Amasomo yo ku ya 02 Mutarama

Isomo rya 1: 1 Yohani 2,22-28

Nkoramutima zanjye, ni nde mubeshyi, atari uhakana ko Yezu ari Kristu? Nguwo Nyamurwanyakristu, uhakana Imana Data, na Mwana. Umuntu wese uhakana Mwana, ntaba ari kumwe n’Imana Data; naho uhamya Mwana, aba ari kumwe n’Imana Data. Mwebweho rero, ubutumwa mwumvise kuva mu ntangiro nibubagumemo. Niba ubwo butumwa mwumvise kuva mu ntangiriro bubagumyemo, namwe muzaguma muri Mwana no muri Data. Dore isezerano we ubwe yadusezeranyije: ni iryo kuzaduha ubugingo buhoraho. Ngibyo rero ibyo nagira ngo mbandikire ku byerekeye abashaka kubayobya. Naho mwebwe, isigwa yabakoreyeho ryabagumyemo, mukaba mudakeneye ko hagira undi uza kubigisha. Ubwo rero isigwa rye ari ryo mukesha kumenya byose, rikaba ari irinyakuri kandi ritabeshya, nimugume muri We, nk’uko mwabyigishijwe. Bityo, twana twanjye, nimugume muri We, kugira ngo igihe azigaragariza, tuzagire amizero yuzuye, kandi twe kuzakorwa n’isoni zo kuba turi kure ye, igihe cy’amaza ye.

Zaburi ya 97 (98),1.2-3ab.3cd-4

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
kuko yakoze ibintu by’agatangaza;
indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu
byatumye atsinda.

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,
atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.
Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,
agirira inzu ya Israheli.
Imipaka yose y’isi
yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

Nimusingize Uhoraho ku isi hose,
nimuvuze impundu kandi muririmbe.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 1,19-28

Dore ubuhamya bwa Yohani igihe Abayahudi b’i Yeruzalemu bamutumyeho abaherezabitambo n’Abalevi kumubaza ngo «Uri nde?» Yohani yaremeje ntiyahakana, ahamya agira ati «Sindi Kristu.» Na bo baramubaza bati «Bite se? Uzabe uri Eliya?» Arabasubiza ati «Sindi we.» — «Uzabe se uri wa Muhanuzi ugomba kuza?» Arabasubiza ati «Oya.» Baramubwira bati «Rwose uri nde, kugira ngo tugire icyo dusubiza abadutumye. Wibwira ko uri nde?» Arabasubiza ati «Ndi ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati ‘Nimutunganye inzira ya Nyagasani’,nk’uko umuhanuzi Izayi yabivuze.» Abari batumwe bari abo mu Bafarizayi. Bongera kumubaza bati «None se ko ubatiza, kandi utari Kristu, ntube Eliya, ntube na wa Muhanuzi, ubiterwa n’iki?» Yohani arabasubiza ati «Jyewe mbatiriza mu mazi, ariko hagati yanyu hari Uwo mutazi. Ni we ugiye kuza ankurikiye; sinkwiye no gupfundura umushumi w’inkweto ze.» Ibyo byabereye i Betaniya, hakurya ya Yorudani, aho Yohani yabatirizaga.

Publié le