Amasomo yo ku ya 03 Mutarama

Isomo rya 1: 1Yohani 2,29;3,1-6

Nkoramutima zanjye, niba muzi ko Kristu ari intungane, nimunamenye ko umuntu wese ukora ibitunganye aba akomoka kuri We. Nimurebe urukundo ruhebuje Imana Data yadukunze, kugeza n’aho twitwa abana b’Imana, kandi tukaba turi bo koko! Dore impamvu isi idashobora kutumenya: ni uko itamenye Imana. Nkoramutima zanjye, ubu turi abana b’Imana, ariko uko tuzamera ntibiragaragazwa. Gusa tuzi ko igihe Kristu azigaragariza, tuzaba dusa na We, kuko tuzamureba uko ari mu by’ukuri. Umuntu wese kandi umufiteho ayo mizero, arisukura nk’uko na We ari umuziranenge. Umuntu wese ukora icyaha, aba arwanyije itegeko, kuko icyaha ari ukurwanya itegeko. Ariko rero muzi ko Yezu yazanywe no kuvanaho ibyaha, kandi akaba nta cyaha kiba muri We. Umuntu wese ugumye muri We, ntiyongera gucumura ukundi. Naho ucumura wese ntiyamubonye kandi ntiyamumenye.

Zaburi ya 97 (98), 1, 3cd-4, 5-6

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

kuko yakoze ibintu by’agatangaza;

indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu

byatumye atsinda.

Imipaka yose y’isi

yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

Nimusingize Uhoraho ku isi hose,

nimuvuze impundu kandi muririmbe,

nimucurangire Uhoraho ku nanga,

ku nanga no mu majwi y’indirimbo,

mu karumbeti no mu ijwi ry’impanda;

nimusingize Umwami, Uhoraho.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 1,29-34

Bukeye, Yohani abona Yezu aje amusanga, aravuga ati «Dore Ntama w’Imana ugiye gukuraho icyaha cy’isi. Ni we navugaga ngira nti ‘Ngiye gukurikirwa n’umuntu unduta, kuko yariho mbere yanjye.’ Jye sinari muzi, ariko kugira ngo agaragarizwe Israheli, naje mbatiriza mu mazi.» Nuko Yohani ahamya avuga ati «Nabonye Roho amanuka nk’inuma ivuye mu ijuru, maze amuguma hejuru. Koko jye sinari muzi, ariko Uwanyohereje kubatiriza mu mazi, yarambwiye ati ‘Uwo uzabona Roho amumanukiraho kandi akamuhama hejuru, ni we ubwe ubatiza muri Roho Mutagatifu.’ Naramwiboneye ubwanjye kandi ndahamya ko ari we Mwana w’Imana.»

Publié le