Amasomo yo ku cyumweru cy’Amashami n’Ububabare bwa Nyagasani

Yezu yakirwa i Yeruzalemu nk’Umwami

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 11, 1-10

Hari hasigaye iminsi mike ngo Pasika ibe. Bagiye kugera i Yeruzalemu, ahagana i Betifage n’i Betaniya, hafi y’umusozi w’Imizeti, Yezu yohereza babiri mu bigishwa be, arababwira ati «Nimujye mu ngo ziri imbere yanyu; mukihagera murabona icyana cy’indogobe kiziritse, kitigeze kigira uwo giheka, mukiziture maze mukinzanire. Nihagira ubabwira ati ‘Ibyo mukora ni ibiki?’ musubize muti ‘Umwigisha aragikeneye, kandi aracyohereza vuba.’» Baragenda, basanga icyana cy’indogobe kiziritse ku irembo iruhande rw’inzira, barakizitura. Bamwe mu bari aho ngaho barababwira bati «Ibyo mukora ni ibiki? Kuki muzitura iyo ndogobe?» Bo babasubiza uko Yezu yari yababwiye, nuko barabihorera. Icyana cy’indogobe bakizanira Yezu, bagiisasaho ibishura byabo acyicaraho. Nuko abantu benshi basasa ibishura byabo mu nzira ; abandi basasa amashami bari batemye mu mirima. Abamugendaga imbere n’abari bamukurikiye barangurura ijwi bati «Hozana! Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani! Hasingizwe lngoma y’umubyeyi wacu Dawudi itugezeho! Hozana, Imana nihabwe impundumu ijuru!»

  • Cyangwa

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 12,12-16

Icyo gihe hari hasigaye iminsi mike ngo Pasika ibe. Abantu benshi bari baje mu munsi mukuru, bamenya ko Yezu na We aje i Yeruzalemu. Bafata amashami y’imikindo bajya kumusanganira, ari nako baterahejuru bati «Hozana! Nahabwe impundu uje mu izina rya Nyagasani, ni we Mwami wa Israheli!» Yezu abonye icyana cy’indogobe acyicaraho, nk’uko byari byaranditswe ngo «Witinya, Mwari wa Siyoni, dore Umwami wawe aje akugana, yicaye ku cyana cy’indogobe.» Abigishwa be babanza kuyoberwa icyo ibyo bivuga, ariko Yezu amaze gukuzwa, babona kwibuka ko ibyo bintu ari we byari byaranditsweho, ari na ko banabimugiriye. 

Misa y’Ububabare bwa Nyagasani.

Isomo rya 1: Izayi 50, 4-7

Dore amagambo y’Umugaragu w’Uhoraho: Nyagasani Uhoraho yampaye ururimi, ambwira icyo mvuga kugira ngo menye kuramira uwarushye. Buri gitondo arankangura, akanyigisha gutega amatwi nk’abigishwa. Nyagasani Uhoraho yanzibuye amatwi, nanjye sinabyangira ndetse sinatezuka. Nategeye umugongo abankubitaga, imisaya yanjye nyitegeza abamfuraga ubwanwa; uruhanga rwanjye sinaruhisha abantukaga, bancira mu maso. Cyakora Nyagasani Uhoraho arantabara, agatuma ibitutsi bitanca intege. Uruhanga rwanjye ndarukomeza nk’ibuye, kandi nzi ko ntazakorwa n’ikimwaro.

Zaburi ya 21(22), 8-9, 17-18a, 19-20, 23-24a

R/ Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki cyatumye untererana?

Abambonye bose barankwena,

bakampema kandi bakazunguza umutwe,

bavuga bati «Ko yiringira Uhoraho, ngaho namubohore!

Ngaho namukize, umva ko amukunda!»

 

Rwose imbwa nyamwinshi zankubakubye,

igitero cy’abagiranabi cyantaye hagati.

Bamboshye ibiganza n’ibirenge,

amagufwa yanjye yose nayabara!

 

Bigabanyije imyambaro yanjye,

igishura cyanjye bakigiriraho ubufindo.

None rero Uhoraho, ntumbe kure,

wowe mbaraga zanjye, banguka untabare!

 

Nzogeza izina ryawe mu bo tuva inda imwe,

ngusingirize mu ruhame rw’ikoraniro,

nti «Yemwe abubaha Uhoraho, nimumusingize!»

