Isomo rya 1: Yeremiya 31, 7–9
Uhoraho avuze atya: Nimuvugirize Yakobo impundu z’ibyishimo, nimwakirane amashyi y’urufaya umutware w’amahanga! Nimwiyamire, mwishime mugira muti «Uhoraho yakijije umuryango we, agasigisigi ka Israheli!» Nzabavana mu gihugu cyo mu majyaruguru, mbakoranye mbakuye mu mpera z’isi. Muri bo hari impumyi, ibirema, abagore batwite n’abaramutswe, bose bagarutse hano ari imbaga nyamwinshi. Baje barira, bantakira ngo ‘Tubabarire’; maze mbajyana mu bibaya bitemba amazi, banyuze mu nzira iboneye, aho batazatsikira. Ni koko ndi umubyeyi wa Israheli, Efurayimu ni we buriza bwanjye.
Zaburi ya 125 (126), 1-2b, 2c-3, 4-5, 6
R/ Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza,
none twasazwe n’ibyishimo!
Igihe Uhoraho agaruye i Siyoni abari barajyanywe bunyago,
twabanje kugira ngo turi mu nzozi!
Ubwo umunwa wacu wuzura ibitwenge,
n’ururimi rwacu rutera indirimbo z’ibyishimo.
Nuko mu mahanga bakavuga bati
«Uhoraho yabakoreye ibintu by’agatangaza!»’
Koko Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza,
ni yo mpamvu twasazwe n’ibyishimo!
Uhoraho,cyura amahoro abacu bajyanywe bunyago,
ubazane nk’isumoy’amaziatembera mu butayu.
Ni koko,umuhinzi ubibana amarira,
asarurana ibyishimo.
Uko agiye agendaarira,yitwaje ikibibiro cy’imbuto.
Yagaruka akazayishimye, yikoreye imibay’umusaruro.
Isomo rya 2: Abahebureyi 5, 1-6
Bavandimwe, umuherezabitambo mukuru wese atorwa mu bantu, kandi agashyirirwaho gufasha abantu mu mubano wabo n’Imana; ashinzwe guhereza amaturo n’ibitambo bihongerera ibyaha. Ubwo na we ari umunyantege nke muri byinshi, ashobora kumva abatarasobanukirwa bagihuzagurika; “kandi nk’uko atambirira ibyaha by’imbaga, na we aboneraho guhongerera ibye bwite. Nta wiha ubwe bwiteicyo cyubahiro, ahubwo gihabwa uwo Imana ibihamagariye kimwe na Aroni. Mbese nk’uko Kristu atihaye ubwe iryo kuzo ryo kuba Umuherezagitambo mukuru, ahubwo akaba yararihawe n’Uwamubwiye ati «Uri umwana wanjye, ni jye wakwibyariye uyu munsi»; kimwc n’uko avuga ahandi ati«Uri umuhereza-gitambo iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki.»
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 10, 46b·52
Muri icyo gihe, Yezu agisohoka muri Yeriko ari kumwe n’abigishwa be n’imbaga y’abantu benshi, umuntu w’impumyi witwaga Baritimeyo mwene Timeyo, akaba yari yicaye iruhande rw’inzira asabiriza. Yumvise ko ari Yezu w’i Nazareti, atera hejuru ati «Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira!» Benshi baramucyaha ngo aceceke, ariko we arushaho gusakuza ati «Mwana wa Dawudi, mbabarira!» Yezu arahagarara aravuga ati «Nimumuhamagare.» Bahamagara iyo mpumyi barayibwira bati «Humura, haguruka dore araguhamagaye.» Ajugunya igishura cye, ahaguruka bwangu asanga Yezu. Yezu aramubaza ati «Urashaka ko ngukorera iki?» Impumyi iramusubiza iti «Mwigisha, mpa kubona!» Yezu aramubwira ati «Genda, ukwemera kwawe kuragukijije.» Ako kanya arahumuka, maze akurikira Yezu.