Amasomo yo ku cyumweru cya 15 B, giharwe

Isomo rya 1: Amosi 7,12-15

Amasiya ni ko kubwira Amosi ati «Ngaho genda, wa mubonekerwa we ; cika ujye mu gihugu cya Yuda ; ho uzashobora kwirwanaho no guhanura ! Naho hano i Beteli ntuzongere kuhahanurira kuko ari ingoro y’umwami, urusengero rwa cyami!» Amosi asubiza Amasiya, ati «Sinari umuhanuzi, sinari n’umwe mu itorero ry’abahanuzi; nari umworozi, ngakonora n’ibiti byera imbuto. Nyamara Uhoraho yankuye inyuma y’amatungo, nuko arambwira ati ’Genda uhanurire umuryango wanjye Israheli !’

Zaburi 85(84),9ab-10.11-12.13-14

Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze;
aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be,
bapfa gusa kudasubira mu busazi bwabo.
Koko ubuvunyi bwe buba hafi y’abamutinya,
kugira ngo ikuzo rye rigume mu gihugu cyacu.

Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye,
ubutabera n’amahoro birahoberana.
Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi,
maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.

Uhoraho ubwe azabaha ihirwe,
maze isi yacu izarumbuke imbuto.
Ubutabera buzamugenda imbere,
n’intambwe ze zigaragaze inzira.

Isomo rya 2: Abanyefezi 1,3-14

Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu,
Yo yadusakajemo imigisha y’amoko yose,
ituruka kuri Roho, mu ijuru, ku bwa Kristu.
Nguko uko yadutoreye muri We nyine,
mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose,
kugira ngo tuzayihore imbere mu rukundo,
turi intungane n’abaziranenge.
Igena ityo mbere y’igihe,
ko tuzayibera abana yihitiyemo,
tubikesheje Yezu Kristu.
Uko ni ko yabyishakiye ku buntu bwayo,
kugira ngo izahore isingirizwa ingabire
yaduhereye ubuntu mu Mwana wayo w’Inkoramutima.
Ni We dukesha ugucunguzwa amaraso ye,
tukamuronkeramo imbabazi z’ibyaha byacu,
ku rugero rw’ubusendere bw’ineza yayo,
ikaba yarabudusesekajemo ibigiranye ubuhanga n’ubumenyi bwose.
Yaduhishuriye ibanga ry’ugushaka kwayo,
wa mugambi wuje urugwiro yari yifitemo kuva kera,
ngo izawuzuze ibihe bigeze:
umugambi wo gukoranyiriza ibintu byose
ku Mutware umwe rukumbi, Kristu,
ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi.
Ni we kandi twatorewemo tugenwa mbere y’igihe
ku buryo buhuye n’umugambi w’Ugenga byose,
kugira ngo twebwe abashyize amizero muri Kristu,
tubonereho gusingiza ikuzo ryayo.
Namwe rero, aho mumariye kumvira ijambo ry’ukuri,
ari yo Nkuru Nziza y’ugukizwa kwanyu, mukaryemera,
ni We mukesha kuba mwarashyizweho ikimenyetso
cya Roho Mutagatifu wasezeranywe,
ari na We musogongero w’umugabane twagenewe,
ubanziriza icungurwa ry’umuryango Imana yironkeye,
ngo ihore isingirizwa ikuzo ryayo.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 6,7-13

Nuko ahamagara ba bandi Cumi na babiri, abohereza babiri babiri mu butumwa, abaha n’ububasha kuri roho mbi. Abategeka kutagira icyo bajyana mu rugendo, kereka inkoni yonyine ; nta mugati, nta ruhago, nta biceri mu mukandara, keretse kwambara inkweto z’urugendo. Ati «Ariko ntimwambare amakanzu abiri.» Yungamo ati «Urugo muzinjiramo rwose, muzarugumemo kugeza igihe muhaviriye. Nimugera ahantu ntibabakire kandi ntibabumve, mujye muhava mubanje gukunguta umukungugu uri ku birenge byanyu, bibabere ikimenyetso kibashinja.» Nuko baragenda, batangaza ko abantu bagomba kugarukira Imana. Birukana roho mbi nyinshi, kandi basiga abarwayi benshi amavuta, barabakiza.

Publié le