 

Isomo rya 2: Abanyafilipi 2, 6-11

Bavandimwe, Kristu Yezu n’ubwo yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu. Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu yicisha bugufi kurushaho, yemera kumvira ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba. Ni cyo cyatumye Imana imukuza, imuha Izina risumbye ayandi yose, kugira ngo nibamara kumva izina rya Yezu, bose bamupfukamire, mu ijuru, ku isi n’ikuzimu, kandi indimi zose zamamaze ko Yezu Kristu ari We Nyagasani, biheshe Imana Se ikuzo.

Ububabare bw’Umwami wacu Yezu Kristu uko bwanditswe na Mutagatifu Mariko 14, 1 – 72; 15,1-47

Icyo gihe hari hasigaye iminsi ibiri ngo Pasika ibe, n’umunsi mukuru w’imigati idasembuye. Nuko abatware n’abaherezabitambo n’abigishamategeko bashaka gufata Yezu ku mayeri ngo bamwice. Icyakora baravugaga bati «Ntibizabe ku munsi mukuru, ejo rubanda rudatera imidugararo.»

Igihe Yezu yari i Betaniya kwa Simoni umubembe, ari ku meza, haza umugore ufite agakopo kuzuye umubavu umininnye w’igiciro gikomeye. Nuko amaze kugakonyora, umubavu awusuka ku mutwe wa Yezu. Bamwe ariko birabarakaza, barabwirana bati «Uriya mubavu uzize iki? Uyu mubavu wajyaga kugurwa amadenari arenze magana atatu, maze agahabwa abakene!» Nuko batonganya uwo mugore. Ariko Yezu arababwira ati «Nimumureke! Muramutonganyiriza iki? Dore ibyo amaze kungirira ni byiza. Abakene muzabahorana iteka, kandi aho mushakiye mubagirira neza; naho jyewe ntimuzamporana iteka. Yakoze ibyo ashoboye: yasize umubiri wanjye ateganya ihambwa ryanye. Ndababwira ukuri: ku isi yose, aho Inkuru Nziza izamamazwa hose, bazajya bavuga n’ibyo uyu mugore amaze gukora bamwibuke.» Nuko Yuda Isikariyoti, umwe muri ba Cumi na babiri, asanga abatware b’abaherezabitambo bakuru, agira ngo azamubagabize. Ngo babyumve barishima, maze bamusezeranya kuzamuha ikiguzi. Yuda asigara ashaka uburyo bwo kumutanga.

Umunsi wa mbere wo kurya Imigati idasembuye, ari na wo babagagaho intama za Pasika, abigishwa be baramubaza bati «Urashaka ko tujya gutegura he, ngo uharire Pasika?» Yezu yohereza babiri mu bigishwa be, arababwira ati «Nimujye mu murwa, muri buhure n’umuntu wikoreye ikibindi cy’amazi, mumukurikire maze aho yinjira mubwire nyir’urugo muti ‘Umwigisha aravuze ngo: Icyumba cyanjye nza kuriramo Pasika hamwe n’abigishwa banjye kiri hehe?’ Ari bubereke mu nzu yo hejuru lcyumba kigari, gishashe kandi giteguye neza, abe ariho mudutegurira ibya Pasika.» Abigishwa baragenda bagera mu murwa, maze basanga bimeze uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika.

Bugorobye, Yezu azana na ba Cumi na babiri. Nuko igihe bari ku meza barya, Yezu aravuga ati «Ndababwira ukuri: umwe muri mwe dusangira, agiye kungambanira.» Nuko barashavura, batangira kumubaza umwe umwe bati «Mbese yaba ari jyewe?» Arabasubiza ati «Ni umwe muri ba Cumi na babiri; dore dukoreye ku mbehe rimwe. Koko Umwana w’umuntu aragiye, nk’uko ibyanditswe bimuvuga, ariko hagowe uwemeye kumugambanira! Ibyiza ni uko uwo muntu aba ataravutse.» Nuko igihe bafunguraga, Yezu afata umugati, amaze gushimira Imana arawumanyura, arawubahereza avuga ati «Nimwakire: iki ni umubiri wanjye.» Hanyuma afata inkongoro, amaze gushimira Imana arayibahereza, maze bayinyweraho bose. Nuko arababwira ati «Iki ni amaraso yanjye y’Isezerano, amenewe abantu batabarika. Ndababwira ukuri: Nta bwo nzongera kunywa ku muto y’imizabibu, kugeaza k’umunsi nzanywera divayi nshya mu Ngoma y’Imana.»

