Amasomo yo ku munsi wa Bikira Mariya abwirwa na Malayika ko azabyara Umwana w’Imana

Isomo rya 1: Izayi 7,10-14; 8,10

Uhoraho arongera abwira Akhazi, ati «Saba Uhoraho, Imana yawe, aguhe ikimenyetso cyaba icyo hasi ikuzimu, cyangwa se icyo hejuru mu kirere.» Akhazi arasubiza ati «Nta cyo nsabye, kandi sinshaka no kwinja Uhoraho.» Nuko Izayi aravuga ati

«Tega amatwi rero, muryango wa Dawudi!
Mbese ntibibahagije kunaniza abantu,
kugira ngo mube mutangiye no kunaniza Imana yanjye?
Noneho rero, ni Nyagasani ubwe uzabihera ikimenyetso:
Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu,
maze akazamwita Emanuweli.

Nimujye imigambi, ariko izapfa ubusa.

Muvuge ayo mushatse yose, ariko nta cyo bizabamarira,
kuko «Imana turi kumwe».

Zaburi ya 39(40), 7-8a, 8b-9, 10, 11

Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo,

ahubwo wanzibuye amatwi ngo numve;
ntiwigombye igitambo gitwikwa cyangwa icy’impongano,
ni yo mpamvu navuze nti «Ngaha ndaje!
Mu muzingo w’igitabo handitswemo icyo unshakaho.
Mana yanjye, niyemeje gukora ibigushimisha,
maze amategeko yawe ajye ampora ku mutima!»
Namamaje ubutungane bwawe mu ikoraniro rigari;
ibyo usanzwe ubizi, Uhoraho,
sinigeze mbumba umunwa ngo nceceke.
Ubutungane bwawe sinabuhishe mu mutima wanjye,
namamaje ubudahemuka bwawe n’umukiro uguturukaho,
sinahishahisha ineza n’ukuri byawe imbere y’ikoraniro rigari.

Isomo rya 2: Abahebureyi 10,4-10

Koko rero nta kuntu amaraso y’ibimasa n’aya za ruhaya ashobora kuvanaho ibyaha. Ni cyo cyatumye igihe Kristu aje ku isi, yavuze ati «Ntiwanyuzwe n’ibitambo n’amaturo, ahubwo wampangiye umubiri. Ntiwashimishijwe n’ibitambo bitwikwa bihongerera ibyaha; nuko ndavuga nti ‘Dore ndaje, kuko ari jye uvugwa mu muzingo w’igitabo, ngo nkore ugushaka kwawe, Dawe’.» Umva ko abanje kuvuga ati «Ntiwanyuzwe cyangwa ngo ushimishwe n’amaturo n’ibitambo bitwikwa», bihongerera ibyaha», nyamara biturwa uko biteganywa n’Amategeko! Hanyuma akongeraho ati «Dore ndaje ngo nkore ugushaka kwawe.» Ni uko yakuyeho uburyo bwa mbere bwo gutura, ashinga ubwa kabiri. Ni ku bw’uko gushaka kandi twatagatifujwe n’ituro ry’umubiri wa Kristu ryabaye rimwe rizima.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 1,26-38

Hahise amezi atandatu, Malayika Gaburiyeli atumwa n’Imana, mu mugi wo mu Galileya witwa Nazareti, ku mukobwa w’isugi wari warasabwe n’umusore witwa Yozefu, wo mu muryango wa Dawudi; uwo mukobwa yitwaga Mariya. Malayika aza iwabo, aramubwira ati «Ndakuramutsa, mutoni w’Imana; Nyagasani ari kumwe nawe.» Yumvise ayo magambo, arikanga, yibaza icyo iyo ndamutso ivuga. Malayika aramubwira ati «Wigira ubwoba, Mariya, kuko wagize ubutoni ku Mana. Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu. Azaba umuntu ukomeye, kandi bazamwita Mwene Nyir’ijuru. Nyagasani Imana azamwegurira ingoma ya se Dawudi; azategeka umuryango wa Yakobo ubuziraherezo, ingoma ye ntizashira.» Nuko Mariya abwira Malayika, ati «Ibyo bizashoboka bite, kandi nta mugabo mfite?» Malayika aramusubiza ati «Roho Mutagatifu azakumanukiraho, maze ububasha bwa Nyir’ijuru bukubundikire mu gicucu cye, ndetse ugiye kuvuka azaba intungane, kandi azitwa Umwana w’Imana. Dore Elizabeti mwene wanyu, na we yasamiye mu zabukuru; uku kwezi ni ukwa gatandatu, kandi ubundi yitwaga ingumba, koko nta kinanira Imana.» Mariya aravuga ati «Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze.» Nuko Malayika amusiga aho aragenda.
Publié le