Kwitwa umukristu ni ukuba umuranga w’Ukuri

Inyigisho yo ku wa 6 w’icya 2 cya Adiventi, ku wa 10 Ukuboza 2016

Amasomo: Mubw 48,1-4.9-11b; Zab 79; Mt 17,16-19.

Bavandimwe, umwanditsi w’Igitabo cy’Umubwiriza yari umuyahudi, umuhanga kandi usobanukiwe n’umuco ndetse n’amateka yaranze umuryango w’Imana. Muri iri somo aributsa uyu muryango bamwe mu bakurambere ba kera bawugaruriye ubuzima n’icyizere.  Ngo utaganiririye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze. Aributsa umuryango w’Imana ko Eliya, umuhanuzi wabaye inkingi ya mwamba mu muryango w’Imana, ko azagaruka akawutegurira kwakira umucunguzi.

Eliya azaza ameze nka Musa kuko azaza ameze nk’umuriro. Twibuke ko Musa yavuganye n’Uhoraho mu gihuru kigurumana ntigikongoke. Umuriro uratwika, urasukura, urabonesha, urashongesha. Ijambo rya Eliya rizasukura benshi, ritwike ikibi kandi ryamurure umwijima w’icyaha, ritangaze urumuri. Eliya naza, ni we uzatangariza umuryango kwigomwa by’ukuri, babeho nk’abashegeshwe n’inzara bategereje guhazwa no guhemburwa n’Uwo Eliya azabarangira. Eliya azaza bwa kabiri ameze nk’umutoza mwiza wigisha umugeni (umuryango w’Imana) gutegereza umukwe (umukwe ni Kristu). Umugeni agomba kwizonga, akigomwa, akisukura, akaba maso kugira ngo azabone kwakira umukwe we. Umukwe n’umugeni nibahura mu bumwe bukomeye, niho bazadamararana, barye, banywe, bishimane.

Byongeye n’igihe umugeni (umuryango w’Imana) azarangara, akirara, akibera mu bye cyangwa akigira ihabara ribaho ryirengagije ko ryasabwe, ni Eliya uzacubya uburakari bw’umukwe (Imana: Umucunguzi). Eliya ni we uzaguyaguya Umukwe kugira yere kubenga Umugeni amuziza ubuhabara. Eliya niwe uzatakambira Imana ngo  ibabarire umuryango wayo, kandi niwe uzayitebutsa ngo ibanguke itware umugeni wayo atarohoka ku ihabara. Twibuke ko hano ihabara ari shitani ihora ishaka kwigarurira abana b’Imana. Eliya ni we kandi uzakangura abasinziriye mu rukundo (abapfiriye mu busabaniramana n’abandi bose bashakashakana Imana umutima utaryarya) maze bose bakere kwakira umucunguzi. Mbese hazaba umutambagiro udasanzwe n’ubusabane butagereranwa igihe Umucunguzi azaba agenderereye umuryango we.

Ivanjili yaciye amarenga ko uwo Eliya ari Yohani Batisita. Niwe wateguye inzira za Nyagasani ku buryo bwegereye. Ni umuranga mwiza. Ntiyagiye yisabira. Ntiyishe ubukwe. N’ikimenyimenyi abitwaga abigishwa be bose yabatungiye agatoki ati: Muve ku giti dore umuntu, uriya ni We Ntama w’Imana ukiza ibyaha by’abantu. Nimumukurikire. Yohani  Batisita yabereyeho kurangira abantu Imana. Nawe kandi yaciye bugufi, abarangira bajyana. Ntiyaranze ngo we yisigarire ahubwo yaravuze ati: unkurikiye aranduta, sinapfundura udushumi w’inkweto ze, sinkwiye no kumubera umuhereza, aragakuzwa naho njye nshishwe bugufi.

Uwabatijwe wese yagombye kwitwara nk’umuranga usabira abageni batagatifu Yezu Kristu. Imyitwarire yacu, uko tuvuga , uko tubaho n’uko dusenga bijye bituma abantu barushaho gukunda Imana no kuyiyoboka muri Yezu Kristu. Hari igihe imyitwarire mibi y’abakristu ibuza benshi urumuri, bamwe bakaba bazinukwa kuba bo, bakaba banagera aho barwanya Kiliziya Ntagatifu ya Kristu. Tugerageze, duhinduke. Ababyeyi ba batisimu n’abakristu bakomejwe borohere Roho Mutagatifu maze twese tugerageze kwerera abandi imbuto z’ubutungane. Maze bose bazakurizeho kwemera no kugukuza Data uri mu ijuru.

Bikira Mariya Nyina wa Jambo, Umwamikazi wa Kibeho aduhakirwe dukomere kandi dukomeze abandi mu by’Imana.

Padiri Théophile NIYONSENGA i Madrid/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho