Amasomo yo ku cyumweru cya 2 cya Pasika, C

Isomo rya 1: Ibyakozwe n’Intumwa 5,12-16

I Yeruzalemu, intumwa zikomeza gutanga ibimenyetso no gukora ibitangaza byinshi muri rubanda, kandi bose hamwe n’umutima umwe bagakoranira mu nsi y’ibaraza rya Salomoni. Ariko n’ubwo rubanda babashimaga, ntihagire n’umwe utinyuka kubegera. Nyamara abantu batabarika, abagabo n’abagore, bagakomeza kwiyongera kubemera Nyagasani. Byageraga n’aho bazana abarwayi mu mihanda y’umugi, bakabaryamisha ku mariri cyangwa mu ngobyi, kugira ngo Petero naza kuhanyura nibura igicucu cye kigere kuri umwe muri bo. Ndetse n’imbaraga nyamwinshi y’abantu bagashika, baturutse mu turere dukikije Yeruzalemu, bazanye abarwayi n’abantu bahanzweho na za roho mbi, maze bose bagakira.

Zaburi ya 117 (118),1.4, 22-23,24-25,26a.27a.29

R/ Urukundo rwe ruhoraho iteka!

Nimusingize Uhoraho kuko ari umugwaneza,

kandi urukundo rwe rugahoraho iteka!

Abatinya Uhorano nibabivuge babisubiremo,

Bati «Urukundo rwe ruhoraho iteka!»

 

Ibuye abubatsi bari barajugunye,

ni ryo ryahindutse ibuye ry’indemyanzu!

Uhoraho ni we wagennye ko biba bityo,

Maze biba agatangaza mu maso yacu.

Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye:

Nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo.

Emera Uhoraho, emera utange umukiro!

Emera Uhoraho, emera utange umutsindo!

Nihasingizwe uje mu izina ry’Uhoraho!

Uhoraho ni Imana, aratumurikira.

Nimusingize Uhoraho kuko ari umugwaneza,

kandi urukundo rwe rugahoraho iteka!

Isomo rya 2:  Ibyahishuriwe Yohani Intumwa 1,9-11a.12-13.17-19

Jyewe Yohani, umuvandimwe wanyu na mugenzi wanyu musangiye amagorwa, ubwami n’ubwiyumanganye muri Yezu, nari ndi mu kirwa cya Patimosi ku mpamvu y’Ijambo ry’Imana n’iy’ubuhamya bwa Yezu. Nuko ku munsi wa Nyagasani ntwarwa na Roho w’Imana, maze numwa inyuma yanjye ijwi riranguruye nk’iry’akarumbeti rigira riti “Ibyo ubona ubyandike mu gitabo, maze ubyoherereze Kiliziya ndwi zo muri Aziya.” Ubwo ndahindukira kugira ngo ndebe iryo jwi ryamvugishaga, maze nkebutse mbona amatara arindwi ya zahabu, kandi mbona rwagati muri ayo matara, umeze nk’umwana w’umuntu. Yari yambaye ikanzu ndende, akindikije umukandara wa zahabu. Ngo mukubite amaso ngwa kubirenge bye nk’uwapfuye, ariko anshyiraho ikiganza cy’iburyo avuga ati “Witinya, ni jye Uwibanze n’Uwimperuka kandi n’Uriho; narapfuye none dore ndi muzima uko ibihe bihora bisimburana iteka, mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’Ikuzimu. None rero andika ibyo wabonye, ibiriho n’ibigomba kuzaba hanyuma.”

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 20, 19-31

Nyuma y’urupfu rwa Yezu, kuri uwo munsi wa mbere ku cyumweru nimugoroba, inzugi z’aho abigishwa bari bateraniye zari zikinze bitewe no gutinya Abayahudi. Nuko Yezu agira atya araza, ahagarara hagati yabo arababwira ati «Nimugire amahoro.» Amaze kuvuga atyo abereka ibiganza n’urubavu rwe. Abigishwa babonye Nyagasani, ibyishimo birabasaga. Yezu yongera kubabwira ati «Nimugire amahoro. Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye.» Amaze kuvuga atyo abahuhaho, arababwira ati «Nimwakire Roho Mutagatifu. Abo nuzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana.» Tomasi umwe muri ba Cumi na babiri witwaga Didimi, we ntiyari kumwe na bo igihe Yezu aje. Nuko abandi bigishwa baramubwira bati «Twabonye Nyagasani.» Naho we arababwira ati «Nintabona mu biganza bye umwenge w’imisimari, kandi nindashyira urutoki rwanjye mu mwenge w’imisimari, n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe, sinzemera.» Hashize iminsi munani, abigishwa na bwo bari bikingiranye mu nzu, noneho Tomasi ari kumwe na bo. Yezu agira atya aba ahagaze hagati yabo, inzugi zikinze, arababwira ati «Nimugire amahoro.» Hanyuma abwira Tomasi ati «Shyira urutoki rwawe hano, urebe n’ibiganza byanjye; zana n’ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye, maze ureke kuba umuhakanyi, ahubwo ube umwemezi.» Tomasi amusubiza avuga ati «Nyagasani, Mana yanjye!» Yezu aramubwira ati «Wemejwe n’uko umbonye; hahirwa abemera batabanje kwirebera.» Yezu yongeye guha abigishwa be ibindi bimenyetso byinshi, bitanditse  muri iki gitabo. Ibi byanditswe ari ukugira ngo mwemere ko Yezu ari Kristu, Umwana w’Imana, no kugira ngo nimumwemera mugire ubugingo mu izina rye.

Publié le