Bamaze kuririmba zaburi, barasohoka bajya ku musozi w’Imizeti. Yezu arababwira ati «Mwese ibigiye kumbaho biratuma muhungabana, kuko byanditswe ngo ‘Nzakubita umushumba, maze intama zitatane.’ Ariko nimara kuzuka, nzabatanga mu Galileya.» Petero aramubwira ati «N’aho bose bahungabana, jye ntibizambaho!» Yezu aramusubiza ati «Ndakubwira ukuri: None muri iri joro, isake itarabika ubwa kabiri, uraba umaze kunyihakana gatatu.» Ariko we arakomeza ati «N’aho nagomba gupfana nawe, sinakwihakana!» Abandi bose na bo bavuga batyo. Nuko bajya mu murima witwa Getsemani, maze Yezu abwira abigishwa be ati «Nimube mwicaye hano, umwanya ngiye gusenga.» Yezu ajyana na Petero na Yakobo na Yohani, maze atangira kugira ubwoba n’ishavu. Arababwira ati «Umutima wanjye ushavuye byo gupfa; nimugume aha, maze mube maso.» Yigiye imbere gato yikubita hasi, arasaba ngo niba bishoboka, iyo saha ice kure ye. Yaravugaga ati «Abba, Dawe! byose biragushobokera: igizayo iyi nkongoro; nyamara ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.» Yezu aragaruka, asanga basinziriye; abwira Petero ati «Simoni, urasinziriye, ntiwashoboye kuba maso isaha n’imwe? Nimube maso, musenge kugira ngo mutaza kugwa mu gishuko ; koko umutima w’umuntu uharanira ibyiza, ariko umubiri we ukagira intege nke.»

Yezu asubirayo, yongera kwambaza avuga nka mbere. Hanyuma agarutse, asanga na none basinziriye, kuko amaso yabo yari aremerewe; nuko ntibabona icyo bamusubiza. Ubwa gatatu araza arababwira ati «Noneho nimusinzire, muruhuke! Nimurekere aho. Isaha irageze; dore Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abanyabyaha, Nimuhaguruke tugende! Dore untanga ari hafi.»

Nuko ako kanya akivuga, Yuda umwe muri ba Cumi na babiri azana n’igitero cy’abantu bafite inkota n’ibibando, boherejwe n’abaherezabitambo bakuru, n’abigishamategeko, n’abakuru b’imiryango. Umugambanyi yari yabahaye ikimenyetso ati «Uwo nza guhobera nkamusoma, araba ari we: mumufate maze mumujyane, mumenye ntabacike.» Nuko Yuda araza yegera Yezu ati «Mwigisha!» nuko aramusoma. Ba bandi bahita basumira Yezu ubwo, baramufata. Umwe mu bari aho, akura inkota ayikubita umugaragu w’umuherezabitambo mukuru, amuca ugutwi. Nuko Yezu arababwira ati «Mwaje kumfata mufite inkota n’ibibando nk’aho ndi igisambo! Nyamara iminsi yose nabaga ndi kumwe namwe mu Ngoro nigisha, ntimwamfashe. Ariko ibi bibereye kugira ngo lbyanditswe byuzuzwe,» Nuko bose bamusiga aho barahunga. Hari umusore wari ukurikiye Yezu, yifubitse igishura cyonyine; nuko baramufata. We rero arabiyaka, abasigira igishura mu ntoki, ahunga yambaye ubusa.

Nuko Yezu bamushyira umuherezabitambo mukuru, maze abatware b’abaherezabitambo, n’abakuru b’imiryango, n’abigishamategeko baraterana bose. Petero akaba yari yamukurikiriye kure, kugera mu ngoro y’umuherezabitambo mukuru, maze yicarana n’abagaragu ku ikome, arota. Ubwo rero abatware b’abaherezabitambo n’inama nkuru yose bashaka icyo bashinja Yezu kugira ngo bamucire urwo gupfa, ariko barakibura. Benshi nanone bamushinjaga ibitari byo, n’ibyo bamushinje ntibabihuze. Bamwe barahaguruka, bamushinja ibinyoma bavuga bati «Twamwumvise avuga ati ‘Jyewe nzasenya iyi Ngoro yubatswe n’amaboko y’abantu, maze mu minsi itatu nubake indi itubakishijwe amaboko y’abantu.’» Ariko no kuri ibyo, uko bamuregaga ntibabihuze.

