Isomo rya 1: Yeremiya 23,1-6
Zaburi ya 22 (23),1-2ab, 2c-3, 4, 5, 6
Uhoraho ni we mushumba wanjye,
nta cyo nzabura!
Andagira mu rwuri rutoshye,
akanshora ku mariba y’amazi afutse,
maze akankomeza umutima.
Anyobora inzira y’ubutungane,
abigiriye kubahiriza izina rye.
N’aho nanyura mu manga yijimye
nta cyankura umutima, kuko uba uri kumwe nanjye,
inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo.
Imbere yanjye uhategura ameza,
abanzi banjye bareba,
ukansiga amavuta mu mutwe,
inkongoro yanjye ukayisendereza.
Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza,
mu gihe cyose nzaba nkiriho.
Nanjye rero nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho,
abe ari ho nibera iminsi yose.
Isomo rya 2: Abanyefezi 2,13-18
Bavandimwe, Ubu ngubu muri Yezu Kristu, mwebwe abari kure y’Imana kera mwigijwe bugufi yayo mubikesha amaraso ya Kristu. Koko rero ni We mahoro yacu; Abayahudi n’abatari bo yabahurije mu muryango umwe, maze aca urwango rwabatandukanyaga rwari rumeze nk’urukuta ruri hagati yabo. Yakuyeho itegeko n’amabwiriza ariherekeza, kimwe n’imigenzo yabyo, kugira ngo bombi ari Umuyahudi ari n’utari we, abahindure umuntu umwe mushya muri We bityo agarure amahoro, maze bombi abagire umubiri umwe, abagorore n’Imana abigirishije umusaraba we, awutsembeshe inzangano zose. Yazanywe no kubamamazamo inkuru nziza y’amahoro, mwebwe mwari kure kimwe n’abari hafi. Ubu rero twese uko twari amoko abiri, tumukesha guhinguka imbere y’Imana Data tubumbwe na Roho umwe.
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 6,30-34
Intumwa zihindukiye, ziteranira iruhande rwa Yezu maze zimumenyesha ibyo zari zakoze byose n’ibyo zari zigishije byose. Nuko arazibwira ati «Nimuze ahitaruye, hadatuwe, maze muruhuke gatoya.» Koko rero abazaga n’abagendaga bari benshi, bigatuma batabona n’umwanya wo kurya. Nuko bajya mu bwato bambukira ahantu hadatuwe bagira ngo biherere. Abenshi mu bababonye bagenda barabamenya, nuko baza ku maguru baturuka mu migi yose bahirukira, ndetse barahabatanga. Yezu amaze kwambuka abona iyo mbaga nyamwinshi y’abantu, abagirira impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba, atangira kubigisha byinshi.