Amasomo yo ku munsi wa Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho

Isomo rya 1: Iyimukamisiri 3,9.15-20

None ngaha induru y’Abayisraheli yangezeho, maze mbona ukuntu Abanyamisiri babica urupfu rubi. Imana yongera kubwira Musa, iti «Uzabwire Abayisraheli uti ‘UHORAHO Imana y’abakuramere banyu, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo, yabantumyeho.’ Ngiryo izina ryanjye iteka ryose, nguko uko bazajya banyita banyambaza kuva mu gisekuru kugera mu kindi. Genda rero ukoranye abakuru b’imiryango ya Israheli, maze ubabwire uti ‘Uhoraho Imana y’abakurambere banyu, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo yambonekeye maze arambwira ati: Niyemeje kubagoboka, kandi nzi ibyo mugirirwa mu Misiri, maze ndavuga nti ‘Nzabakura mu magorwa murimo mu Misiri, mbajyane mu gihugu cy’Abakanahani, n’Abaheti, n’Abahemori, n’Abaperezi, n’Abahivi, n’Abayebuzi, igihugu gitemba amata n’ubuki.’ Bazumva ijwi ryawe, maze wowe n’abakuru b’imiryango ya Israheli musange umwami wa Misiri, muzamubwire muti ‘Uhoraho Imana y’Abahebureyi yaratubonekeye. Ubu ngubu rero, uturekure tujye mu rugendo rw’iminsi itatu mu butayu gutura ibitambo Uhoraho Imana yacu.’ Nzi neza ko umwami wa Misiri atazareka mugenda, keretse hagize ukuboko kw’ingufu kumucogoza. Nzarambura rero ukuboko kwanjye, maze nyogoze Misiri, mpakorere ibitangaza byinshi bibatera ubwoba. Nyuma yabyo, Farawo azabareka mugende.

Indirimbo ya Ana: 1 Samweli 2,1-11

Ana arasenga, ati
«Umutima wanjye uhimbarijwe muri Uhoraho
n’ubwemarare bwanjye mbukesha Imana yanjye.
Ntinyutse kwihimura abanzi banjye, nejerejwe n’uko wabatsinze.
Nta we uhwanyije ubutungane n’Uhoraho,
nta wundi wundi uretse wowe,
nta rutare rwagereranywa n’Imana yacu.
Ntimukongere kuvuga amagambo menshi y’ubwirasi,
ubutukanyi ntibugasohoke mu munwa wanyu,
kuko Uhoraho ari Imana izi byose,
kandi agacira imanza ibikorwa by’abantu.
Umuheto w’intwari uravunitse,
naho abadandabiranaga bakindikije imbaraga.
Abari bijuse baraca incuro,
naho abari bashonje baradamaraye.
Umugore w’ingumba yabyaye karindwi,
naho uwari yishimye abana aragumbaha.
Uhoraho arica kandi akabeshaho,
yohereza ikuzimu kandi akavanayo.
Uhoraho arakenesha kandi agakungahaza,
acisha bugufi, akanakuza.
Avana umutindi mu mukungugu,
agakura umukene mu mwanda,
kugira ngo abicaze hamwe n’ibikomangoma,
kandi bahabwe icyicaro cy’icyubahiro.
Kuko inkingi z’isi ari iz’Uhoraho;
kandi akaba ari zo yayiteretseho.
Azarinda umuyoboke we,
ariko abamugomeye bazatikirira mu mwijima,
kuko nta we utsinda ku bw’imbaraga ze.
Uhoraho, abanzi be bazarimburwa,
aho ari mu ijuru azabahindishaho inkuba.
Uhoraho azacira isi yose urubanza,
azahe ububasha umwami yiyimikiye,
kandi akuze uwo yisigiye amavuta y’ubutore.»
Elikana asubira iwe i Rama, naho umwana akomeza gukorera Uhoraho, mu maso y’umuherezabitambo Heli.

Isomo rya 2: Abanyaroma 5,12.17-19

Bavandimwe, nk’uko icyaha cyadutse mu nsi gikuruwe n’umuntu umwe, kandi n’urupfu rukuruwe n’icyaha, bityo urupfu rucengera abantu bose, kuko bose bacumuye . . .

Niba koko urupfu rwaraganje rutewe n’umuntu umwe, rutewe n’icyaha cy’umuntu umwe, ku buryo busumbijeho abahabwa ineza n’ingabire zitabarika z’ubutungane, bazaganza mu bugingo babikesha umuntu umwe, Yezu Kristu.
Bityo rero, nk’uko icyaha cy’umwe cyatumye abantu bose bacibwa, ni ko n’igikorwa cy’ubutungane bw’umuntu umwe kizatuma abantu bose bahabwa ubutungane butanga ubugingo. Koko rero, nk’uko ukutumvira k’umuntu umwe kwatumye benshi icyaha kibahama, ni ko n’ukumvira k’umwe kuzatuma benshi baba intungane.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 2,1-11

Ku munsi wa gatatu, i Kana mu Galileya bacyuza ubukwe. Nyina wa Yezu yari yabutashye. Kandi Yezu n’abigishwa be bari babutumiwemo. Divayi imaze gushira, nyina wa Yezu aramubwira ati «Nta divayi bagifite.» Yezu aramusubiza ati «Mubyeyi, ari jye ari nawe, ibyo tubigenzemo dute? Byongeye igihe cyanjye ntikiragera.» Nyina abwira abaherezaga, ati «Icyo ababwira cyose mugikore.»
Hari hateretse intango esheshatu zibaje mu mabuye, zagenewe imihango y’Abayahudi yo kwiyuhagira. Intango yose yajyagamo incuro ebyiri cyangwa eshatu z’ikibindi. Yezu arababwira ati «Nimwuzuze amazi izo ntango.» Barazisendereza kugeza ku rugara. Yezu arongera, arababwira ati «Ngaho noneho nimudahe, mushyire umutegeka w’ubukwe.» Baramushyira. Umutegeka w’ubukwe amaze gusogongera ku mazi yahindutse divayi, atazi aho iyo divayi iturutse, abahereza bari bavomye bo bari bahazi, nuko ahamagara umukwe, aramubwira ati «Ubusanzwe umuntu arabanza agatereka inzoga nziza, bamara guhaga, agaheruka itari nziza. Wowe ariko wakomeje gutereka inziza kugeza ubu!»
Aho i Kana mu Galileya ni ho Yezu yatangiye ikimenyetso cye cya mbere, maze agaragaza ikuzo rye, nuko abigishwa be baramwemera.
Publié le