Nuko umuherezabitambo mukuru arahaguruka, ahagarara hagati y’iteraniro abaza Yezu ati «Nta cyo usubiza ku byo aba bantu bakurega?» We rero araceceka, ntiyagira icyo asubiza. Umuherezabitambo mukuru arongera aramubaza ati «Mbese uri Kristu, Umwana wa Nyagusingizwa?» Yezu arasubiza ati «Ndi we, byongeye kandi muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bwa Nyir’Ububasha munamubone aje ku bicu by’ijuru.» Nuko umuherezabitambo mukuru ashishimura imyambaro ye, avuga ati « Abagabo bandi dushaka ni ab’iki? Mwiyumviye ukuntu atutse Imana. Mubitekerezaho iki?» Bose bahamya ko akwiye gupfa, Hanyuma bamwe batangira kumuvunderezaho amacandwe no kumupfuka mu maso, no kumukubita inshyi bamubwira bati «Ngaho duhanurire!» Abagaragu na bo bamukubita inshyi.

Icyo gihe Petero yari mu rugo, maze haza umwe mu baja b’umuherezabitambo mukuru. Abonye Petero yota aramwitegereza, maze aramubwira ati «Nawe wari kumwe na Yezu w’i Nazareti!» Petero ahakana avuga ati «Ibyo simbizi, sinumva icyo ushaka kuvuga.» Arahaguruka ajya ku irembo. Wa muja yongera kumwitegereza, abwira abari aho ati «Koko uriya ni umwe muri bo!» We ariko arongera arahakana. Hashize akanya, abari aho babwira Petero bati «Ni ukuri, uri umwe muri bo! Byongeye kandi uri Umunyagalileya.» Nuko we atangira kurahira yimazeyo ati «Uwo muntu muvuga nta bwo muzi!» Ako kanya isake ibika ubwa kabiri. Nuko Petero yibuka ijambo Yezu yari yamubwiye ati «Isake itarabika ubwa kabiri uzaba unyihakanye gatatu.» Nuko araturika ararira.

Mu gitondo kare, abatware b’abaherezabitarnbo bateranira hamwe n’abakuru b’imiryango n’abigishamategeko, mbese abagize inama nkuru bose. Bamaze kuboha Yezu, baramujyana bamushyikiriza Pilato. Nuko Pilato aramubaza ati «Mbese uri umwami w’Abayahudi?» Yezu aramusubiza ati «Urabyivugiye.» Abatware b’abaherezabitambo bamurega byinshi. Pilato arongera aramubaza ati «Nta cyo usubiza? Ntiwumva ibyo bakurega byose?» Yezu ariko ntiyongera kugira icyo asubiza, Pilato biramutangaza cyane.

Buri munsi mukuru yabarekuriraga imwe mu mfungwa babaga bamusabye, Ubwo rero mu buroko hakaba uwitwa Barabasi, wari wafatanywe n’abandi bagome bari biciye umuntu mu myivumbagatanyo. Nuko rubanda rurazamuka, batangira gusaba Pilato ngo abagirire uko yabamenyereje. Pilato arababaza ati «Murashaka ko mbarekurira umwami w’Abayahudi?» Yari azi neza ko abaherezabitambo bakuru bari bamutanze babitewe n’ishyari. Ubwo ariko abaherezabitambo bakuru boshya rubanda gusaba ko abarekurira Barabasi. Pilato arongera arababaza ati «Maze se ngire nte uwo mwita umwami w’Abayahudi?» Bo rero batera hejuru bati «Mubambe ku musaraba!» Pilato arababaza ati «lkibi yakoze ni ikihe?» Bo rero barushaho gutera hejuru bati «Mubambe ku musaraba!» Pilato ahitamo gushimisha rubanda, abarekurira Barabasi. Amaze gukubitisha Yezu, aramutanga ngo bajye kumubamba

