Kwitondera igiti gihumanya

Ku wa 3 w’icya 5 Gisanzwe A, 8/2/2017

Amasomo: Intg 2, 4b-9.15-17; Zab 103, 1-2a.27-30; Mk 7, 14-23

Tumaze kumva irindi somo rivuga uko Imana yaremye ibintu. Mu mutwe wa mbere w’Igitabo cy’Intangiriro, umwanditsi mutagatifu avuga ku buryo burambuye uko Imana yaremye mu minsi itandatu. Aha ho mu mutwe wa kabiri, umwanditsi avuga irema ku buryo bw’incamake. Umwihariko w’iyi ncamake, ni uko iganisha ku gusobanura impamvu z’icyaha n’urupfu.

Byumvikanye ko Imana yaremye byose maze hagati mu busitani iteramo igiti cy’umwihariko, cya kindi yavuze ko ari Igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi. Icyo ni umwihariko w’Imana Ishoborabyose. Ni igiti kiziririza. Mbese duhuje n’Ivanjiri ya none, twavuga ko mu by’ukuri ku muntu, icyo giti cyari igiti gihumanya. Si mu ntangiriro gusa, n’uyu munsi icyo giti ni umuziro ku muntu uwo ari we wese. Ni uko rero, agapfa kaburiwe ni impongo!

Icyo giti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi, umuntu nashaka kucyegera no kukigira icye, bizaba bimurangiranye, azapfa nta kabuza kandi azapfa nabi. Nta muntu n’umwe ukwiye kugena ubwe icyiza n’ikibi. Imana ubwayo ni yo itwereka icyiza tugomba gukurikiza n’ikibi tugomba guhunga. Iyo abantu bihaye kugena ubwabo ikibi n’icyiza, barayoba maze isi bagatuma icurama igacura umwijima n’abayituye bagahora mu marira n’imiborogo.

Gushaka gutunga igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi ni ko kureka umutima w’umuntu winjirwa n’ibibi by’amoko yose biwumunga bigahindanya imibereho y’abantu. Iyo umutima utakiganishwa ku byo Imana ivuga dusanga m Ijambo ryayo n’Amategeko yayo, uhora uzamukwamo n’ibiwusenya kandi umuntu mu bupfayongo bwe akizihirwa yibwira ko yageze ku byiza. Umutima urimo ibihumnya uba utera ugana cya giti  kitamugenewe cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi. Uwo mutima ushobora kwigarurirwa ku buryo bworoshye n’ibi bihumanya Yezu yatubwiye mu Ivanjili: ubusambanyi, ubujura,ubwicanyi, ubuhabara, umururumba, ubugome, uburyarya, ingeso mbi, ishyari, gutukana, ubwirasi n’amafuti.

Ibyo byose, nta wundi wabiturinda atari Yezu Kirisitu waje kudusubiza mu nzira nziza twari twarahubuwemo na Adam una Eva bashutswe bakarya igiti kiziririza bikanokama inkomoko yabo yose.

Yezu Kirisitu nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Yeronimo, Emiliyani, Jakelina, Yohani wa Mata, Yozafina Bakita, Honorato na Sitefano, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho