Ku wa 3 w’icya 4 Gisanzwe A, 1/2/2017
Amasomo: Heb 12, 4-7.11-15; Zab 102, 1-2.13-14.17-18; Mk 6, 1-6
Bavandimwe, dukomeze dusangire Ijambo ry’Imana umubyeyi wacu Kiliziya akomeza kudutungisha. Umuntu ntatungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’Ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana. Ni yo mpamvu umukristu akunda gusoma Bibiliya, Ijambo ry’Imana rikamumurikira kandi rikamubeshaho.
- Komeza inzira watangiye, wicika intege
Mu isomo rya mbere, tumaze iminsi tuzirikana ibaruwa yandikiwe Abahebureyi. Nk’uko mubizi, abahanga bavuga ko atari ibaruwa nk’izindi, (nta aderesi, nta ndamukanyo), ahubwo ari inyigisho ishishikariza abayumva cyangwa se abayisoma gukomera mu kwemera. Ikindi ntabwo ari Pawulo wayanditse ahubwo ni umwigishwa we.Yandikiwe Abahebureyi ni ukuvuga abakristu bahoze mu idini y’abayahudi, bagahinduka abakristu. Muri icyo gihe abakristu baratotezwaga cyane. Aba bakristu bakibaza niba bataribeshye igihe bemeye guhinduka bagakurikira Kristu, bakaba abakristu. Icyabacaga intege ni ukubona ubukristu bwiyoroheje, nta bikorwa by’akataraboneka nk’ibyo Imana yakoraga mu isezerano rya kera. Bagereranyaga amateka y’idini ya Isiraheli n’idini ya gikristu bikabatera gushidikanya. Ku ruhande rw’idini y’abayahudi, bagasanga ari ibintu bihambaye, biteye igitinyiro n’ubwoba : bavugaga Imana y’igihangange ikangaranya abanzi b’umuryango wayo, abamalayika, Aburahamu, amasezerano, Musa, Sinayi, Aroni n’abaherezabitambo bamukomokaho, ibitambo byaberaga mu Ngoro ntagatifu y’i Yeruzalemu. Na ho ku ruhande ry’ubukristu, byose ugasanga biciye bugufi ndetse byasuzugurwa : Umukiza wagombye kubabara no gupfa, abigishwa na bo bari mu bitotezo, bagiye gushirira ku icumu, amasengesho atakigomba umuherezabitambo, nta bitambo bitwikwa habe n’ibiseswa. Bagereranya ibyo byose bakibaza niba batarayobye umunsi bareka idini y’abasekuruza babo bakayoboka Kristu.
Umwanditsi agamije kubahumuriza no kubahugura ku byo bashidikanyaho. Arerekana ko ubukristu busumbye kure idini y’Abayahudi kuko yari integuza. Busumbye n’andi madini yose. Ba bandi bavuga ngo « byose ni kimwe » ngo « hose ni Imana basenga » burya baba bayoba kandi bayobya ababumva. Yezu asumbye kure abamalayika. Ni Imana rwose. Niba yaricishije bugufi akageza ubwo asuzugurwa, ni uko yashate kuba umwe natwe abantu ngo dusangire amagorwa tubamo bityo arusheho gutabara abageragezwa.
Umwanditsi rero arerekana ko Isezerano rishya ari agahebuzo urigereranyije n’irya kera. Mbese abashishikariza kwibanda ku by’ingenzi, na ko ku w’ingenzi ari we Yezu Kristu Umwana w’Imana, ku nyigisho ze no ku mibereho ye yaranzwe n’urukundo igihe cyose no muri byose.
- Umubyeyi mwiza ntarera bajeyi
Uyu munsi, Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi iradushishikariza kwitwara nk’abana b’Imana, kandi turi bo koko ku bwa batisimu twahawe. Twakire ibigeragezo nk’ikimenyetso cy’urukundo rwa kibyeyi Imana idukunda. Aho kwijujutira ibigeragezo duhura na byo, dore ko rimwe na rimwe tumera nka wa mugabo mbwa unyagiranwa n’abandi ati njye natose, dukuremo inyigisho idufasha gukura no gukomera mu kwemera, ukwizera n’urukundo. Nk’umubyeyi mwiza Imana ntiturera bajeyi. Ibibazo duhura na byo tubyakire nk’ibigeragezo bisuzuma niba dufite ukwemera koko. Uko twitwara mu bigeragezo ni byo byerakana ko ukwemera kwacu gushinze imizi muri Yezu Kristu no mu rukundo rutagerenywa adukunda.
- Gusingiza Imana no mu bigeragezo
Mbese twakurikiza urugero rwa Pawulo na Silasi igihe bari bafunze barengana, bababeshyera ngo baratera imvururu mu mugi, nyamara ari uko babonaga inyungu zabo zibangamiwe. Abacamanza, nta gusuzuma niba ibirego bifite ishingiro, bategeka ko bashishimura imyambaro yabo bakabakubita ibiboko. Bamaze kubarema inguma babajugunya mu buroko, bategeka umurindagereza kubarinda abyitayeho. Umurinzi abyumvise abashyira mu nzu yo hirya cyane, amaguru yabo ayaboheye ku biti. Ahagana mu gicuku, Pawulo na Silasi barasenga, baririmba ibisingizo by’Imana, izindi mfungwa zibateze amatwi. Ako kanya haba umutingito ukomeye, imiryango yose irikingura, iminyururu yari iboshye imfungwa iracika. (Intu 16,16-26).
Bavandimwe, natwe hari ubwo duhura n’ibibazo n’ibitotezo, tugatangira gushidikanya. Tukibaza niba inzira twahisemo ari yo, niba ari ko gushaka kw’Imana. Tugashidikanya ku cyemezo cyiza twafashe. Dukurikize urugero rwa Pawulo na Silasi tujye dusingiza Imana haba mu mahoro ndetse no mu byago. Dusingize Imana mu gitondo na nimugoroba mbese igihe cyose. Isengesho ry’ibisingizo risenya inkuta duhura na zo, rigaca imigozi yose Sekibi atubohesha. Rikadutera imbaraga mu rugendo rwo gukora icyiza tutadohoka.
Padiri Uwizeye Alexandre