Amasomo yo ku cyumweru cya 11 B

Isomo rya 1: Ezekiyeli 17,21-24

Ab’ingenzi mu ngabo ze bose bazicwa n’inkota, abacitse ku icumu bakwirwe imishwaro; maze muzamenye ko ari jyewe Uhoraho wabivuze.’ Dore Nyagasani Uhoraho aravuze ati
 
’Nanjye nzafata ishami ryo mu bushorishori bw’isederi nini,
mu mashami yo hejuru cyane nzacemo rimwe ritoshye,
maze nditere jye ubwanjye ku musozi muremure kandi wirengeye.
Nzaritera ku musozi muremure wa Israheli,
na ryo rizakure rigabe amashami,
rizere imbuto kandi ribe isederi itagira uko isa.
Inyoni z’amoko yose zizayarikamo,
ibisiga by’amoko yose bizugame mu mashami yayo.
Bityo ibiti byose byo mu gasozi bizamenye
ko ari jye, Uhoraho ucisha bugufi igiti kirekire,
ngashyira ejuru ikigufiya,
ngatuma igiti gitoshye cyuma, n’icyumye gitoha.
Ni jye Uhoraho ubivuze kandi nzabikora.’»

Zaburi ya  91 (92), 2-3, 13-14, 15-16

Ni byiza kugusingiza, Uhoraho,
no gucurangira izina ryawe, Musumbabyose;
kwamamaza ineza yawe kuva mu gitondo,
n’ubudahemuka bwawe ijoro ryose,
Umuntu w’intungane yatumburutse nk’umukindo,
asagamba nka sederi yo muri Libani;
ameze nk’igiti cyatewe mu Ngoro y’Uhoraho,
akisanzurira mu nkike z’Imana yacu.
No mu busaza bwe aba akera imbuto,
aba acyuzuyemo ubuzima n’ubutohagire,
kugira ngo yamamaze ko Uhoraho ari umunyabutungane,
we Rutare rwanjye, ntiyigiramo uburiganya.

Isomo rya 2: 2 Abanyakorinti 5, 6-10

N’ubwo ariko duhorana icyizere, tuzi neza ko igihe tuzaba dutuye muri uyu mubiri, tuzasa n’abari ishyanga, kure ya Nyagasani. — Kuko ubu tugendera mu kwemera, tutayobowe n’uko tubona neza. — Koko duhorana icyizere, bigatuma duhitamo kwimuka muri uyu mubiri, ngo twigire gutura iruhande rwa Nyagasani. Twaba muri uyu mubiri, cyangwa twawimukamo, icyo tugambiriye ni uko tumushimisha. Kuko twese tuzahinguka imbere y’urukiko rwa Kristu, ngo buri wese ahabwe igikwiye ibyo yakoze akiri mu buzima bw’umubiri, byaba ibyiza cyangwa ibibi.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 4,26-34

Na none aravuga ati «Iby’Ingoma y’Imana byagereranywa n’umuntu watera imbuto mu gitaka. Yasinzira cyangwa yaba maso, haba nijoro cyangwa ku manywa, izo mbuto ntizihwema kumera no gukura, we atazi uko bigenda. Igitaka ku bwacyo kibanza kumera ingemwe, hanyuma zikagengarara, hanyuma imbuto z’ingano zikuzura mu mahundo. Izo mbuto zamara kwera, ako kanya bakazitemesha urusaruzo, kuko imyaka iba yeze.» Arongera ati «Iby’Ingoma y’Imana twabigereranya n’iki, cyangwa se twabivuga mu wuhe mugani? Bimeze nk’imbuto ya sinapisi ibibwa mu gitaka, ari ntoya kurusha imbuto zose ziba ku isi; ariko yamara kubibwa, igakura ikaruta ibindi bihingwa byose, ikagira amashami manini, bigatuma inyoni zo mu kirere ziza kwarika mu gicucu cyayo.» Nguko uko yabigishaga Ijambo ry’Imana, abacira imigani myinshi, iringaniye n’ibyo bashoboraga kumva. Kandi ntiyigishaga adaciye imigani, ariko abigishwa be akabasobanurira byose biherereye.
Publié le