bikunze ukuri kuzatsinda kandi ukuri kuduha kwigenga. None se twaba twiteguye kwamamaza uko kuri? Ese ahubwo twarakwakiriye? Uwakiriye inkuru nziza y’Izuka rya Yezu ntagendera mu mwijima w’ikinyoma, ayoborwa n’ikibatsi cyayo maze akagendera mu rumuri rw’ukuri. Uwo aba yararenze uducogocogo tw’ubu buzima, ntatinya abamuvuga nabi, abatotwa no kumutoteza; urupfu ntirumutera ubwoba kuko Yezu yarutsize burundu.
Abakigendera mu kinyoma kandi bakigisha abandi gukora nka bo bameze nka ya mpumyi ishaka kuyobora izindi birangira bose baguye mu rwobo. Urumuri rw’Izuka rya Kristu nirutumurikire maze turangwe n’ukuri. Nitwirinde ubucabiranya n’uburyarya, ubucakura n’ubudodi maze turangamire Yezu Kristu wadupfiriye akadukiza icyaha maze akaturonkera ubuzima buhoraho. Duhamagariwe mbere na mbere kwakira iyo nkuru nziza maze tukayigeza ku bandi kuko ntawe utanga icyo adafite.
Nyagasani Yezu yarazutse ntakiri mu mva. Natwe nituve mu mva. Nitwitandukanye n’abanyabinyoma kandi uburyo tubaho bubereke ukuri kw’izuka rye. Nitureke kubaho nk’abagipfukiranywe n’urupfu ahubwo tumenye ko Yezu yatuzaniye ubugingo buhoraho.
Dusabe Nyagasani kugira ngo aduhe imbaraga. Nidufungure amaso yacu tumubone We uje adusanga ahamagara buri wese muri twe mu izina rye ashaka kuduhumuriza no kudutuma ku bavandimwe bacu. Nidushire amanga maze tumubere abahamya, duhamye Izuka rye, duhinduke kandi duhindure abandi maze twese, nta n’umwe utubuzemo, twunge ubumwe na Roho mutagatifu, tuzabane na We ubuziraherezo turirimbira Imana Data ibisigo n’ibisingizo hamwe n’abamalayika n’abatagatifu bose uko ibihe bizahora bisimburana iteka.
Padri Léonidas NGARUKIYINTWARI