Amasomo yo ku wa 05 Mutarama, Igihe cya Noheli

Isomo rya 1: 1 Yohani 3,11-21

Twana twanjye, dore rero ubutumwa mwumvise kuva mu ntangiriro: tugomba gukundana. Ntitukagenze nka Kayini, we wakomokaga kuri Sekibi, agahotora umuvandimwe we. Yamuhotoye abitewe n’iki? Ni uko ibikorwa bye byari bibi, naho iby’umuvandimwe we bikaba bitunganye. Bavandimwe, ntimugatangazwe n’uko ab’isi babanga. Twebwe tuzi ko twambutse, tuva mu rupfu tukajya mu bugingo, kuko dukunda abavandimwe bacu. Udakunda, yapfuye ahagaze. Umuntu wese wanga umuvandimwe we, ni umwicanyi; kandi muzi ko umwicanyi uwo ari we wese atagira ubugingo buhoraho muri we. Dore icyo tumenyeraho urukundo: ni uko Yezu ubwe yemeye guhara amagara ye kubera twebwe. Natwe rero tugomba guhara amagara yacu kubera abavandimwe bacu. Niba umuntu atunze iby’isi, maze yabona umuvandimwe we akennye ntamugirire impuhwe, urukundo rw’Imana rwamubamo rute? Twana twanjye, ntitugakundane mu magambo no ku rurimi, ahubwo mu bikorwa no mu kuri. Ni ibyo tuzamenyeraho ko turi ab’ukuri, maze tuzabonereho guhesha ituze umutima wacu imbere y’Imana; kuko n’aho umutima wacu waducira urubanza, tuzi ko Imana isumba kure umutima wacu, kandi ko ibona byose. Nkoramutima zanjye, niba umutima wacu udafite icyo udushinja, dufite amizero yuzuye ku Mana.

Zaburi ya 99 (100), 1-2.3.4.5

Nimusingize Uhoraho bantu b’isi yose,
nimumugaragire mwishimye,
nimumusanganize impundu z’ibyishimo!

Nimwemere ko Uhoraho ari we Mana,
ni we waturemye, none turi abe,
turi umuryango we n’ubushyo yiragiriye.

Nimutahe amarembo ye mumushimira,
mwinjirane ibisingizo mu ngombe ze,
mumusingize, murate izina rye.

Kuko Uhoraho ari umugwaneza,
urukundo rwe ruhoraho iteka,
ubudahemuka bwe bugahoraho uko ibihe bigenda bisimburana.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 1,43-51

Bukeye bwaho, Yezu yemeza kujya mu Galileya; aza guhura na Filipo, aramubwira ati «Nkurikira.» Filipo yari uw’i Betsayida, umugi wa Andereya na Petero. Filipo na we aza guhura na Natanayeli, aramubwira ati «Wa wundi wanditswe mu Mategeko ya Musa no mu Bahanuzi, twamubonye: ni Yezu w’i Nazareti, mwene Yozefu.» Nuko Natanayeli aramubwira ati «Hari ikintu cyiza cyaturuka i Nazareti?» Filipo aramusubiza, ati «Ngwino wirebere.» Yezu abonye Natanayeli aje amugana, aravuga ati «Dore Umuyisraheli w’ukuri utarangwaho uburyarya.» Natanayeli aramubwira ati «Unzi ute?» Yezu aramusubiza ati «Filipo ataraguhamagara, uri mu nsi y’igiti cy’umutini, nakubonaga.» Natanayeli aramusubiza ati «Rabbi, koko uri Umwana w’Imana, uri Umwami wa Israheli.» Yezu aramubwira ati «Wemejwe n’uko nkubwiye ngo nakubonye uri mu nsi y’umutini; uzabona ibitambutse ibyo ngibyo.» Arongera aramubwira ati «Ndakubwira ukuri koko: muzabona ijuru rikinguye n’abamalayika b’Imana bazamuka kandi bamanuka hejuru y’Umwana w’umuntu.»

Publié le