Amasomo y’umunsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani, C

Isomo rya 1: Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi 42,1-4.6-7

Dore umugaragu wanjye nshyigikiye, intore yanjye inyizihira. Namushyizeho umwuka wanjye; azagaragariza amahanga ubutabera, ntazasakuza kandi ntazatera ijwi hejuru, ntazumvikanisha ijwi rye mu mayira. Ntazavuna urubingo rwarabiranye, ntazazimya ifumba igicumbeka, kandi nta kabuza, azagaragaza ubutabera. We ntazigera acogora, cyangwa ngo acike intege, kugeza ubwo azaba yamaze gukwiza ubutabera ku isi, n’ibirwa bitegereje amategeko ye. Ni jye Uhoraho, wakwihamagariye, nkurikije umugambi wanjye, ngufata ikiganza, ndakwizigamira, nkugenera kwemararira isezerano ry’imbaga, no kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo uhumure amaso y’impumyi, uvane imfungwa mu nzu y’imbohe, kandi ukure mu munyururu abari mu mwijima.

Zaburi ya 103(104),1c-2.3-4.24-25.27-28.29-30.

R/ Uhoraho, uhe umuryango wawe umugisha n’amahoro.

Uhoraho, Mana yanjye, uri igihangange rwose!
Wisesuyeho icyubahiro n’ububengerane,
wambaye urumuri nk’igishura,
urambura ijuru nk’ihema.

Hejuru y’amazi wahubatse Ingoro yawe,
Ibicu ubigira igari ryawe,
ugatambagirira ku mababa y’umuyaga.
Imiyaga wayigize intumwa zawe,
umuriro uwugira umufasha wawe.

Uhoraho, mbega ngo ibikorwa byawe biraba byinshi!
Byose wabikoranye ubwitonzi,
isi yuzuye ibiremwa byawe!
Ngiyo inyanja ngari, kandi yagutse impande zose,
maze inyamaswa zitabarika,
inini n’intoya, zikayijagatamo.

Byose ni wowe byiringira,
biteze ko ubiha icyo kurya mu gihe gikwiye;
urabiha bikayoragura,
wabumbura ikiganza cyawe, bigahaga ibyiza.

Uhisha uruhanga rwawe bigakangarana;
wabivanamo umwuka bigahwera,
bigasubira mu mukungugu byavuyemo.
Wohereza umwuka wawe, bikaremwa,
maze imisusire y’isi ukayihindura mishya.

Isomo rya 2: Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 10,34-38

Nuko Petero aterura agira ati « Noneho numvise mu by’ukuri ko Imana itarobanura, ahubwo inyurwa n’umuntu wa buri hanga iryo ari ryo ryose uyitinya kandi agaharanira ubutungane. Ubwo butumwa bwayo yabwoherereje Abayisraheli, ari bwo Inkuru Nziza y’amahoro bazaniwe na Yezu Kristu, Umutegetsi w’abantu bose. Mwese muzi ibyabaye muri Yudeya yose, bihereye mu Galileya nyuma ya batisimu Yohani yigishaga. Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti: ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu, ikamuha n’ububasha; n’uko yagendaga agira neza aho anyuze hose, akiza abahanzweho na Sekibi bose, kuko Imana yari kumwe na we. »

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 3,15-16.21-22

Kuko rubanda rwari rutegereje, kandi bose bibaza mu mutima wabo niba Yohani atari we Kristu, Yohani ni ko guterura abwira bose ati «Jyewe mbabatirisha amazi, ariko haje undi undusha ububasha, sinkwiriye ndetse no gupfundura udushumi tw’inkweto ze; we azababatiriza muri Roho Mutagatifu n’umuriro. Nuko rubanda rwose rumaze kubatizwa, mu gihe Yezu na we amaze kubatizwa asenga, ijuru rirakinguka, maze Roho Mutagatifu amumanukiraho bamubona ameze nk’inuma. Nuko ijwi rituruka mu ijuru riti «Uri Umwana wanjye, nakwibyariye none.»

Publié le