Amasomo yo ku munsi wa Batisimu ya Nyagasani Yezu

Isomo rya 1: Izayi 55,1-11

Yemwe, abafite inyota, nimugane ku mazi,
n’iyo mwaba mudafite feza, nimuze mwese!
Nimusabe ingano zo kurya ku buntu;
nimuze kandi munywe amata na divayi
nta feza, nta n’ubwishyu!
Kuki mwatagaguza feza yanyu ku biribwa bitari byo,
n’imari yanyu mukayitanga ku bidashobora kubahaza?
Nimutege amatwi rero munyumve, kandi murye ikiri cyiza;
muronkere ibyishimo byanyu mu biribwa biryohereye.
Nimutege amatwi, nimunsange, mwumve maze muzabeho.
Nzagirana namwe isezerano rizahoraho,
nzabakomereze ibyiza nasezeranyije Dawudi.
Dore nari naramugize umuhamya mu miryango yose,
aba umutware n’umutegetsi w’amahanga.
Nawe ihanga utazi, uzarihamagara,
n’ihanga ritigeze rikumenya, rizakwirukira,
ku mpamvu y’Uhoraho, ari we Mana yawe,
no kubera Nyir’ubutagatifu wa Israheli, waguhaye ikuzo rye.
Nimushakashake Uhoraho igihe agishobora kubonwa,
nimumwiyambaze igihe akiri hafi.
Umugome nareke inzira ye,
n’umugiranabi areke ibitekerezo bye.
Nagarukire Uhoraho uzamwereka impuhwe ze,
ahindukirire Imana ikenutse ku mbabazi.
Kandi ni koko, ibitekerezo byanyu si byo byanjye,
n’inzira zanjye si zo zanyu, uwo ni Uhoraho ubivuze.
Nk’uko ijuru ryisumbuye cyane ku isi,
ni na ko inzira zanjye zisumbye kure izanyu,
n’ibitekerezo byanjye bigasumba ibyanyu.
Nanone kandi, nk’uko umvura n’urubura bimanuka ku ijuru,
ntibisubireyo bitabobeje ubutaka,
bitabumejejeho imyaka kandi ngo biyikuze,
ngo bihe umubibyi imbuto, n’ifunguro rimutunga,
ni na ko ijambo risohotse mu munwa wanjye:
ritangarukaho amara masa, ritarangije ugushaka kwanjye,
ngo risohoze icyo naritumye.

Indirimbo: Izayi 12, 2, 4bcde, 5bc-6

Dore Imana, Umukiza wanjye,
ndamwiringira kandi sinkigira ubwoba,
kuko imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye ari Uhoraho,
wambereye agakiza.»
«Nimushimire Uhoraho, murate izina rye,
nimwamamaze ibikorwa bye mu mahanga.
Nimuririmbe Uhoraho, kuko yakoze ibintu by’agatangaza,
kandi mubyamamaze mu nsi hose.
Rangurura ijwi uvuze impundu, wowe utuye i Siyoni,
kuko Nyirubutagatifu wa Israheli,
utuye iwawe rwagati, ari Igihangange.»

Isomo rya 2: 1 Yohani 5,1-9

Umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristu, yabyawe n’Imana; kandi n’umuntu wese ukunda Imana Umubyeyi, akunda n’uwabyawe na Yo. Dore icyo tumenyeraho ko dukunda abana b’Imana: ni uko dukunda Imana kandi tugakurikiza amategeko yayo. Dore gukunda Imana icyo ari cyo: ni uko twakurikiza amategeko yayo. Kandi amategeko yayo ntavunanye, kuko icyabyawe n’Imana cyose gitsinda isi. Intsinzi kandi yaganje isi, ni ukwemera kwacu. Ni nde utsinda isi atari uwemera ko Yezu ari Umwana w’Imana?
Uwo nyine ni We waje ku bw’amazi n’amaraso, aba Yezu Kristu. Yaje, atari ku bw’amazi yonyine, ahubwo ku bw’amazi n’amaraso; ni Roho ubihamya, kuko uwo Roho nyine ari ukuri. Ubwo rero hari ibintu bitatu byo kubihamya: Roho, amazi n’amaraso, kandi byose uko ari bitatu birahuje. Niba twakira ubuhamya bw’abantu, ubuhamya bw’Imana bwo burushijeho, kuko ari ubuhamya Imana yatanze ku Mwana wayo.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 1,7-11

Yohani Batisita yamamazaga avuga ati «Uje ankurikiye andusha ububasha; sinkwiye no kunama ngo mfundure udushumi tw’inkweto ze. Jyewe nababatirishije amazi, naho We azababatirisha Roho Mutagatifu.» Muri iyo minsi Yezu ava i Nazareti ho muri Galileya, aza kubatizwa na Yohani muri Yorudani. Akiva mu mazi, abona ijuru rirakingutse na Roho Mutagatifu amumanukiraho nk’inuma. Nuko ijwi rituruka mu ijuru, riti «Uri Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira.»
Publié le