Amasomo yo ku wa Kabiri, Icya 6 cya Pasika

Isomo rya 1: Ibyakozwe n’Intumwa 16,22-34

Muri iyo minsi, mu mugi wa Filipi rubanda na bo bahagurukira Pawulo na Silasi. Nuko abacamanza babashishimurira imyambaro, bategeka ko babakubita ibiboko. Bamaze kubarema inguma babajugunya mu buroko, bategeka umurinzi kubarinda abyitayeho. Umurinzi ngo abone ko ahawe itegeko rikomeye, abashyira mu nzu yo hirya cyane, amaguru yabo ayaboheye ku biti. Ahagana mu gicuku Pawulo na Silasi barasenga, baririmba ibisingizo by’Imana, izindi mfungwa zibateze amatwi. Nuko ako kanya haba umutingito ukomeye w’isi, imfatizo z’uburoko ziranyeganyega, imiryango yose ihita yikingura, iminyururu yari iboshye Imfungwa zose iracikagurika. Umurinzi w’uburoko akangutse, abona imiryango yose ikinguye. Yibwira ko imfungwa zacitse, ni ko gukura inkota ashaka kwiyica. Ariko Pawulo atera hejuru cyane, aramubwira ati «Uramenye ntiwigirire nabi, twese turi hano.» Nuko uwo murinzi asaba urumuri, yinjira ahinda umushyitsi, maze yikubita imbere ya Pawulo na Silasi. Hanyuma arabasohokana no hanze, arababaza ati «Bategetsi banjye, ngomba gukora iki kugira ngo nkire ?» Baramusubiza bati «Wemere Nyagasani Yezu, uzakira wowe n’urugo rwawe.» Nuko bamubwira ijambo rya Nyagasani, we n’abo mu rugo rwe bose. Ako kanya muri iryo joro, arabajyana yuhagira inguma zabo, ahera ko abatizwa hamwe n’urugo rwe rwose. Hanyuma ajyana Pawulo na Silasi iwe arabazimanira, yishimana n’abo mu rugo rwe bose kubera ko yemeye Imana.

Zaburi ya 137 (138), 1-2a, 2bc-3, 7c-8

R/Uhoraho, wandengeye ubigirishije ububasha bwawe.

 

Uhoraho, ndakogeza n’umutima wanjye wose,

ndakuririmbira imbere y’ab’ijuru bose,

mpfukamye nerekeye Ingoro yawe ntagatifu.

 

Ndogeza izina ryawe,

kubera impuhwe zawe n’ubudahemuka bwawe,

kuko warangije amasezerano yawe,

bigatuma ubwamamare bwawe burushaho kugaragara.

Umunsi nagutakiye waranyumvise,

maze urampumuriza, unyongerera imbaraga.

 

Indyo yawe ituma ntsinda,

bityo Uhoraho azankorera byose !

Uhoraho, impuhwe zawe zihoraho ubuziraherezo,

ntuzatererane uwo waremesheje ibiganza byawe !

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 16,5-11

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati «Ubu rero nsanze Uwantumye, none muri mwe nta we umbaza ati ‘Ugiye he?’ Ubwo mbabwiye ibyo, umutima wanyu wuzuye ishavu. Ariko mbabwire ukuri, ngiye byabagirira akamaro; kuko ntagiye, Umuvugizi ntiyabazamo, ariko ningenda nzamuboherereza. Kandi namara kuza azereka ab’isi aho icyaha cyabo kiri, n’aho ubutungane buri, n’urubanza uko ruteye. Azabereka icyaha cyabo, kuko batanyemeye; azabereka aho ubutungane buri, kuko ngiye kwa Data kandi mukaba mutakimbonye; azabereka uko urubanza ruteye, kuko Umutware w’iyi si yaciriwe urubanza.»

Publié le