Nuko abasirikare bajyana Yezu mu gikari cy’ingoro ya Pilato, maze bakoranya igombaniro ryose. Bamwambika igishura gitukura, nyuma baboha ikizingo cy’amahwa, bakimushyira ku mutwe. Nuko batangira kumushungera bavuga bati «Turakuramya, Mwami w’Abayahudi!» Ubwo bamukubitisha urubingo mu mutwe, bakamuvunderezaho amacandwe, maze bagatera ivi imbere ye byo kumuramya. Bamaze kumukwena batyo bamwambura igishura gitukura, bamwambika imyambaro ye, baramushorera bajya kumubamba.

Mu nzira bafatirana Simoni w’i Sireni, se wa Alegisanderi na Rufusi wiviraga mu murima, ngo amutwaze umusaraba. Nuko bajyana Yezu ahantu hitwa Gologota, bikavuga ku Kigihanga. Bamuha divayi ivanze n’indurwe ngo abinywe, ariko ntiyabyakira. Nuko baramubamba. Hanyuma bigabanya imyambaro ye, bayikoreraho ubufindo ngo bamenye icyo buri wese yegukana. Bamubambye ari ku isaha ya Gatatu. Hari kandi urubaho rwanditseho icyo azize, ngo «Umwami w’Abayahudi.» Maze bamubambana n’abagome babiri, umwe iburyo undi ibumoso bwe. Abahisi bakamutuka bazunguza umutwe kandi bavuga ngo «Ngaho da! Wowe usenya Ingoro y’Imana maze ukongera ukayubaka mu minsi itatu, ikize ubwawe wimanure ku musaraba!» Abatware b’abaherezabitambo hamwe n’abigishamategeko bamushinyaguriraga bavuga ngo «Yakijije abandi, none yananiwe kwikiza ubwe! Kristu, Umwami wa Israheli, namanuke ku musaraba ubu ngubu, kugira ngo tubone maze twemere!» Ndetse n’abari babambanywe na we, na bo baramutukaga.

Bigejeje ku isaha ya gatandatu, umwijima ucura ku isi yose, kugeza ku isaha ya cyenda. Nuko ku isaha ya cyenda, Yezu avuga nu ijwi riranguruye ati «Eloyi, Eloyi, lama sabaktani?» bivuga ngo «Mana yanjye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki?» Bamwe mu bari aho bamwumvise baravuga bati «Dore aratabaza Eliya!» Umwe ariruka avika icyangwe muri divayi irura, maze agitunga ku rubingo, aramuhereza ngo anywe avuga ati «Nimureke turebe niba Eliya aza kumumanura.» Yezu arangurura ijwi cyane, nuko araca.

(Aha barapfukama bagaceceka akanya gato)

Maze umubambiko wo mu Ngoro y’Imana utanyukamo kabiri, kuva hejuru kugeza hasi. Nuko umutegeka w’abasirikare wari uhagaze imbere ye, abonye ko aciye atyo aravuga ati «Koko, uyu yari umwana w’Imana!» Hari n’abagore bareberaga kure. Barimo Mariya Madalena, na Mariya nyina wa Yakobo muto na Yoze, na Salome, bajyaga bakurikira Yezu kandi bakamukorera igihe yari mu Galileya. Bari kumwe n’abandi bagore benshi bari barazamukanye na we ajya i Yeruzalemu.

Bugorobye, kuko hari ku mwiteguro w’isabato, Yozefu w’i Arimatiya, umujyanama w’umunyacyubahiro wari utegereje na we Ingoma y’Imana, ashirika ubwoba aza kwa Pilato, maze asaba umurambo wa Yezu. Pilato atangazwa nuko yaba yapfuye, ahamagaza umutegeka w’abasirikare, amubaza niba hashize igihe apfuye. Amaze kubyemezwa n’uwo mutegeka, yemerera Yozefu kujyana umurambo. Yozefu ngo amare kugura umwenda, amanura umurambo wa Yezu ku musaraba, awuzingiraho uwo mwenda, maze awushyingura mu mva yari yacukuwe mu rutare. Hanyuma ahirikira ibuye ku muryango w’imva. Nuko Mariya Madalena na Mariya nyina wa Yoze bitegereza aho bamushyize.

Publié le