Amasomo yo ku cyumweru cya 3, B

Isomo rya 1: Yonasi 3, 1-5.10

Ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Yonasi ubwa kabiri, riti «Haguruka ujye i Ninivi, umugi mugari, maze ubamenyeshe icyo nzakubwira.» Yonasi arahaguruka maze ajya i Ninivi akurikije ijambo ry’Uhoraho. Ninivi rero ikaba umugi mugari bihebuje, kuwugenda byari iminsi itatu. Yonasi yinjira mu mugi, akora urugendo rw’umunsi umwe. Yigisha agira ati «Hasigaye iminsi mirongo ine, maze Ninivi ikarimbuka Abantu b’i Ninivi bemera Imana, batangaza igisibo, bambara ibigunira, kuva ku mukuru kugeza ku muto. Imana ibonye ibyo bakoraga, n’uko bahinduye bakareka imigenzereze yabo mibi, na yo ihindura imigambi, icyago yari yabateguje ntiyakibateza.

Zaburi ya  24 (25), 4-5ab, 6-7bc, 8-9

Uhoraho, menyesha inzira zawe,
untoze kugenda mu tuyira twawe.
Nyobora mu kuri kwawe kandi ujye umbwiriza,
kuko ari wowe Mana nkesha umukiro wose.
 
Uhoraho, ibuka ineza n’urukundo
wagaragaje kuva kera na kare.
ahubwo unyiteho ukurikije impuhwe zawe,
ugirire ubuntu bwawe, Uhoraho.
 
Uhoraho agwa neza kandi ni indakemwa,
ni cyo gituma abanyabyaha abagarura mu nzira nziza.
Abiyoroshya abaganisha ku butungane,
abacisha make akabatoza kunyura mu nzira ye.
 

Isomo rya 2: 1 Abanyakorinti 7, 29-31

 
Mbibabwire rero, bavandimwe, igihe kirabashirana. Aho bigeze, abafite abagore nibabeho nk’aho batabagize; abarira bamere nk’aho batarira; abanezerewe bamere nk’aho batanezerewe; n’abacuruza bamere nk’aho nta cyo batunze; n’abakoresha iby’iyi si ntibagatwarwe na byo, kuko imisusire y’iyi si ihita bwangu.
 

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 1,14-20

 
Yohani amaze gutangwa, Yezu aza mu Galileya. Yamamaza Inkuru Nziza y’Imana, avuga ati «Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza!» Uko yagendaga akikiye inyanja ya Galileya, abona Simoni na Andereya murumuna we; bariho baroha inshundura mu nyanja, kuko bari abarobyi. Yezu arababwira ati «Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu.» Ako kanya basiga aho inshundura zabo, baramukurikira. Yigiye imbere gatoya, abona Yakobo, mwene Zebedeyi, na Yohani murumuna we; bariho batunganya inshundura zabo mu bwato. Ako kanya arabahamagara. Nuko basiga se Zebedeyi mu bwato, hamwe n’abakozi be, baramukurikira.
Publié le