Amasomo yo ku munsi wo gusabira abapfuye

Isomo rya 1: Umuhanuzi Izayi 25, 6 – 10a 

Uhoraho azakorera amahanga yose
umunsi mukuru kuri uyu musozi,
abazimanire inyama z’ibinure, banywe divayi iryohereye,
abahe inyama zoroshye na divayi imininnye neza.
Azatanyagurira kuri uyu musozi,
umwenda wari ubambitse hejuru y’imiryango yose,
n’igishura cyari cyoroshe amahanga yose.
Azatsemba burundu icyitwa urupfu,
Uhoraho Imana, ahanagure amarira ku maso yose,
avaneho ikimwaro cy’umuryango we, mu gihugu cyose.
Ibyo ni Uhoraho ubwe wabivuze.
Uwo munsi bazavuga bati «Uhoraho ni we Mana yacu.
Twaramwiringiye aratubohora,
amizero yacu ari muri Uhoraho.
Nitwishime, tunezerwe, kuko aducungura.»
Uhoraho agiye kuramburira ukuboko kwe kuri uyu musozi.

Zaburi ya 24(25), 6-7a, 17-18, 20-21 

Uhoraho, ibuka ineza n’urukundo

wagaragaje kuva kera na kare.

Ntiwite ku byaha n’amafuti nakoze nkiri muto,

 

Akababaro mfite mu mutima ntikagira urugero,

gira umvane mu magorwa ndimo.

Reba akaga n’imiruho mfite,

maze unkize ibyaha byanjye byose!

 

Rinda amagara yanjye, undokore,

singakorwe n’ikimwaro ngufiteho ubuhungiro.

Ubuziranenge n’umurava birankomeze,

kuko ari wowe niringiye, Uhoraho.

 

Isomo rya 2: Ibyahishuriwe Yohani Intumwa 21, 1 – 5a.6b – 7

Hanyuma mbona ijuru rishya, n’isi nshya; koko rero ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byazimiye, n’inyanja itakiriho. Nuko mbona Umurwa mutagatifu, Yeruzalemu nshya, yururukaga iva mu ijuru ku Mana, yabukereye nk’umugeni witeguye gusanganira umugabo we. Hanyuma numva ijwi riranguruye riturutse mu ntebe y’ubwami, rivuga riti «Dore Ingoro y’Imana mu bantu! Izabana na bo. Bazaba abantu bayo, Imana na Yo ibane na bo: izahanagure icyitwa amarira cyose ku maso yabo, n’urupfu rwoye kuzongera kubaho ukundi. Icyunamo, amaganya n’imibabaro, na byo ntibizongera kubaho ukundi, kuko ibya kera byose birangiye.» Nuko Uwicaye ku ntebe y’ubwami aravuga ati «Dore ibintu byose mbigize bishya.» Ni jyewe Alufa na Omega, Intangiriro n’Iherezo. Ufite inyota wese, nzamuha ku buntu kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo. Uzatsinda azatunga ibi ngibi ho umurage, kandi nzamubera Imana, na we ambere umwana.»

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 15,33-46

Bigejeje ku isaha ya gatandatu, umwijima ucura ku isi yose, kugeza ku isaha ya cyenda. Nuko ku isaha ya cyenda, Yezu avuga mu ijwi riranguruye ati «Eloyi, Eloyi, lama sabaktani?» bivuga ngo «Mana yanjye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki?» Bamwe mu bari aho bamwumvise, baravuga bati «Dore aratabaza Eliya!» Umwe ariruka, avika icyangwe muri divayi irura, maze agitunga ku rubingo, aramuhereza ngo anywe, avuga ati «Nimureke turebe niba Eliya aza kumumanura.» Yezu arangurura ijwi cyane, nuko araca.
Maze umubambiko wo mu Ngoro y’Imana utanyukamo kabiri, kuva hejuru kugeza hasi. Nuko umutegeka w’abasirikare, wari uhagaze imbere ye, abonye ko aciye atyo, aravuga ati «Koko, uyu yari umwana w’Imana!» Hari n’abagore bareberaga kure. Barimo Mariya Madalena, na Mariya nyina wa Yakobo muto na Yoze, na Salome, bajyaga bakurikira Yezu kandi bakamukorera igihe yari mu Galileya. Bari kumwe n’abandi bagore benshi bari barazamukanye na we ajya i Yeruzalemu. Bugorobye, kuko hari ku mwiteguro w’isabato, Yozefu w’i Arimatiya, umujyanama w’umunyacyubahiro, wari utegereje na we Ingoma y’Imana, ashirika ubwoba aza kwa Pilato, maze asaba umurambo wa Yezu. Pilato atangazwa n’uko yaba yapfuye, ahamagaza umutegeka w’abasirikare, amubaza niba hashize igihe apfuye. Amaze kubyemezwa n’uwo mutegeka, yemerera Yozefu kujyana umurambo. Yozefu, ngo amare kugura umwenda, amanura umurambo wa Yezu ku musaraba, awuzingiraho uwo mwenda, maze awushyingura mu mva yari yacukuwe mu rutare. Hanyuma ahirikira ibuye ku muryango w’imva.
Publié le