Isomo rya 1: Igitabo cy’Umuhanuzi Daniyeli 7,13-14
Jyewe Daniyeli, nijoro nariho nitegereza ibyo nabonaga: mbona uje mu bicu byo mu kirere umeze nk’Umwana w’umuntu. Ubwo yigira hafi ya wa Mukambwe, maze ajyanwa imbere ye. Nuko yegurirwa ingoma, icyubahiro n’ubwami; imiryango yose, amahanga yose n’indimi zose biramuyoboka. Ubwami bwe ni ubwami buhoraho iteka ntibuzashira, n’ingoma ye ni ingoma itazagira ikiyitsimbura.
Zaburi ya 92 (93), 1ab, 1c-2,5
R/ Nyagasani Yezu Kristu, uri Umwami uganje mu ikuzo.
Uhoraho ni Umwami, yisesuyeho ubuhangare,
Uhoraho yambaye ububasha, yarabukindikije.
Isi yarayishinze arayikomeza.
Intebe yawe y’ubwami yashinzwe ubutajegajega,
uriho kuva kera na kare.
Ibyo waduhishuriye ni amanyakuri,
Ingoro yawe ikwiranye n’ubutungane,
Uhoraho, uko ibihe bizahora bisimburana.
Isomo rya 2: Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa 1,5-8
Nimugire ineza n’amahoro bituruka kuri Yezu Kristu, umuhamya w’indahemuka, umuvukambere mu bapfuye, n’umugenga w’abami bo ku isi. Koko Kristu aradukunda; yadukijije ibyaha akoresheje amaraso ye, maze atugira ihanga rya cyami n’abaherezabitambo, kugira ngo dukorere Imana Se. Naharirwe rero ikuzo n’ububasha, uko ibihe bihora bisimburana iteka! Amen! Nguyu araje rwagati mu bicu, maze icyitwa ijisho cyose kizamubone, ndetse n’abamuhinguranyije: imiryango yose y’isi izajya mu cyunamo ku mpamvu ye. Ni byo koko! Amen! Ni jyewe Alufa na Omega, Intangiriro n’lherezo, – uwo ni Nyagasani Imana ubivuga – Uriho, Uwahozeho kandi Ugiye kuza, Umushoborabyose.
Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 18,33b-37
Yezu ageze imbere ya Pilato, aramubaza ati « Mbese ni wowe mwami w’Abayahudi koko? » Yezu aramusubiza ati « Ibyo ubivuze ku bwawe, cyangwa se ni abandi babikumbwiyeho? » Pilato arasubiza ati « Aho ntugira ngo nanjye ndi Umuyahudi? Bene wanyu n’abatware b’abaherezabitambo ni bo bakunzaniye; wakoze iki? » Yezu arasubiza ati « Ingoma yanjye si iyo kuri iyi si; iyo ingoma yanjye iza kuba iyo kuri iyi si, abantu banjye baba bandwanyeho kugira ngo ntagabizwa Abayahudi. None rero Ingoma yanjye si iy’ino aha. » Nuko Pilato aramubaza ati « Noneho rero uri umwami? » Yezu aramusubiza ati « Urabyivugiye: ndi umwami! Cyakora icyo jyewe navukiye kandi kikanzana ku isi, ni ukugira ngo mpamye ibyerekeye ukuri. Unyurwa n’ukuri wese yumva icyo mvuga. »