Amasomo yo ku ya 1 Ugushyingo: Abatagatifu bose

Isomo rya 1: Ibyahishuriwe Yohani Intumwa 7, 2-4.9-17

Jyewe Yohani, mbona Umumalayika uzamuka ajya iburasirazuba, afite ikashe y’Imana nzima. Avuga mu ijwi riranguruye, abwira ba bamalayika bane bari bahawe ububasha bwo kugirira nabi isi n’inyanja ati «Muririnde kugirira nabi isi, inyanja cyangwa ibiti, mbere y’uko turangiza gushyira ikimenyetso ku gahanga k’abagaragu b’Imana yacu.» Nuko numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso: abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bo mu miryango yose y’Abayisraheli. Nyuma y’ibyo mbona imbaga nyamwinshi y’abantu, umuntu atashoboraga kubarura, iturutse mu mahanga yose, mu miryango yose, mu bihugu byose no mu ndimi zose. Bari bahagaze imbere y’intebe y’ubwami n’imbere ya Ntama, bambaye amakanzu yererana kandi bafashe imikindo mu ntoki, bakavuga mu ijwi riranguruye bati «Ubucunguzi ni ubw’Imana yacu yicaye ku ntebe y’ubwami, bukaba n’ubwa Ntama.» Nuko abamalayika bose bari bakikije intebe y’ubwami, hamwe na ba Bakambwe na bya Binyabuzima bine, bagwa bubitse uruhanga ku butaka imbere y’intebe y’ubwami, maze basenga Imana bavuga bati «Amen! Ibisingizo, ikuzo, ubuhanga, ishimwe, icyubahiro, imbaraga n’ububasha ni iby’lmana yacu, uko ibihe bizahora bisimburana iteka! Amen!» Umwe mu Bakambwe afata ijambo maze arambaza ati «Aba bantu bambaye amakanzu yererana, ni ba nde kandi baturutse he?» Ndamusubiza nti «Shobuja, ni wowe wahamenya!» Na we arambwira ati «Aba bavuye mu magorwa akaze, bameshe amakanzu yabo bayezereza mu maraso ya Ntama.»

Zaburi ya 23(24), 1-2, 3-4ab, 5-6

Isi ni iy’Uhoraho, hamwe n’ibiyirimo,

yose ni iye, hamwe n’ibiyituyeho byose.

Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja,

anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega.

 

Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho,

maze agahagarara ahantu he hatagatifu?

Ni ufite ibiganza bidacumura, n’umutima usukuye,

ntararikire na busa ibintu by’amahomvu,

kandi ntarahire ibinyoma.

 

Uwo azabona umugisha w’Uhoraho,

n’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we.

Bene abo ni bo bagize ubwoko bw’abamushaka,

bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo.

Isomo rya 2: Ibaruwa ya mbere ya Yohani 3,1-3

Nkoramutima zanjye, nimurebe urukundo ruhebuje lmana Data yadukunze, kugeza n’aho twitwa abana b’Imana, kandi tukaba turi bo koko! Dore impamvu isi idashobora kutumenya : ni uko itamenye Imana. Nkoramutima zanjye, ubu turi abana b’lmana, ariko uko tuzamera ntibiragaragazwa. Gusa tuzi ko igihe Kristu azigaragariza, tuzaba dusa na We, kuko tuzamureba uko ari mu by’ukuri. Umuntu wese kandi umufiteho ayo mizero, arisukura nk’uko na We ari umuziranenge.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 5,1-12a

Muri icyo gihe, Yezu abonye ikivunge cy’abantu aterera umusozi. Aricara, abigishwa be baramwegera. Nuko araterura arigisha ati «Hahirwa abakene ku mutima, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo. Hahirwa abiyoroshya, kuko bazatunga isi ho umurage. Hahirwa abababaye, kuko bazahozwa. Hahirwa abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota, kuko bazahazwa. Hahirwa abagira impuhwe, kuko bazazigirirwa. Hahirwa abakeye ku mutima, kuko bazabona Imana. Hahirwa abatera amahoro, kuko bazitwa abana b’Imana. Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo. Murahirwa nibabatuka, bakabatoteza, bakanababeshyera ku buryo bwose, ari jye babahora. Nimwishime munezerwe, kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu ijuru!»

Publié le